Dabijou; inkumi itigisa imbuga yinjiye mu muziki nyuma yo gufasha Yago

Imyidagaduro - 31/12/2023 3:00 PM
Share:
Dabijou; inkumi itigisa imbuga yinjiye mu muziki nyuma yo gufasha Yago

Munezero Rosine [Dabijou Bijou] uri mu bakobwa bamaze igihe kitari gito batigisa imbuga nkoranyambaga n’imyidagaduro yamaze gutangaza ko agiye kwinjira mu muziki

Urebye ku mbuga uyu mukobwa akoresha usangaho amafoto yamamaza indirimbo ye ya mbere azamurika ku mugoroba w’uyu wa 01 Mutarama 2024 muri Antonov Lounge.

Ni mu birori byitezweho kwitabirwa na benshi mu bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro basanzwe bakorana umunsi ku wundi n’uyu mukobwa.

Umuyobozi wa Antonov Lounge izaberamo iki gikorwa, Dufitimana Patrick yatangarije inyaRwanda ko biteguye neza cyane ko bizaba ari ibirori biri mu bya mbere bizahuriramo ibyamamare mu ntangiriro z’umwaka.

Dabijou Bijou agiye kwinjira mu muziki nyuma yuko yafashije Yago mu rugendo rw’umuziki we amuha arenga Miliyoni 1Frw mu ikorwa ry’amashusho ya ‘Si Swing’ anagaragara mu mashusho yayo.

Uyu mukobwa uheruka kugaragara mu gitaramo cyo kumurika umuzingo wa mbere wa Yago yise ‘Suwejo’, yatangaje ko indirimbo ye ya mbere izaba yitwa ‘Jamais’.Byitezwe ko ibirori byo kumurika indirimbo ye bizagaragaramo abantu bafite amazina azwi batandukanye

Dabijou Bijou ubwo yari kumwe na Bob Pro mu gitaramo cya Yago Pon Dat muri Camp Kigali

KANDA HANO UREBE SI SWING IGARAGARAMO DABIJOU BIJOU

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...