Cyusa Ibrahim n’Itorero Inganzo Ngari bagiye gutaramira muri Congo-Brazzaville

Imyidagaduro - 14/06/2025 2:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Cyusa Ibrahim n’Itorero Inganzo Ngari bagiye gutaramira muri Congo-Brazzaville

Umuhanzi w’imena mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye kuririmbira muri Congo-Brazzaville mu gitaramo kizahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, uzizihizwa ku nshuro ya 31, ku wa 4 Nyakanga 2025.

Iki gitaramo cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville, ari nayo yatumiye Cyusa hamwe n’Itorero Inganzo Ngari, asanzwe abarizwamo kandi akorana naryo bya hafi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa yavuze ko yishimiye gusangiza umuco nyarwanda Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu, by’umwihariko ku munsi udasanzwe nk’uwibutsa urugendo rw’ubwigenge n’iterambere.

Avuga ati “Nishimiye kuba ngiye gutaramira muri Congo-Brazzaville ku munsi usobanuye ikintu gikomeye ku Rwanda no ku Banyarwanda muri rusange. Nizeye kugirana ibihe byiza n’abo tuzataramana.”

Yongeyeho ko kuba azaba ari kumwe n’Itorero Inganzo Ngari bimwongerera ishema, kuko ari itorero ryamureze ndetse kugeza n’ubu bakorana bya hafi.

Ati “Nzaba ndi kumwe n’Inganzo Ngari, itorero ryandeze, kandi n’uyu munsi dukorana umunsi ku munsi. Bizaba ari byiza cyane.”

Cyusa Ibrahim amaze imyaka irenga 10 ari umwe mu bahanzi bafite ijwi rikomeye mu njyana gakondo. Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yakoranaga n’Itorero Inganzo Ngari, nyuma aza gutangira gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye ariko agumana umwihariko wo kuririmba indirimbo zishingiye ku muco nyarwanda, amagambo arimo ubuhanga n’inyigisho, anacuranga ‘Live’.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Umwitero’, ‘Marebe’, “Migabo” n’izindi, zamuhesheje isura nziza nk’umwe mu bahanzi bubakiye ku muco nyarwanda mu buryo bugezweho. Cyusa yagiye ahagararira u Rwanda mu bitaramo mpuzamahanga, aharanira ko injyana gakondo itaribwa n’ibihe.

Itorero Inganzo Ngari ryashinzwe mu 2006, rigamije guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu ndirimbo, imbyino n’imidagaduro gakondo.

Rimaze kwamamara mu gihugu no hanze yacyo kubera uburyo rishyira imbere ubunyamwuga n’uburambe mu kugaragaza umuco w’u Rwanda.

Ryagiye rihagararira u Rwanda mu bitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse rikinira imbere y’abakuru b’ibihugu, mu nama mpuzamahanga n’ibindi birori bikomeye. Inganzo Ngari rifatwa nk’ishuri ry’ubuhanzi gakondo, aho abahanzi benshi b’ingeri zitandukanye batangiriye, barimo na Cyusa Ibrahim ubwe.

Iki gitaramo kizabera ahitwa Hilton Hotel &Residence. Kitezweho gusiga ishusho nziza y’u Rwanda biciye mu bihangano bikomeye, imbyino z’umwimerere n’indirimbo ziryoheye amatwi, mu gihe gishimangira agaciro ku munsi wo Kwibohora.


Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye gutaramira muri Congo- Brazaville mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora 

Itorero Inganzo Ngari bategerejwe muri kiriya gihugu, aho bazagaragara imbyino nyarwanda

 

Cyusa Ibrahim na Inganzo Ngari bagiye bahurira mu bitaramo binyuranye, ndetse baherutse gutaramira muri Uganda

Mu byumweru bitandatu bishize, Inganzo Ngari na Cyusa Ibrahim bahuye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana nyuma yo gutaramira muri iki gihugu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INKOTANYI TURAGANJE' YA CYUSA IBRAHIM


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...