Iki
gitaramo cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville, ari nayo
yatumiye Cyusa hamwe n’Itorero Inganzo Ngari, asanzwe abarizwamo kandi akorana
naryo bya hafi.
Avuga
ati “Nishimiye kuba ngiye gutaramira muri Congo-Brazzaville ku munsi usobanuye
ikintu gikomeye ku Rwanda no ku Banyarwanda muri rusange. Nizeye kugirana ibihe
byiza n’abo tuzataramana.”
Yongeyeho
ko kuba azaba ari kumwe n’Itorero Inganzo Ngari bimwongerera ishema, kuko ari
itorero ryamureze ndetse kugeza n’ubu bakorana bya hafi.
Ati
“Nzaba ndi kumwe n’Inganzo Ngari, itorero ryandeze, kandi n’uyu munsi dukorana
umunsi ku munsi. Bizaba ari byiza cyane.”
Cyusa
Ibrahim amaze imyaka irenga 10 ari umwe mu bahanzi bafite ijwi rikomeye mu
njyana gakondo. Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yakoranaga n’Itorero Inganzo
Ngari, nyuma aza gutangira gukora umuziki nk’umuhanzi ku giti cye ariko agumana
umwihariko wo kuririmba indirimbo zishingiye ku muco nyarwanda, amagambo arimo
ubuhanga n’inyigisho, anacuranga ‘Live’.
Yamenyekanye
cyane mu ndirimbo nka “Umwitero’, ‘Marebe’, “Migabo” n’izindi, zamuhesheje
isura nziza nk’umwe mu bahanzi bubakiye ku muco nyarwanda mu buryo bugezweho.
Cyusa yagiye ahagararira u Rwanda mu bitaramo mpuzamahanga, aharanira ko
injyana gakondo itaribwa n’ibihe.
Itorero
Inganzo Ngari ryashinzwe mu 2006, rigamije guteza imbere umuco nyarwanda
binyuze mu ndirimbo, imbyino n’imidagaduro gakondo.
Rimaze
kwamamara mu gihugu no hanze yacyo kubera uburyo rishyira imbere ubunyamwuga
n’uburambe mu kugaragaza umuco w’u Rwanda.
Ryagiye
rihagararira u Rwanda mu bitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga, ndetse
rikinira imbere y’abakuru b’ibihugu, mu nama mpuzamahanga n’ibindi birori bikomeye.
Inganzo Ngari rifatwa nk’ishuri ry’ubuhanzi gakondo, aho abahanzi benshi
b’ingeri zitandukanye batangiriye, barimo na Cyusa Ibrahim ubwe.
Iki gitaramo kizabera ahitwa Hilton Hotel &Residence. Kitezweho gusiga ishusho nziza y’u Rwanda biciye mu bihangano bikomeye, imbyino z’umwimerere n’indirimbo ziryoheye amatwi, mu gihe gishimangira agaciro ku munsi wo Kwibohora.
Cyusa
Ibrahim yatangaje ko agiye gutaramira muri Congo- Brazaville mu rwego rwo
kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
Itorero
Inganzo Ngari bategerejwe muri kiriya gihugu, aho bazagaragara imbyino
nyarwanda
Cyusa Ibrahim na Inganzo Ngari bagiye bahurira mu bitaramo binyuranye, ndetse baherutse gutaramira muri Uganda
Mu byumweru bitandatu bishize, Inganzo Ngari na Cyusa Ibrahim bahuye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana nyuma yo gutaramira muri iki gihugu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INKOTANYI TURAGANJE' YA CYUSA IBRAHIM