Umuryango wa Dangote watangaje ko ushyigikiye gahunda yo gutanga kimwe cya gatatu cy’umutungo we mu bikorwa by’ubugiraneza, amafaranga azanyuzwa cyane cyane muri Aliko Dangote Foundation, umuryango washinzwe agamije gufasha mu nzego zirimo ubuzima, imirire, uburezi n’iterambere ry’abaturage.
Uyu mwanzuro uje mu gihe umutungo wa Dangote ukomeje kumugira umuherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika, aho agaciro kawo kagereranywa na miliyari zirenga 35 z’amadolari ya Amerika.
Ibi bivuze ko kimwe cya gatatu cy’umutungo we gishobora kugera ku mafaranga arenga miliyari 11 z’amadolari, bikaba byagira uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubutabazi n’iterambere.
Aliko Dangote amaze imyaka myinshi aza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abaherwe ba Afurika.
Nk’uko urutonde rw’abaherwe rukorwa n’ibigo bikurikirana umutungo w’abantu bakize nka Bloomberg Billionaires Index na Forbes Africa, umutungo we ukunze kugereranywa hagati ya miliyari 20 na 35 z’amadolari bitewe n’imihindagurikire y’agaciro k’imigabane n’ibindi bikorwa bye by’ubucuruzi.
Niba gahunda yo gutanga 33% by’umutungo we izashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku gaciro ka miliyari 35 z’amadolari, amafaranga azerekeza mu bikorwa by’ubugiraneza ashobora kuba hafi ya miliyari 11.5 z’amadolari.
Aya mafaranga yaba ari mu bikorwa by’ubugiraneza binini cyane byigeze gukorwa n’umunyafurika ku giti cye.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, iyi gahunda yagarutsweho n’umukobwa we Halima Dangote, uri mu bayobozi ba Aliko Dangote Foundation.
Yavuze ko iki cyemezo kigaragaza indangagaciro z’umuryango wabo zo kubona umutungo nk’igikoresho cyo guhindura ubuzima bw’abandi, atari nk’ikintu cyo gusigira abazungura gusa.
Umuryango wa Dangote wagaragaje ko igice cy’umutungo kizajya mu bikorwa bifite intego yo gukemura ibibazo bikomeye byugarije abaturage, cyane cyane muri Afurika.
Nubwo gahunda yo gutanga kimwe cya gatatu cy’umutungo we ari yo yavuzwe cyane, ibikorwa by’ubugiraneza bya Dangote si bishya.
Yashinze Aliko Dangote Foundation mu 1994, ariko ibikorwa byayo byagutse cyane mu myaka yakurikiyeho.
Uyu muryango wibanda cyane ku bikorwa byo kurwanya indwara, gufasha ibigo by’ubuzima no gushyigikira gahunda z.ubuvuzi.
Mu gihe cya COVID-19, umuryango wa Dangote watanze inkunga nini mu bikorwa byo kurwanya icyorezo muri Nigeria, birimo ibikoresho by’ubuvuzi no gushyigikira ibikorwa byo gupima no kuvura.
Dangote Foundation kandi yagize uruhare mu gufasha abana n’abagore bafite ikibazo cy’imirire mibi, cyane cyane mu bice byugarijwe n’ubukene. Yanashyigikiye gahunda zigamije guteza imbere amahirwe y’urubyiruko n’abaturage bafite amikoro make.
Mu mateka, hari abaherwe benshi bagiye bafata ibyemezo byo gutanga igice cy’umutungo wabo.
Urugero, abaherwe nka Bill Gates na Warren Buffett batangije gahunda zo gutanga igice kinini cy’ubutunzi bwabo binyuze muri Giving Pledge, gahunda yashinzwe muri 2010 ishishikariza abaherwe gutanga igice kinini cy’umutungo wabo mu bikorwa by’ubugiraneza.
Ariko ku mugabane wa Afurika, aho ibibazo by’ubukene, ubuzima n’uburezi bigikomeye, umwanzuro wa Dangote ufatwa nk’ufite uburemere bwihariye.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeye muri Afurika atari ukubura umutungo gusa, ahubwo ari no kubona uburyo amafaranga ahari akoreshwa mu buryo bugirira abaturage benshi akamaro.
Nubwo benshi bashima iki cyemezo, hari n’abasesenguzi bavuga ko ibikorwa by’ubugiraneza bidakwiye gusimbura inshingano za Leta. Bavuga ko abaherwe bashobora gufasha cyane, ariko ko ibibazo nk’ubukene, ubuzima n’uburezi bisaba politiki z’igihugu zifite gahunda ndende.
Abandi bo bavuga ko iyo umutungo w’abantu bafite ubushobozi bwinshi ukoreshwe neza, ushobora kwihutisha impinduka mu baturage. Ku myaka irenga 60, Aliko Dangote ari mu bantu bagaragaje ko ubucuruzi bushobora kuba uburyo bwo guhindura sosiyete.
Gahunda yo gutanga kimwe cya gatatu cy’umutungo we niramuka ishyizwe mu bikorwa, izaba ihindutse igice gikomeye cy’umurage we, aho abantu batazamwibuka gusa nk’umuntu wubatse ubwami bw’inganda, ahubwo nk’umuntu wahisemo gukoresha ubutunzi bwe mu gufasha abandi.
