Ni umushinga avuga ko umuteye ishema
n’igikundiro gikomeye kubera ubutumwa bwimbitse burimo, ndetse n’uruhare
rw’abahanga (aba-Producer) batandukanye bamufashije kuyishyira mu buryo.
Cyusa, umaze imyaka irenga icumi azamura
injyana gakondo mu buryo bugezweho ariko budatana n’indangagaciro zayo, avuga
ko “Muvumwamata” ari umushinga waturutse ku muryango we, ku mateka ye no ku isi
nshya y’ubuhanzi ashaka kugaragaza.
Yabwiye InyaRwanda ati: “Nifuje gukora Album
itari iy’indirimbo gusa, ahubwo iyerekana umuzi wacu, umubano w’abantu n’Imana,
n’icyo twita umutima-mukuru w’umuco wacu. Ni Album natuye umubyeyi (nyogokuru)
wanjye wanyigishije kuririmba kuva nkiri muto kugeza n’ubu.”
Album “Muvumwamata” yakozweho
n’abatunganya indirimbo batandukanye bo mu Rwanda, harimo abamaze kwandika
izina mu muziki wa kinyarwanda n’abashya bari kuzamuka bafite impano idasanzwe.
Cyusa avuga ko buri wese yazanye
umwimerere we, ari na cyo cyatumye Album igira ijwi rihamye ariko rishya,
ritandukanye n’imishinga yakoze mbere.
Mu bitekerezo bye, Cyusa asobanura ko
“Muvumwamata” ifite indirimbo zivuga ku buzima bw’umuntu n’ibihe by’imiryango,
izivuga ku mibanire n’umuco, n’izigaruka ku masomo y’ukwiyubaka.
Yongeraho ati: “Indirimbo zanjye ziba
zifite icyo zivuga. Sinshaka gutanga amajwi gusa, nifuza gutanga igitekerezo.
Iyo abantu babyumva, ni cyo kiba kimpesheje ishema ku muziki gakondo.”
Cyusa, wagiye akora ibitaramo byagutse
birimo n’ibyo yasoreje hanze y’u Rwanda mu myaka ishize, akomeje kwiyubakira
izina nk’umwe mu bahanzi ba nyarwanda bashyize imbere guteza imbere umuco
binyuze mu bihangano byujuje ireme.
Nubwo ataratangaza urutonde rw’indirimbo
ziri kuri “Muvumwamata”, Cyusa avuga ko iriho indirimbo zituje, iz’indirimbo
z’umuco ndetse n’izivuga ku rukundo mu buryo bwa kera ariko bugezweho.
Avuga ko umwaka ushobora gusozwa ari indirimbo
zikora ku mitima ziri kumwe n’iyi album. Ati: “Muvumwamata” iri mu mishinga
izasoza umwaka wa 2025 mu muziki nyarwanda mu buryo bwihariye, ndetse ikaba
ishobora no kuba imwe mu za Album zizafasha kongera kuzamura injyana gakondo mu
ruhando mpuzamahanga.
Cyusa Ibrahim agiye gusohora album nshya
yise “Muvumwamata” izasohoka ku wa 1 Ukuboza 2025
“Muvumwamata” ni album nshya ya Cyusa
yubatse ku muco n’ubutumwa bwimbitse



Cyusa asobanura ko ‘Muvumwamata’ igamije
kugaragaza ko gakondo atari amateka, ahubwo ari ubuzima
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUVUMWAMATA' CYUSA IBRAHIM YITIRIYE ALBUM YE YA KABIRI
