Cyusa Ibrahim yasabye ababishinzwe kwibutsa ibitangazamakuru gucuranga indirimbo gakondo -VIDEO

Imyidagaduro - 13/03/2026 1:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Cyusa Ibrahim yasabye ababishinzwe kwibutsa ibitangazamakuru gucuranga indirimbo gakondo -VIDEO

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yatangaje ko gushyigikira ibitaramo bya gakondo ari intambwe nziza mu gusigasira umuco nyarwanda, ariko ko bidahagije hatabayeho n’imbaraga mu bitangazamakuru cyane cyane kuri Radio, hagamijwe gutuma indirimbo za gakondo zongera kumvikana henshi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yagarutse ku bitekerezo byatanzwe na Ruti Joel wasabye Abadepite ko Guverinoma yakongera imbaraga mu gutera inkunga ibitaramo bya gakondo mu rwego rwo gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda.

Cyusa Ibrahim yavuze ko nubwo igitekerezo cyo gushyigikira ibitaramo bya gakondo ari cyiza, hakwiye no gushyirwa imbaraga mu gutuma indirimbo za gakondo zicurangwa cyane mu bitangazamakuru, kuko ari ho abaturage benshi bazimenyerera.

Ati: “Niba bashaka ko gakondo yongera kuzamuka, kuko ari kimwe mu by’ingenzi dufite by’umwimerere, bakwiriye gushyiraho uburyo indirimbo za gakondo zikinwa kuri Radio.”

Uyu muhanzi yavuze ko hari Radiyo zimwe na zimwe usanga bigoye ko zicuranga indirimbo gakondo, ibintu abona ko bigabanya amahirwe yo gutuma Abanyarwanda bongera kuyimenya no kuyikunda.

Mu magambo ye ati: “Hari nk’indirimbo nkora nkaba mbizi ko hari Radio runaka idashobora kuyikina. None se iyo Radio itayikinnye, umunyarwanda azayibwirwa n’iki?”

Cyusa akomeza avuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo butuma indirimbo gakondo zigerwaho n’Abanyarwanda bose mu buryo bworoshye, hatabayeho inzitizi zituruka ku mahitamo y’ibitangazamakuru.

Ati: “Hakwiye kuba uburyo buri munyarwanda aho ari hose yumva indirimbo gakondo mu buryo bworoshye, hatabayeho amananiza ya Radio cyangwa Televiziyo. Ku buryo uvuga ngo nakoze indirimbo, ikajya hose."

Yongeraho ko n’abanyamakuru bakwiye kugira uruhare mu gusigasira umuco nyarwanda, bakirinda gucuranga gusa indirimbo bakunda ku giti cyabo, ahubwo bagaha umwanya ibihangano bikundwa n’Abanyarwanda kandi bifite uruhare mu kubungabunga umuco.

Cyusa Ibrahim yagaragaje ko ubwe gukunda umuziki gakondo byaturutse ku buryo yakuze yumva indirimbo za gakondo zicurangwa cyane kuri Radio, by’umwihariko ku biganiro byacaga kuri Radio Rwanda.

Ati: “Impamvu nanjye nakunze gakondo ni uko nakuze numva igitaramo kuri Radio Rwanda. Nta ndirimbo 10 zacagaho hadaciyemo gakondo.”

Yavuze ko muri iki gihe usanga hari n’abahanzi bashyira mu ndirimbo za gakondo ibikoresho bya muzika bigezweho nka piano, mu rwego rwo gushaka ko zicurangwa ku maradiyo, ibintu abona ko bishobora gutuma umwimerere w’iyi njyana ugenda ucika.

Ati: “Ubu ngubu ushobora gukora gakondo bikagusaba gushyiramo ama-piano kugira ngo bayikine. None se ubwo tuba turi gusigasira wa muco?”

Uyu muhanzi yavuze ko ari ingenzi ko Radiyo n’izindi nzego z’itangazamakuru zibutswa uruhare rwazo mu kubungabunga umuco nyarwanda, kuko ari zo zishobora gutuma abakiri bato n’abakuru bongera kwiyumva mu ndirimbo za gakondo.

Mu rwego rwo gutanga urugero, Cyusa Ibrahim yavuze ko no mu buzima bwe bwa buri munsi yagerageje gutangirira iwe mu rugo, aho acurangira abana be indirimbo za gakondo kugira ngo bazimenye hakiri kare.

Ati: “Ndashaka kugaragaza ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu gutuma abantu bakunda cyangwa badakunda gakondo. Cyera ni ryo ryatumye twebwe tuyikunda, ariko ubu rishobora no kuba impamvu yo kutazongera kuyumva.”

Cyusa Ibrahim aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Rusanga n’izayo” yakoranye na Layan Mpano, ikomeza urugendo rwe rwo guteza imbere umuziki gakondo, ashimangira ko ari imwe mu nkingi z’umuco n’ururimi rw’Abanyarwanda.

Uyu muhanzi asoza asaba ko indirimbo gakondo zongera guhabwa umwanya mu bitangazamakuru, kuko ari imwe mu nzira zikomeye zatuma ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda bikomeza kubaho no mu bihe bizaza.

Cyusa Ibrahim asaba Radio na Televiziyo kongera gucuranga indirimbo gakondo kugira ngo abakiri bato n’abakuru biyumvemo ururimi n’umuco nyarwanda


Uyu muhanzi avuga ko umuziki gakondo wagiye ucika intege ku bitangazamakuru, kandi gusubira ku mwimerere byafasha gusigasira umuco w’Abanyarwanda


Cyusa Ibrahim yerekanye ko gukunda gakondo kwe byaturutse ku buryo yakuze yumva indirimbo za gakondo zicurangwa kuri Radio Rwanda, kandi akifuza ko abandi nabo babona ayo mahirwe

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CYUSA IBRAHIM NA LAYAN MPANO

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RUSANGA N’IZAYO’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...