Cyari icyemezo kigoye- Jojo ku isezera rye muri Orchestre Impala kubera Cinema yiyeguriye –VIDEO

Imyidagaduro - 20/09/2025 4:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Cyari icyemezo kigoye- Jojo ku isezera rye muri Orchestre Impala kubera Cinema yiyeguriye –VIDEO

Umwanditsi wa filime akaba n'umukinnyi, Niyonsenga Joselyne wamamaye nka Jojo, yemeje ko yafashe icyemezo cyo gusezera muri Orchestre Impala yari amaze imyaka 12 akoramo, kubera ko yumvaga Cinema ikomeje gufata umwanya ukomeye mu buzima bwe, kandi ari ibintu ashaka kwiyegurira byuzuye.

Kuri ubu, Jojo ari mu bakinnyi bagezweho muri Cinema, aho izina rye ryakoreshejwe muri filime ‘La Vie’ ryamamaye cyane. Amaze gushyira ku isoko filime eshatu, zirimo na ‘Intimba ya La Vie’ ari gukora muri iki gihe.

Uyu mugore yari azwi cyane muri Orchestre Impala, aho yamaze imyaka 12 akorana n’iri tsinda mu bitaramo, ibirori, n’ubukwe mu gihugu no hanze yacyo.

Yari umwe mu nkingi za mwamba z’iri tsinda, ndetse benshi bamumenye cyane nyuma yo gukorana na Munyanshoza Dieudonné mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Jojo yavuze ko urukundo rwe rwa Cinema rwatangiye ubwo yarebaga filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton, bikamuteza imbere mu gushaka amahirwe yo gukina.

Yandikiye abantu benshi asaba amahirwe yo gukina, ariko ntibyamukundira, kugeza ubwo amahirwe yamugezeho akorana Clapton, bituma anagaragara muri filime z’abandi barimo Nyambo na Killamn.

Jojo yasobanuye ko gukora Cinema no kuririmba muri Orchestre Impala, byamugoye cyane kuko atubahiriza amasaha aho yari akenewe hose.

Yagize ati "Naravuze nti niba mfite akazi ka nijoro muri Orchestre Impala, nkabona n’ako ku manywa ka Cinema, byari kuzazana ikibazo. Ntabwo nzarara nijoro, hanyuma mu gitondo njye gukina filime. Byari kuzangora, kunanira, no gutanga umusaruro mucye."

Yakomeje avuga ko yatekereje ku ngaruka zo gukomeza muri Orchestre Impala. Ati "Naravuze nti ese ndamutse mpagaritse gukorana na Orchestre Impala nkakomeza Cinema byatanga uwuhe musaruro? Byamfasha iki?"

Yemeje ko icyemezo cyo gusezera cyaturutse ku gushaka kwiyegurira Cinema no kwiga kwandika no kuyobora filime, kuko yumvaga ari urugendo rushya mu buzima bwe. Jojo yanavuze ko atigeze yandika ibaruwa yo gusezera, kuko byanyuze mu biganiro, maze ashyira akadomo ku rugendo rwe mu Ukuboza 2024.

Ati "Ntabwo cyari icyemezo cyoroshye kuko Orchestre Impala ni umuryango wanjye. Uko nabasezeye, ntabwo nabasezeye nk'uko nabigombaga kubikora, ariko byari ngombwa."

Jojo yibukije ko icyemezo cyo guhitamo Cinema cyaturutse ku kutumvikana, kuko urugendo rwe rwo kuririmba rwatangiye kumubangamira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kuva mu 2021, Joselyne yinjiye mu bakinnyi ba filime, akomeza urugendo rwe rwo kuririmba muri Orchestre Impala, yubatse amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda.

Kugeza ubu, yagaragaye muri filime nka: ‘Umuturanyi’ ya Clapton, ‘The Message’ ya Nyambo, ‘My Heart’ ya Killerman na ‘Ndirirende’ ya Nyirankotsa

Joselyne avuga ko ashaka gushyira itafari rye mu rugendo rwa Cinema mu Rwanda, ndetse no gutegura filime y’uruhererekane igaruka ku buzima bwo mu rugo.

Ati "Icyerekezo cyanjye ni ugukora filime zifite icyo zihindura ku buzima bw’abantu. Tuzakomeza gukina ubuzima busanzwe, ubwacu, ubw’abo dukunda n’abandi bose. Ni bwo buzima duhura nabwo mu rugo."


Jojo yemeje ko yafashe icyemezo cyo gusezera muri Orchestre Impala kugira ngo yiyegurire Cinema

Jojo yavuze ko guhuza kuririmba no gukina filime byamubangamiraga, ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo gusezera mu itsinda

 
Uyu mukinnyi wa filime ashimangira ko urugendo rwe rwa Cinema ari intambwe nshya mu buzima bwe

 

Jojo yavuze ko gusezera muri Orchestre Impala byari icyemezo kigoye kuko ari umuryango we

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA JOJO WAMAMAYE MURI FILIME MURI IKI GIHE

KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA FILIME ‘INTIMBA YA LA VIE' YA JOJO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...