Cyusa Ibrahim yatumiwe gutaramira mu Bubiligi mu gitaramo cyo kwizihiza #Kwibohora32

Imyidagaduro - 13/06/2026 7:16 AM
Share:

Umwanditsi:

Cyusa Ibrahim yatumiwe gutaramira mu Bubiligi mu gitaramo cyo kwizihiza #Kwibohora32

Umuhanzi w’indirimbo gakondo ukunzwe na benshi, Cyusa Ibrahim, yatumiwe gutaramira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Bubiligi mu gitaramo cyihariye cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.

Iki gitaramo kizaba ku wa 4 Nyakanga 2026, kikazahuza abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abifuza kwizihiza uyu munsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda binyuze mu muziki, umuco no gusabana.

Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi bagezweho mu njyana gakondo, akaba yarubatse izina rikomeye binyuze mu bihangano birimo Migabo, Inkotanyi Turaganje n’izindi ndirimbo zanyuze abatari bake haba mu Rwanda no mu mahanga.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Kenny uri mu bari gutegura iki gitaramo yavuze ko cyateguwe hagamijwe guha Abanyarwanda baba mu Bubiligi umwanya wo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora no gukomeza gusigasira umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mukuru wa Kwibohora ku nshuro ya 32 no guha Abanyarwanda batuye mu Bubiligi n’inshuti zabo umwanya wo kwifatanya mu byishimo byo kuzirikana urugendo rw’Igihugu cyacu rugana ku bumwe, amahoro n’iterambere. Ni n’umwanya mwiza wo guteza imbere umuco nyarwanda no gukomeza guhuza Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu binyuze mu muziki gakondo ari nawo shingiro ry’umuco wacu.”

Kenny yavuze kandi ko guhitamo Cyusa Ibrahim bitari impanuka, ahubwo byashingiye ku ruhare rukomeye uyu muhanzi amaze kugira mu kwimakaza no guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu muziki.

Ati: “Cyusa afite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo gakondo zigezweho kandi zikundwa n’abatari bake. Afite impano idasanzwe mu kuririmba no gutanga ibyishimo ku rubyiniro, kandi ubutumwa atanga mu bihangano bye bujyanye n’indangagaciro zo gukunda igihugu, umuco n’ubumwe.”

Yakomeje avuga ko Cyusa atazaba wenyine muri iki gitaramo, kuko azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bazatangazwa mu minsi iri imbere, bose bakazatanga ibyishimo ku bazacyitabira.

Abategura iki gitaramo bavuga ko abazakitabira bazahabwa ibyishimo bidasanzwe birimo umuziki wa gakondo, kubyina, gusabana no kwizihiza Kwibohora mu buryo bwuzuyemo ishema ry’ubunyarwanda.

Kenny akomeza asobanura agira ati “Abazitabira bakwitega igitaramo kirimo umuziki wa gakondo uryoheye amatwi, kubyina, gusabana no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora mu munezero. Hazaririmbwa indirimbo zakunzwe ndetse n’izindi zidasanzwe zizashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda,”.

Ku bijyanye n’amatike, abifuza kuzitabira basabwa gukurikirana amakuru anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’abategura iki gitaramo cyangwa bakavugana n’abayobozi b’amatsinda y’Abanyarwanda batuye mu mijyi itandukanye y’u Bubiligi kugira ngo bahabwe amakuru arambuye ku biciro n’uburyo bwo kwishyura.

Abategura iki gitaramo bahamagarira Abanyarwanda n’inshuti zabo kuzitabira ari benshi, bakazahurira hamwe mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32, mu birori bizaba birimo umuziki, umuco n’ubusabane byihariye.

Cyusa Ibrahim agiye gutaramira mu gihugu cy’u Bubiligi mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32

Cyusa Ibrahim agiye gutaramira mu Bubiligi mu gihe aherutse gusohora Album ‘Muvumwamata’

Iki gitaramo kizaba ku wa 4 Nyakanga 2026 mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi cyahujwe no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...