Ubwato bwitwa FILOJET bwari butwaye abantu 267, barimo abakozi umunani. Bwari buvuye ku cyambu cya Kyrenia bwerekeza ku cyambu cya Taşucu muri Türkiye, ariko bukimara guhaguruka bwatangiye kwinjiramo amazi ku mpamvu zitaramenyekana.
Abatangabuhamya barokotse bavuze ko ubwo bwato bwari butangiye kugenda nabi, bukazamuka bukongera bukikubita ku mazi bikomeye. Mu kanya gato, igice cy’imbere cy’ubwato cyaramenetse, amazi atangira kwinjiramo ku bwinshi.
Abantu 241 ni bo batabawe, bamwe muri bo bakaba baragaragajwe mu mashusho bari bambaye amakoti abarinda kurohama, bari hejuru y’ubwato bwari bwamaze guhindukira. Nyuma yaho ubwato bwararohamye buragenda burenga metero 500 munsi y’inyanja.
Nyuma y’impanuka, ibikorwa byo gushakisha ababuze byakomeje, birimo amato y’abashinzwe umutekano wo mu mazi ndetse na kajugujugu. Abatwara ubwato n’abandi bakozi barindwi bafashwe kugira ngo babazwe ku byabaye.
Iyi mpanuka yabereye hafi y’agace ka Kyrenia gakunze gusurwa n’abakerarugendo. Imiryango y’abari mu bwato yakomeje guteranira ku cyambu no ku bitaro, itegereje amakuru y’ababo.
