Dame Penelope Keith wari icyamamare muri sinema y'u Bwongereza yitabye Imana ku myaka 86

Cinema - 29/06/2026 11:34 AM
Share:
Dame Penelope Keith wari icyamamare muri sinema y'u Bwongereza yitabye Imana ku myaka 86

Umukinnyi wa filime n'amakinamico w'icyamamare mu Bwongereza, Dame Penelope Keith, yitabye Imana afite imyaka 86 nyuma yo kumara igihe arwaye kanseri.Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'umuryango we, bavuga ko yitabye Imana mu mahoro iwe mu rugo ruherereye muri Surrey, aho yari amaze imyaka irenga 50 atuye.

Bagize bati: "Tubabajwe no gutangaza ko Dame Penelope Keith yitabye Imana mu mahoro nyuma yo kubana n'indwara ya kanseri. Turashimira abaganga n'abandi bose bamwitayeho mu gihe cyose yavurwaga, kandi turasaba ko ubuzima bwite bw'umuryango bwubahirizwa muri ibi bihe bikomeye."

Penelope Keith yari umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane mu Bwongereza, cyane cyane kubera uruhare yakinnye nka Margot Leadbetter muri filime yakunzwe cyane yitwa The Good Life. Yanamenyekanye cyane muri To the Manor Born, ibikorwa byatumye aba umwe mu banyabigwi ba televiziyo y'u Bwongereza.

Yavutse mu 1940 i Sutton, muri Surrey, yitwa Penelope Anne Constance Hatfield. Akiri uruhinja, ababyeyi be baratandukanye, maze arererwa na nyina Connie, wamutoje gukunda ikinamico n'ubuhanzi bwo gukina.

Nubwo yigeze kwangirwa kwinjira mu ishuri rya Central School of Speech and Drama kubera ko bamubonaga ari muremure cyane, ntiyacitse intege. Yakomereje amasomo ye muri Webber Douglas Academy, nyuma aza gutangira gukina amakinamico mu mazu y'ikinamico atandukanye mbere yo kwinjira mu Royal Shakespeare Company mu 1963.

Urupfu rwa Dame Penelope Keith rusize amateka akomeye mu ruganda rwa sinema na televiziyo mu Bwongereza, aho azahora yibukirwa nk'umwe mu bakinnyi b'indashyikirwa bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imyidagaduro y'icyo gihugu.

Dame Penelope Keith yitabye Imana ku myaka 86


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...