Daddy Cassanova yatabaje RIB ku mu-DJ ukoresha izina rye

Imyidagaduro - 26/10/2026 4:22 PM
Share:
Daddy Cassanova yatabaje RIB ku mu-DJ ukoresha izina rye

Umuhanzi Manzi Kalisi Daddy, uzwi mu muziki nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kumugira inama ku buryo yakurikirana ikibazo cy’umuntu ukora akazi ko kuvanga imiziki (DJ) mu Rwanda, ashinja gukoresha izina rye mu kwamamaza igitaramo atabimuhereye uburenganzira.

Ku wa 26 Ukwakira 2026, Cassa yanditse ubutumwa kuri X, asaba RIB kumusobanurira inzira yanyuramo kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Yagize ati: “Muraho RIB? Nitwa Manzi Kalisi Daddy, nkaba nkora umuziki mu buryo bw’umwuga, aho nzwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova. Ndi umuhanzi w’Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bwa Canada.

Ndifuza kumenyesha RIB ikibazo cy’umu-DJ wo mu Rwanda ukoresha izina ryanjye mu kwamamaza igitaramo ntaburenganzira namuhaye. Ni izihe nzira nakurikiza kugira ngo iki kibazo gikemuke? Murakoze.”

Mu gusubiza ubu butumwa, RIB yamusabye kugeza ikirego cye kuri sitasiyo yayo imwegereye, akajyana n’ibimenyetso bifitanye isano n’iki kibazo.

RIB yamwijeje ko izagikurikirana, inamumenyesha ko ashobora kuyihamagara kuri telefone itishyurwa, nimero 166.

Yagize iti: “Muraho Daddy, turabashimira kuba mwatwandikiye. Turabasaba kugeza ikirego cyanyu kuri sitasiyo ya RIB ibegereye, mukajyana n’ibimenyetso mufite byose. Tuzakurikirana ikibazo cyanyu. Mushobora kandi kutuvugisha kuri telefone itishyurwa, nimero 166. Mugire umunsi mwiza!”

Nyuma yo gusubizwa, Cassa yashimiye RIB ku nama yamugiriye, avuga ko yari yamaze kohereza ibimenyetso bifitanye isano n’ikibazo yatanze. Yongeyeho ko ashobora kuza mu Rwanda mu gihe byaba ngombwa, kugira ngo akurikirane uko iki kibazo gikemuka.

Cassa ni umuhanzi nyarwanda uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ishiraniro" na "Imyaka itanu". Azwi kandi ku mazina ya Daddy Cassanova na Cassa.

Iki kibazo cyongeye kugaragaza akamaro ko kubahiriza uburenganzira bw’abahanzi ku mazina yabo n’ibihangano byabo, cyane cyane igihe bikoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza ibitaramo cyangwa ibindi bikorwa by’ubucuruzi batabanje kubyemerera.

Daddy Cassanova yatabaje RIB ku mu-DJ ukoresha izina rye atabimuhereye uburenganzira


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...