Ibi bije nyuma y’uko ashinze studio ye bwite yise UKUU Studio, ikorera i Masoro mu mujyi wa Kigali, aho amaze gukorera album nshya yose, by'akarusho akaba ari na we wayitunganyije nka Producer.
Cubaka Justin yatangaje ko album ye nshya yise “Uliniita (Warampamagaye)” ari album ya kabiri yitegura gushyira hanze, ikaba igizwe n’indirimbo 10. Ni album yateguye yitonze, ikaba izagaragaza urugendo rwe rw’imyaka 19 amaze mu muziki.
Avuga ko mu byo yishimira cyane muri uru rugendo ari ubumenyi n’ubunararibonye yagiye yunguka muri iyo myaka yose, byatumye agera ku rwego rwo kwikorera indirimbo ze.
Uyu muhanzi uhimbaza Imana mu njyana ya Jazz, yavuze ko yatangiye kwiga gukora production mu mwaka wa 2020 mu gihe cya Covid-19, aho yafashe umwanya wo kwagura ubumenyi bwe.
Kuba afite studio ye bwite abifata nk’igitangaza cy’Imana, kuko ari inzozi yari yaragize kuva kera agitangira umuziki. Yemeza ko nta kinanira Imana, kuko ibyo yifuzaga byatangiye gusohora buhoro buhoro.
Kuba ari umuhanzi unikorera indirimbo ze bwite ni kimwe mu bintu bigenda byitabwaho cyane n’inzobere mu muziki, kuko biha umuhanzi ubwisanzure bwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo bye uko abyifuza, kugenzura neza ubuziranenge bw’ibihangano bye no kubigeza ku bakunzi be mu gihe gito.
Cubaka Justin yabwiye inyaRwanda ko kuba ageze ku rwego rwo kwikorera indirimbo ari igitangaza cy'Imana. Ati: "Mbifata nk'igitangaza cy'Imana. Ni zimwe mu nzozi nagiraga kuva cyera cyane igihe natangiraga kujya mu bintu bya music, ni amateka maremare, gusa ubu navuga y'uko nta kinanira Imana".
Yongeyeho ko studio ye ya UKUU Studio idafasha we wenyine, ahubwo ifite intego yo gushyigikira impano z’abandi bahanzi batandukanye no guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda, ukagera ku rwego mpuzamahanga biciye muri 'production' y’umwuga.
Indi ntambwe nshya yateye, Cubaka Justin yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya yise “Yesu Alingi Yo” (Yesu aragukunda), yakoze ku bufatanye na label yo mu Bufaransa yitwa Eben Ha Ezer. Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album “Uliniita”, kandi izasohoka mu minsi iri imbere.
Uyu muhanzi w'umuhanga cyane mu kuririmba no gucuranga, yanavuze ko mu gihe kitarambiranye, azagenda ashyira hanze indirimbo zigize iyi album mu buryo bwa audio na video, kugira ngo abakunzi be babashe kuyibona buhoro buhoro.
Urugendo rwa Cubaka rugaragaza uko umuhanzi ashobora kwiyubaka, akiyungura ubumenyi, akagera ku rwego rwo kwikorera no guteza imbere umuziki we n’uw’abandi, ari na byo bikomeje kuzamura urwego rwa Gospel mu Rwanda.
Cubaka ari kwikomanga mu gatuza nyuma y'uko ibyuya yabize imyaka 19 mu muziki bivuyemo studio ye bwite
Cubaka Justin yamaze gukora Album ya kabiri yise "Uliniita"

Cubaka Justin yavuze ko indirimbo zose zigize album ye nshya ari we wazikoreye muri studio ye bwite

Cubaka Justin yateguje indirimbo nshya yashyizweho ukuboko na Label yo mu Bufaransa
Umva indirimbo "Njia Yote" ya Cubaka Justin
