Daisy Hope wabaye uwa 3 muri Tusker Project Fame 6 yatangaje ubuzima bubi yakuriyemo yibera mu misarane rusange

Hanze - 23/01/2014 1:09 PM
Share:

Umwanditsi:

Daisy Hope wabaye uwa 3 muri Tusker Project Fame 6 yatangaje ubuzima bubi yakuriyemo yibera mu misarane rusange

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Daisy Hope yamenyekanye cyane ubwo yageraga mu marushanwa ya nyuma ya Tusker Project Fame 6, akaba ari umuhanzi benshi mu karere k'Afurika y'i Burasirazuba bakunze imiririmbire ye, akaba rero yashyize ahagaragara amateka y'ubuzima bubi cyane yakuriyemo yibera mu misarane n'ubwiyuhagiriro.

Uyu muhanzikazi nk’uko yabitangarije ikinyamakuru New Vision dukesha iyi nkuru, yakuze aba mu bwiyuhagiriro n’imisarane rusange mu mujyi wa Kampala muri Uganda, aho akaba ari naho yavukiye ndetse aranahakurira n’umubyeyi we na mama we.  Daisy Hope Ejang ni bucura mu bana umunani ababyeyi be babyaye, akaba amaze kugira imyaka ine y’amavuko aribwo yatangiye kumenya ko nta kintu akwiye kubaza ababyeyi be kuko yabonaga aho yabaga nta kibasha kuhaboneka.

Hope

Ntiyumvaga ko yakwirirwa abaza impamvu adafite imyenda myiza nk’abandi bana yabonaga, ntiyumvaga ko yabaza ifunguro rya mugitondo, icyo gihe akiri muto yabonaga ko mama we nta kazi gafatika afite, ahubwo yari umunyamanyanga, ni ukuvuga ko yabonaga amafaranga mu buryo butari bwiza kandi butanyuze mu mucyo.

Daisy Hope akomeza avuga ko mama wabo yajyaga abaha icyayi cya mukaru kidafite isukari, akabana amandazi ane ngo bayagabane ari abana umunani maze ubundi bakarya ibyo bakaryama. Daisy Hope avuga ko atiyumvishaga impamvu atabona papa we, ndetse akanibaza niba ariho cyangwa se ajya abatekereza.

Yagize ati: “Papa wanjye, uwo ariwe wese ntabwo nigeze mubara mu buzima bwanjye. Rimwe na rimwe najyaga mbibaza mama ariko akampoza akabinyibagiza. Ku bw’amahirwe make yaje gupfa atagize icyo ambwira kuri papa, mama wapfuye azize uburwayi muri 2008, nyuma isuzuma ryerekanye ko yazize indwara ya diyabete. Byaratubabaje cyane gusa twabifashe nk’aho cyari cyo gihe cye cyo kwigendera”.

Nyuma y’urupfu rwa mama we yarushijeho kubaho nabi, yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye aho yarihirwaga n’abaterankunga, bakuru be bose bashaka abagabo naho basaza be bose bajya gushakisha ubuzima ahantu hatandukanye, naho Daisy Hope asigara wenyine muri bwa bwiyuhagiro n’imisarane rusange aho begekaga umusaya. Yagize ati: “Nagize ubwoba, yego nta nzu twagiraga n’ubundi ariko kubona mama hafi yacu byaradukomezaga, yageragezaga kudushyira hamwe n’ubwo byari bikomeye”

Daisy Hope yaje kubona ko nta kundi yabaho uretse gukomeza uko nyina yabigenzaga, akaryama ninjoro mu bwiyuhagiriro rusange, akazinduka mu gitondo ahasukura ngo abantu baze kubukoresha kumanywa hanyuma akitegura akujya ku ishuri, akabanza akajya no guhisha utuntu yasasaga mu bwiyuhagiriro akaza kudufata atashye. Rimwe na rimwe yaryamaga ashonje, byagera ninjoro bikanga akabyuka, kwiheba bitangira gutuma yibasirwa n’ibiyobwabwenge ndetse n’ubusambanyi.

Yaje kubona ubuzima bwanze afata umwanzuro wo kujya ajya kwiryamira mu rusengero rwari hafi aho, rimwe na rimwe yabyuka agasanga hari abagiraneza baje mu rusengero bamurambika amafaranga iruhande ngo abashe kubona icyo arya.

Nyuma y’iminsi aryama muri urwo rusengero, umu pasiteri  yaramuhamagaye amujyana iwe, aza gusangayo abandi bana 14 yareraga. Aho yabashije kuhaba kugeza ubwo yari arangije umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, icyo gihe wa mu pasiteri ahita ajya kuba i Dubai. Yabuze uko agira, abura ahandi ajya ahita asubira muri bwa bwiyuhagiriro, noneho ubuzima burushaho kuba bubi kuri we.

Yakomeje agira ati: “Nashatse kuba indaya ngo mbashe kubaho, ariko kuko umushinga witwa Compassion International bandihiraga ishuri nahisemo kwihangana nkita ku mashuri yanjye, ubundi ngashakisha uturaka buhoro buhoro nkabasha kubaho, numvaga gusinzira mu bwiyuhagiriro byo ntacyo byari bikintwaye”.

Hope

Muri 2011, ahitwaga ko ari iwabo ariho mu bwiyuhagiriro, haje gusenywa kimwe n’andi mazu yose yari muri ako gace mu rwego rwo kwirinda imyubakire y’akajagari. Muri icyo gitondo hasenywa nta kindi yabashije gukora uretse kurira, yumvaga noneho ibye birangiye. Gusa byari byarategujwe abandi bo muri ako gace ndetse binandikwa ku nkuta ariko we avuga ko atigeze abimenya kubera ubuzima bubi yiberagamo.

Abasenyewe bahawe ingurane, ariko Daisy Hope we ntiyari anazwi cyane ko no kuba mu bwiyuhagiriro byari nko kwiba ntawari warabimuhereye uburenganzira. Muri iyo minsi Daisy Hope yatangiye kujya hafi y’urundi rusengero kuhibera, atangira ajya kuhasengera ndetse anaririmba muri korali. Pasteri Brian Minge w’urwo rusengero n’umugore we bakunze ijwi n’imirirmbire ye, nyamara ntawari uzi ubuzima abayeho.

Igihe cyaje kugera pasteri amubaza aho aba, undi asuka amarira ariko nyuma yo kumusobanurira aza kumukodeshereza inzu yo kubamo, nguko uko yaje kubasha gutangira kubaho mu buzima bwiza. Kuririmba muri korali byaje gutuma abantu bamumenya cyane mu itorero, iyo korali yitwaga Band Aroma iza gukomera ndetse itangira no kujya ibasha kwinjiza udufaranga, Daisy Hope nawe akagira icyo abona.

Daisy Hope yakomeje agira ati: “Ikintu cyandyoheye kandi nkagikunda ni ukuririmba, numvaga ko ninanirwa nkabura ubushobozi bwo kwiga, nzibanda ku mpano yanjye yo kuririmba nkaririmbira Imana yabashije kungeza ahantu kure”.

hope

Igihe kimwe Daisy yaje gushaka abantu bajyaga bamurihira ishuri muri Compassion, aza kuvugana n’umwe mu baterankunga be babaga mu mahanga maze bishimira kumumenya kimwe n’umuryango w’uwo muterankunda, aza kuza kuri Uganda muri Werurwe 2013 ari nabwo Daisy Hope yamubwiye ibijyanye n’irushanwa rya Tusker Project Fame maze amubwirw ako kugirango aryitabire harimo imbigamizi, umu muterankunda we amufasha mu bishoboka byose maze muri 2013 nawe aza kwiyabira aya marushanwa.

Muri Tusker Project Fame 6 yari irimo n’abanyarwanda nka Patrick Nyamitari, Daisy Hope yakunzwe na benshi kubera ijwi rye ryiza ndetse aza no kubasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa aho yegukanye umwanya wa gatatu.

Hope

Daisy Hope yasoje agira ati: “TPF 6 yaramfashije, yabashije kunkorera indirimbo, mbona ubwishingizi ku buzima, nungutse byinshi. Mfite icyizere cyo kubona impamyabumenyi y’amashuri ya kaminuza mu bijyanye n’itumanaho n’itangazamakuru ninkomeza kubona ubushobozi bwo kwishyura ishuri, ubu nabonye ubushobozi bwo gukodesha inzu mbamo, ubu noneho nakwereka inshuti zanjye aho mba, ni nko muri bwa bwiyuhagiriro” 

Twabibutsa ko mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6 ahagana mu byiciro bya nyuma, Daisy Hope  yaririmbanye n'umunyarwanda Patrick Nyamitari ndetse abantu bagakunda uburyo itsinda ryabo ryabashije kwitwara neza. Icyo gihe baririmbye indirimbo yitwa "I'll make love to u", itsinda ryaho rikaba ryibukwa na benshi mu babashije kubikurikirana.

Manirakiza Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...