Iyi
ndirimbo yari imaze igihe ivugwa mu itangazamakuru no mu bakunzi b’aba bahanzi,
kuko yakozwe mu mpera za 2019 mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 gihindura
byinshi mu ruganda rw’imyidagaduro ku Isi.
Mu
itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena
2026, Eddy Kenzo yatangaje ko yashyize hanze iyi
ndirimbo yakoranye na Meddy, ndetse amakuru yatangiye gukwirakwizwa cyane
binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo TikTok.
Amakuru
yizewe agera kuri InyaRwanda yemeza ko iyi ndirimbo yakozwe na Producer Pastor
P mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yashyizweho ibiganza na Edrine
Paul, umwe mu bamaze igihe bakorana bya hafi na Eddy Kenzo ku mishinga
itandukanye y’indirimbo. Amashusho yasohokanye n'iyi ndirimbo yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano (AI).
Nubwo
iyi ndirimbo yari yarateganyijwe gusohoka mu myaka yashize, gahunda
zitandukanye z’abahanzi bombi ndetse n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19
byatumye ishyirwa ku ruhande, ikomeza gutegerezwa n’abafana igihe kirekire.
Bivugwa
ko "Gusa" ari imwe mu ndirimbo Meddy yakoze mbere y’uko ahindura
icyerekezo cye cy’umuziki akinjira cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana nyuma yo gushyingiranwa na Mimi Mehfira mu 2021.
Amakuru
ahari kugeza ubu agaragaza ko iyi ndirimbo ishobora gusohoka idafite amashusho
mashya (official video), bitewe n’icyerekezo Meddy ari kugenderamo muri iki
gihe. Ahubwo hari gutekerezwa uburyo bwo kuyimenyekanisha hifashishijwe
amashusho y’amagambo (Video Lyrics) cyangwa ibiganiro byihariye by’abahanzi
bayikoze.
Kuba
iyi ndirimbo igiye gusohoka nyuma y’igihe kinini byerekana ko nubwo Meddy
atakigaragara cyane mu ndirimbo zisanzwe z’urukundo nk’uko byahoze, ataciye
umubano n’abahanzi bakomeye bo mu karere, barimo na Eddy Kenzo bakoranye uyu
mushinga mu gihe yari akiri umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muzika
nyarwanda.
Meddy
yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 2008 binyuze mu ndirimbo zirimo
Amayobera, Akaramata na Ungirira Ubuntu, mbere yo kwimukira muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika mu 2010 aho yakomereje urugendo rwe rw’umuziki ndetse akorana
n’abahanzi batandukanye bo mu karere no hanze yarwo.
Ku
rundi ruhande, Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri
Afurika. Yamamaye ku rwego mpuzamahanga mu 2014 abikesheje indirimbo Sitya
Loss, yaje no kumuhesha igihembo cya BET Award mu 2015, aba umuhanzi wa mbere
wo muri Uganda wegukanye icyo gihembo.
Kugeza
ubu, Kenzo akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye mu muziki wa
Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse anakora inshingano zo kuyobora
Ihuriro ry’Abahanzi bo muri Uganda (Uganda National Musicians Federation).
Mu itangazo rye, Kenzo yavuze kandi ko "Gusa" isohokera mu gihe kimwe n’indi ndirimbo ye yise "Missounwa" yasubiyemo afatanyije n’umuhanzikazi Monique Séka wo muri Côte d'Ivoire.
Eddy Kenzo aririmba amwe mu magambo mu rurimi rw'Ikinyarwanda, ndetse magambo akayaririmba mu rurimi rw'ikigande. Meddy aririmba mu kinyarwanda, Icyongereza ndetse n'Igifaransa.

Eddy Kenzo yatangaje ko indirimbo yitwa ‘Gusa’ yakoranye na Meddy ari ubufatanye bw'Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba

Meddy amaze igihe afashe paji nshya mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
