Cynthia Erivo yavuze ko umubano we na Ariana Grande ukiri mwiza kandi ukomeje no nyuma y’uko ibikorwa byo kwamamaza Wicked birangiye. Yashimangiye ko ubucuti bwabo atari igikorwa cyateguwe n’abamamaza filime, ahubwo ko ari ubusabane nyakuri bwubakiye ku bwizerane no kubahana.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Variety cyasohotse ku wa 27 Gicurasi 2026, aho yasubizaga abakeka ko ubusabane bwagaragazwaga hagati yabo bwari bugamije gusa gukurura abantu ngo barebe iyo filime.
Yagize ati: “Abantu ntibigeze bemera ko turi inshuti by’ukuri, ariko ni uko batanzi neza. Iyo ndi inshuti y’umuntu, mba ndi inshuti nyakuri.”
Mu gihe cyo kwamamaza filime Wicked mu Ugushyingo 2024, Cynthia Erivo na Ariana Grande bagaragaye kenshi bari kumwe, bagaragaza ubusabane budasanzwe ndetse n’amarangamutima akomeye hagati yabo. Ibyo byatumye bamwe batangira gukeka ko byari uburyo bwo kwamamaza filime no kuyongerera igikundiro.
Gusa Erivo yavuze ko ibyo byose atari ukuri, kuko n’ubu nyuma y’uko hasohotse igice cya nyuma cya filime, Wicked: For Good, mu 2025, we na Ariana Grande bagikomeje kugirana umubano wa hafi.
Yavuze ko bombi bakomeje kuvugana kenshi ndetse bakandikirana ubutumwa bugufi hafi buri munsi, ibintu agaragaza nk’ikimenyetso cy’uko ubucuti bwabo bukomeye kandi bukomeje.
Uyu mukinnyi yanagarutse ku buryo abantu bakunze guca imanza ku buzima bw’ibyamamare badafite amakuru ahagije, akavuga ko hari benshi bakunda gusobanura cyangwa kwemeza ibintu ku buzima bwabo batabazi neza.
Yasabye abantu kutihutira kwizera ibihuha byose bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bakajya bashingira ku makuru yizewe mbere yo gufata imyanzuro.
Mu gusoza, Cynthia Erivo yashimangiye ko ubucuti bwe na Ariana Grande atari ubwavutse kubera filime Wicked cyangwa inyungu zo kuyamamaza, ahubwo ko ari umubano nyakuri ukomeje no kugeza ubu.


Cynthia Erivo yahakanye ibihuha bivuga ko ubucuti bwe na Ariana Grande bwari ubwo kwamamaza filime "Wicked"
Umwanditsi: Patrick Kabano
