Uyu mushinga uzaba ugizwe n’umuyoboro ufite uburebure bwa kilometero 120, uhuza icyambu cya Damerjog muri Djibouti n’ikigo kizajya kibika kandi kigatanga ibikomoka kuri peteroli giherereye i Dewele muri Ethiopia.
Hateganyijwe kandi kubakwa ububiko bushobora kwakira hafi litiro miliyoni 400 z’ibikomoka kuri peteroli. Amakuru avuga ko ibikorwa byo gukoresha uyu muyoboro bizatangira mu gihe kitarenze amezi 18.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yavuze ko uyu mushinga uzafasha kugabanya cyane igihe lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli bimara bitwarwa bivuye ku cyambu cya Djibouti bigana i Addis Ababa, umurwa mukuru w’igihugu.
Kugeza ubu, uru rugendo rushobora kumara iminsi itanu, ariko hateganyijwe ko uyu muyoboro uzarugabanya rukagera ku munsi umwe. Mu cyiciro cya mbere, uyu muyoboro uzajya utwara ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi ikoreshwa mu ndege, mazutu na essence.
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’uyu mushinga, Dangote yavuze ko uzagira uruhare mu kongera umutekano w’ingufu muri Ethiopia no gutuma uburyo igihugu gitangamo ibikomoka kuri peteroli burushaho kwihanganira ibibazo bishobora kubugariza.
Ethiopia nta nyanja igira, bityo ikaba ishingira cyane ku cyambu cya Djibouti mu kwinjiza ibintu bitandukanye bitumizwa mu mahanga, birimo ibikomoka kuri peteroli.
Uyu muyoboro uteganyijwe gufasha kugabanya umuvuduko n’imizigo biri ku buryo busanzwe bwo gutwara ibikomoka kuri peteroli, bityo bikagirira akamaro inzego zirimo ubwikorezi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubuhinzi n’ubwubatsi.
Ku ruhande rwa Djibouti, uyu mushinga ushobora kongera ibikorwa ku cyambu, ugatanga imirimo mishya ndetse ukongera n’amafaranga Leta yinjiza. Uyu mushinga uri mu bikorwa Dangote akomeje kwaguriramo ishoramari mu bikorwa remezo n’inganda hirya no hino muri Afurika.
Ikigo Dangote Cement gifite ubushobozi bwo gukora toni zigera kuri miliyoni 55 za sima ku mwaka. Naho uruganda rwe rutunganya peteroli muri Nigeria ubu rushobora gutunganya utugunguru twa peteroli miliyoni 700 ku munsi, aho hari gahunda yo kongera ubwo bushobozi bukagera kuri miliyoni 1.4 ku munsi.
Vuba aha, urwo ruganda rwashyize ku isoko imigabane isanzwe miliyari 4.1 ku isoko ry’imari rya Nigeria, rugamije gukusanya hafi miliyari 1.63 z’amadolari.
Muri Kenya kandi, biteganyijwe ko ikigo cya Dangote mu cyumweru gitaha kizatangiza ibikorwa byo kubaka uruganda rushya rutunganya peteroli muri Lamu, ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli 700,000 ku munsi.

Umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, ari mu bashoramari bagiye gutera inkunga umushinga ufite agaciro ka miliyoni $660
