Biteganijwe ko Dabijou aza gukora
ibirori by’umwuga mushya yinjiyemo w’ubuhanzi ku mugoroba w’uyu wa 01 Mutarama
2024 muri Antonov Lounge aho aza no kumurikira indirimbo yashyize hanze yise ‘Jamais’.
Indirimbo y’uyu mukobwa w’ikizungerezi
gikurura abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga, yatunganijwe mu buryo bw’amajwi
na Bob Pro mu gihe amashusho yayo yakozwe na John Elarts umaze gushinga imizi
uheruka no gukora ‘Ni Forever’ indirimbo nshya ya The Ben.
Izina Dabijou rikaba atari rishya mu myidagaduro nyarwanda kuko inkuru zagiye zimugarukaho ari nyinshi yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Inkuru ye yamamaye mu bihe bya vuba ni iy’urukundo
rwe na Harmonize, hari nyuma yuko uyu muhanzi w’umunya-Tanzania
atandukanye Frida Kajala.
Si ubwa mbere yari avuzwe mu
rukundo n’umuhanzi kuko no mu myaka yari yabanje yagarutsweho mu rukundo na
Nizzo Kaboss uri mu bahoze bagize itsinda Urban Boyz ryabiciye bigacika mu
muziki nyarwanda.
Mu bihe bya vuba kandi aheruka
kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Yago ‘Si Swing’.
Mu kiganiro Yago aheruka kugirana na inyaRwanda, hari mu ijoro ryo kuwa 22 Ukuboza 2023 ubwo yamurikaga
umuzingo we wa mbere, yatangaje ko Dabijou ari inshuti ye.
Ibirenze ibyo uyu mukobwa ni umuntu w’umutima mwiza kuko wamushyigikiye mu rugendo rwe rw’umuziki amuha arenga Miliyoni 1Frw yakoresheje indirimbo ‘Si Swing’ akemera no kujya mu mashusho yayo nta kiguzi.
KANDA HANO UREBE UNUMVE INDIRIMBO JAMAIS YA DABIJOU
Nyuma yo kuba ari umwe mu bari n'abategarugori batigisa imbuga unamaze igihe kitari gito agaruka mu nkuru z'imyidagaduro, yinjiranye mu muziki indirimbo yise 'Jamais'
Yavuzwe mu nkuru z'urukundo n'abahanzi barimo Harmonize na Nizzo Kaboss
Uburanga bwe buvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga akurikirwaho n'ibihumbi bitari bicye