Uyu muhango ugaragaza intambwe ikomeye mu
rukundo rwabo wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge kuri uyu wa Kane
tariki 27 Ugushyingo 2025, mu gihe bitegura gukora ubukwe bw’akataraboneka
buzaba ku wa 7 Ukuboza 2025.
Da Rest na Souvenir ni urukundo rwagiye
rukura gahoro gahoro rukomoka ku nshuti bahuriye mu birori by’inshuti.
Nyuma yo kuganira kenshi bagahuzwa n’ibihe
byiza, urukundo rwabo rwarashibutse ruza gufata indi ntera ubwo Da Rest yateraga
ivi ku wa 10 Mutarama 2025, amusaba ko bazabana iteka, maze Souvenir
ntiyazuyaza kumwemerera.
Uko bagiye bagenda babana mu rugendo
rwabo, byageze n’aho bibera isoko y’umuziki w’uyu muhanzi.
Muri Mata 2025, Da Rest yashyize hanze
album “Souvenir53”, ayitura uyu mukunzi we wamubereye isoko y’ihumure
n’uruhererekane rw’impano z’umutima.
Yavuze ko izina ry’iyi album rikomoka kuri
we, ndetse ko ari umwanya wo kumwitura urugendo bamaze kugenderana.
Da Rest yakomeje kugira izina mu muziki
ubwo yari mu itsinda Juda Muzik hamwe na mugenzi we Mbaraga Alex (Malo Junior),
ariko nyuma yo gutandukana, yahisemo gukomeza urugendo nk’umuhanzi wigenga,
anakoresha izina rya ‘Da Rest’.
Kuri ubu, nyuma yo gusezerana imbere
y’amategeko, aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo buteganyijwe mu minsi
mike iri imbere, ubukwe buzafata ikindi cyiciro cy’urukundo rwabo rumaze
kwandika amateka.

Da Rest yinjiye mu buzima bushya nyuma yo
gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Souvenir wo muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika
Urukundo rwatangiriye mu birori
by’inshuti, none rugiye kurangira mu kubana akaramata ku bukwe buzaba ku wa 7
Ukuboza 2025




Nel Ngabo wakoranye indirimbo 'La Vida Loca' na Da Rest yamushyigikiye ku munsi udasanzwe mu buzima bwe


