Amakuru y'urupfu rw'iyi Mpirimbanyi y'Ubutabera, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukwakira 2026.
Dafroza Mukarumongi Gauthier afatanyije n’umugabo we, Alain Gauthier, bombi bashinze umuryango Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), wakusanyije ibimenyetso n’ubuhamya byifashishijwe mu gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, baba mu Bufaransa.
Dafroza Gauthier, ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarabuze abarenga 80 bo mu muryango we.
Ibikorwa bya Dafroza Gauthier n'Umugano we byibandaga ku gushakisha ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe mu Rwanda, banasura abarokotse n’abatangabuhamya mu midugudu y’ibyaro, bafata amazina, amatariki n’ibimenyetso nyakuri, babitangamo ibirego byajyaga mu nkiko z’u Bufaransa.
Ibi bikorwa byabo byatumye mu manza zirenga 30 zatanzwe mu Bufaransa, harimo izagejeje ku byemezo birindwi by’inkiko bihamya abakekwaho Jenoside, bamwe bakatirwa igifungo cya burundu.
Ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame, yashimye Dafroza ku bw'umusanzu we mu kugeza imbere y'ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukarumongi yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ku wa 4 Kanama 1954. Kuva mu bwana bwe, yabonye ubwicanyi bukorerwa Abatutsi.
Mu 1963, ari umwana, we n’umubyeyi we n’abavandimwe be, bahungiye mu rusengero rw’i Kibeho, ubwo hakorwaga ubwicanyi.
Uwo munsi, urusengero rwamubereye ubuhungiro, nubwo mu 1994 rwashenguye umutima we, bitewe n’uko abahashakaga ubuhungiro barenga 40,000 bahiciwe.
Umwanditsi: Jean Claude Bazatsinda
