Da Promota yashyize hanze E.P yise "Aranzi" yahurijemo Emmy Vox na Sean Brizz

Imyidagaduro - 15/06/2025 8:11 AM
Share:
Da Promota yashyize hanze E.P yise "Aranzi" yahurijemo Emmy Vox na Sean Brizz

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Da Promota, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze EP nshya y'indirimbo enye.

Da Promota ni izina rimenyerewe muri gospel aho yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo Ndagushima, Isengesho, Ingabire yahurijemo abahanzi barimo na Aline Gahongayire, Nzahora ndirimbo yahurijemo Prosper Nkomezi na Aime Uwimana.

Kuri ubu yashyize E.P y'indirimbo enye aho ziri ku mbuga zitandukanye akoresha, indirimbo ziriho ni iyitwa: Aranzi, Umunezero, Niwe ndetse yahuriyemo na Emmy Vox na Sean Brizz n'indi yitwa Urugo ruhire.

Da Promota yatangarije inyaRwanda ko byabaye ikizami kugira ngo ahitemo indirimbo enye gusa kuko afite indirimbo zirenga Ijana yakoze kandi zirangiye ndetse atubwira ko agiye gutangira gushyira hanze n'amashusho y'indirimbo ziri kuri iyi E.P (Extended Play).

Marvine, Lydia ndetse na Merci nibo bakobwa bumvikana mu ndirimbo Aranzi ya Da Promota akaba ari nindirimbo nziza cyane yitiriye E.P ye. Merci worshiper yongera kumvikana mu ndirimbo yitwa Umunezero yakozwe na STYLEZ MADE IT.

Izindi ndirimbo uko ari eshatu zikorwa Na Brizz Beatz ari we Sean Brizz w'umuhanga cyane kandi uba hafi Da Promota mu buzima bwa buri munsi mu bikorwa bye by’umuziki, ubu indirimbo zose zikaba ziri ku rubuga rwa YouTube n'izindi mbuga ze zicuruza umuziki.

Da Promota agarukanye EP nshya yise "Aranzi"

KANDA HANO WUMVE EP YA DA PROMOTA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...