Nyiranyamibwa Suzanne wari umwe mu baririmbyi b’inararibonye
mu muziki gakondo w’u Rwanda, yitabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026, asiga
icyuho mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu bijyanye no kubungabunga no kugeza
ku bandi inganzo gakondo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yagarutse ku mubano
yari afitanye na Nyiranyamibwa, agaragaza ko kuri we atari umuhanzi gusa,
ahubwo yari n’umubyeyi mu bijyanye n’ubuvanganzo, wamufashije kumenya no
gusigasira indirimbo za kera.
Yasobanuye ko iyo bahuraga, Nyiranyamibwa yahoraga amubwira
ko azamwigisha izindi ndirimbo, ibintu bigaragaza ko yari afite inyota yo
kumugezaho ubumenyi bwinshi yari amaze imyaka myinshi yegeranya.
Ati: “Mama Nyiranyamibwa Suzanne kuri njye yari umubyeyi mu
buryo bw’ubuvanganzo. Iyo twahuraga, buri gihe yahoraga ambwira ati ‘Ariko waje
nkakwigisha indirimbo wa kana we!’”
Cyusa yavuze ko mu bahanzi yamenye, Nyiranyamibwa yari mu
bazi indirimbo nyinshi cyane, ku buryo atigeze amusaba indirimbo ngo asange
atayizi. Ibi byatumye amwita ‘imana y’indirimbo’, izina rimugaragaza nk’umuntu
wari ufite ubumenyi budasanzwe mu muziki gakondo.
Mu byo Cyusa Ibrahim azahora yibukira kuri Nyiranyamibwa
Suzanne harimo uruhare yagize mu gutegura Album ye ‘Muvumwavata’, aho
yamwigishije indirimbo eshanu zo hambere, zari mu murage w’inganzo gakondo y’u
Rwanda.
Izo ndirimbo ni ‘Abarwanashyaka’, ‘Mutangampundu’,
‘Mutunge’, ‘Uwambaye Inzobe’ na ‘Umusare’.
Izi ndirimbo ntizari izo kuririmba gusa, ahubwo zari
n’uburyo bwo kubika amateka, umuco n’uburyo abakera bahimbaga bakanaririmba.
Kuba Nyiranyamibwa yarazimwigishije, byamufashije kuzimenya no kugira uruhare
mu kuzikomeza mu muziki w’iki gihe.
Cyusa yavuze ko hari n’izindi ndirimbo yamwigishije uko
zaririmbwaga mu buryo bw’umwimerere, atahinduye amagambo cyangwa uburyo zari
zaragejejwe ku bantu kuva kera.
Yagaragaje ko hari indirimbo zimwe yari amaze imyaka igera
kuri itatu ashakisha umuntu uzizi mu buryo bwuzuye, ariko akabura. Nyiranyamibwa
we yari azizi kandi aziririmba uko zakabaye, ibintu byamweretse agaciro ku bumenyi
yari afite.
Mu magambo ye, yagize ati “Ni we muntu nzi wari uzi
indirimbo za kera kandi akaziririmba mu buryo bw’umwimerere, nta cyo ahinduye.
Nk’indirimbo ‘Umusare’ na ‘Abarwanashyaka’, ni indirimbo nashatse imyaka igera
kuri itatu, nkabura umuntu uzizi mu buryo bwuzuye. Ariko we yazibaga azizi.”
Uretse izo ndirimbo eshanu zamaze kugera kuri Album ye,
Cyusa yavuze ko Nyiranyamibwa yari yaramusezeranyije kuzamwigisha n’izindi
ndirimbo nyinshi za kera, zimwe muri zo zitari zarigeze ziririmbwa cyangwa ngo
zimenyekane cyane.
Yibukije ko bahuriye mu kiriyo cya Ngombwa Timothe, na we
wari umuhanzi ukomeye, Nyiranyamibwa amubwira ko agiye kujya i Burayi
kwipimisha indwara, ariko ko namara kugaruka azamusanga bakicarana akamwigisha
izindi ndirimbo yari azi.
Cyusa avuga ko yari ategereje kuzongera kwicarana na we
kugira ngo akomeze kumwigisha.
Ibi bigaragaza ko Nyiranyamibwa atari umuntu wari ufite
ubumenyi gusa, ahubwo yari afite n’ubushake bwo kubusangiza abakiri bato,
kugira ngo indirimbo za kera zitazimira uko ibihe biha ibindi.
Kimwe mu bintu byatangaje Cyusa Ibrahim ni uburyo
Nyiranyamibwa yakomeje kugira ubushobozi bwo kwibuka indirimbo nyinshi, n’igihe
yari amaze gukura.
Yavuze ko nubwo yari afite imyaka 81, atajyaga yibagirwa
indirimbo, ibintu bigaragaza ko yari yarazifashe mu mutwe mu buryo bwimbitse,
akazibika nk’igice cy’ubuzima bwe.
Kuri Cyusa, Nyiranyamibwa yari umusizi w’umuhanga, ufite
ubumenyi bwagombaga kurindwa no guhererekanywa hagati y’abakuze n’abakiri bato.
Ni na yo mpamvu urupfu rwe atarufashe nk’igihombo cy’umuntu umwe gusa, ahubwo
nk’igihombo ku muco nyarwanda.
Mu byo Cyusa Ibrahim yavuze ko azahorana mu mutima, harimo
n’impanuro Nyiranyamibwa Suzanne yahoraga atanga ku gukunda igihugu.
Yagaragaje ko mu magambo make yavugaga, atajyaga aburamo
gusaba abantu gukunda u Rwanda, bikaba byerekana ko urukundo yakundaga igihugu
cye rwari mu nkingi z’ubuzima bwe n’inganzo ye.
Ati “Yari umusizi w’umuhanga gusa, impanuro ze zizatubungamo
tuzisigire n’abazadukomokaho! Kandi yakundaga u Rwanda cyane. Mu magambo ye
icumi, ntihaburagamo ngo ‘Muzakunde u Rwanda.’”
Iyi mpanuro ni yo Cyusa abona ko ikwiye gukomeza kubaho no
guhererekanywa, nk’uko indirimbo Nyiranyamibwa yigishije abakiri bato na zo
zikwiye gukomeza kuririmbwa.
Kuri we, kwibuka Nyiranyamibwa Suzanne ntibigarukira ku
kumushimira ibyo yakoze mu muziki, ahubwo bikwiye no kujyana no gukomeza
umurage yasize: kuririmba indirimbo gakondo mu buryo bw’umwimerere, gusigasira
ubuvanganzo no guha agaciro umuco nyarwanda.
Indirimbo yigishije Cyusa Ibrahim, ni igihamya cy’uruhare yagize mu rugendo rwe rw’ubuhanzi. Ni umurage uzakomereza mu ndirimbo, mu bahanzi bazaziririmba no mu bazakomeza kwigira ku bumenyi yasize.

Cyusa Ibrahim yavuze ko Nyiranyamibwa Suzanne yari umubyeyi we mu buvanganzo, amwigisha indirimbo eshanu za kera ziri kuri Album ye ‘Muvumwavata’, zirimo ‘Umusare’ na ‘Abarwanashyaka’

Cyusa Ibrahim yunamiye Nyiranyamibwa Suzanne wamufashije
kumenya no gusigasira inganzo gakondo, amwibukira ku bumenyi budasanzwe yari
afite mu ndirimbo za kera no ku mpanuro ze zo gukunda u Rwanda
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'MUVUMWAMATA' YA CYUSA IBRAHIM
