Cyusa Ibrahim yunamiye Nyiranyamibwa Suzanne wamwigishije indirimbo eshanu zo kuri Album ye

Imyidagaduro - 18/10/2026 10:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Cyusa Ibrahim yunamiye Nyiranyamibwa Suzanne wamwigishije indirimbo eshanu zo kuri Album ye

Umuhanzi w’injyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Nyiranyamibwa Suzanne, amwibuka nk’umubyeyi wamufashije gukura mu buhanzi, akamwigisha indirimbo gakondo nyinshi zirimo eshanu ziri kuri Album ye ‘Muvumwavata’.

Nyiranyamibwa Suzanne wari umwe mu baririmbyi b’inararibonye mu muziki gakondo w’u Rwanda, yitabye Imana ku wa 16 Ukwakira 2026, asiga icyuho mu muziki nyarwanda, cyane cyane mu bijyanye no kubungabunga no kugeza ku bandi inganzo gakondo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yagarutse ku mubano yari afitanye na Nyiranyamibwa, agaragaza ko kuri we atari umuhanzi gusa, ahubwo yari n’umubyeyi mu bijyanye n’ubuvanganzo, wamufashije kumenya no gusigasira indirimbo za kera.

Yasobanuye ko iyo bahuraga, Nyiranyamibwa yahoraga amubwira ko azamwigisha izindi ndirimbo, ibintu bigaragaza ko yari afite inyota yo kumugezaho ubumenyi bwinshi yari amaze imyaka myinshi yegeranya.

Ati: “Mama Nyiranyamibwa Suzanne kuri njye yari umubyeyi mu buryo bw’ubuvanganzo. Iyo twahuraga, buri gihe yahoraga ambwira ati ‘Ariko waje nkakwigisha indirimbo wa kana we!’”

Cyusa yavuze ko mu bahanzi yamenye, Nyiranyamibwa yari mu bazi indirimbo nyinshi cyane, ku buryo atigeze amusaba indirimbo ngo asange atayizi. Ibi byatumye amwita ‘imana y’indirimbo’, izina rimugaragaza nk’umuntu wari ufite ubumenyi budasanzwe mu muziki gakondo.

Mu byo Cyusa Ibrahim azahora yibukira kuri Nyiranyamibwa Suzanne harimo uruhare yagize mu gutegura Album ye ‘Muvumwavata’, aho yamwigishije indirimbo eshanu zo hambere, zari mu murage w’inganzo gakondo y’u Rwanda.

Izo ndirimbo ni ‘Abarwanashyaka’, ‘Mutangampundu’, ‘Mutunge’, ‘Uwambaye Inzobe’ na ‘Umusare’.

Izi ndirimbo ntizari izo kuririmba gusa, ahubwo zari n’uburyo bwo kubika amateka, umuco n’uburyo abakera bahimbaga bakanaririmba. Kuba Nyiranyamibwa yarazimwigishije, byamufashije kuzimenya no kugira uruhare mu kuzikomeza mu muziki w’iki gihe.

Cyusa yavuze ko hari n’izindi ndirimbo yamwigishije uko zaririmbwaga mu buryo bw’umwimerere, atahinduye amagambo cyangwa uburyo zari zaragejejwe ku bantu kuva kera.

Yagaragaje ko hari indirimbo zimwe yari amaze imyaka igera kuri itatu ashakisha umuntu uzizi mu buryo bwuzuye, ariko akabura. Nyiranyamibwa we yari azizi kandi aziririmba uko zakabaye, ibintu byamweretse agaciro ku bumenyi yari afite.

Mu magambo ye, yagize ati “Ni we muntu nzi wari uzi indirimbo za kera kandi akaziririmba mu buryo bw’umwimerere, nta cyo ahinduye. Nk’indirimbo ‘Umusare’ na ‘Abarwanashyaka’, ni indirimbo nashatse imyaka igera kuri itatu, nkabura umuntu uzizi mu buryo bwuzuye. Ariko we yazibaga azizi.”

Uretse izo ndirimbo eshanu zamaze kugera kuri Album ye, Cyusa yavuze ko Nyiranyamibwa yari yaramusezeranyije kuzamwigisha n’izindi ndirimbo nyinshi za kera, zimwe muri zo zitari zarigeze ziririmbwa cyangwa ngo zimenyekane cyane.

Yibukije ko bahuriye mu kiriyo cya Ngombwa Timothe, na we wari umuhanzi ukomeye, Nyiranyamibwa amubwira ko agiye kujya i Burayi kwipimisha indwara, ariko ko namara kugaruka azamusanga bakicarana akamwigisha izindi ndirimbo yari azi.

Cyusa avuga ko yari ategereje kuzongera kwicarana na we kugira ngo akomeze kumwigisha.

Ibi bigaragaza ko Nyiranyamibwa atari umuntu wari ufite ubumenyi gusa, ahubwo yari afite n’ubushake bwo kubusangiza abakiri bato, kugira ngo indirimbo za kera zitazimira uko ibihe biha ibindi.

Kimwe mu bintu byatangaje Cyusa Ibrahim ni uburyo Nyiranyamibwa yakomeje kugira ubushobozi bwo kwibuka indirimbo nyinshi, n’igihe yari amaze gukura.

Yavuze ko nubwo yari afite imyaka 81, atajyaga yibagirwa indirimbo, ibintu bigaragaza ko yari yarazifashe mu mutwe mu buryo bwimbitse, akazibika nk’igice cy’ubuzima bwe.

Kuri Cyusa, Nyiranyamibwa yari umusizi w’umuhanga, ufite ubumenyi bwagombaga kurindwa no guhererekanywa hagati y’abakuze n’abakiri bato. Ni na yo mpamvu urupfu rwe atarufashe nk’igihombo cy’umuntu umwe gusa, ahubwo nk’igihombo ku muco nyarwanda.

Mu byo Cyusa Ibrahim yavuze ko azahorana mu mutima, harimo n’impanuro Nyiranyamibwa Suzanne yahoraga atanga ku gukunda igihugu.

Yagaragaje ko mu magambo make yavugaga, atajyaga aburamo gusaba abantu gukunda u Rwanda, bikaba byerekana ko urukundo yakundaga igihugu cye rwari mu nkingi z’ubuzima bwe n’inganzo ye.

Ati “Yari umusizi w’umuhanga gusa, impanuro ze zizatubungamo tuzisigire n’abazadukomokaho! Kandi yakundaga u Rwanda cyane. Mu magambo ye icumi, ntihaburagamo ngo ‘Muzakunde u Rwanda.’”

Iyi mpanuro ni yo Cyusa abona ko ikwiye gukomeza kubaho no guhererekanywa, nk’uko indirimbo Nyiranyamibwa yigishije abakiri bato na zo zikwiye gukomeza kuririmbwa.

Kuri we, kwibuka Nyiranyamibwa Suzanne ntibigarukira ku kumushimira ibyo yakoze mu muziki, ahubwo bikwiye no kujyana no gukomeza umurage yasize: kuririmba indirimbo gakondo mu buryo bw’umwimerere, gusigasira ubuvanganzo no guha agaciro umuco nyarwanda.

Indirimbo yigishije Cyusa Ibrahim, ni igihamya cy’uruhare yagize mu rugendo rwe rw’ubuhanzi. Ni umurage uzakomereza mu ndirimbo, mu bahanzi bazaziririmba no mu bazakomeza kwigira ku bumenyi yasize.


Cyusa Ibrahim yavuze ko Nyiranyamibwa Suzanne yari umubyeyi we mu buvanganzo, amwigisha indirimbo eshanu za kera ziri kuri Album ye ‘Muvumwavata’, zirimo ‘Umusare’ na ‘Abarwanashyaka’


Cyusa Ibrahim yunamiye Nyiranyamibwa Suzanne wamufashije kumenya no gusigasira inganzo gakondo, amwibukira ku bumenyi budasanzwe yari afite mu ndirimbo za kera no ku mpanuro ze zo gukunda u Rwanda

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'MUVUMWAMATA' YA CYUSA IBRAHIM


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...