Cubaka Justin agiye gutangiza igitaramo ngarukacyumweru “Ukuu Gospel Jazz” muri Ora Center

Imyidagaduro - 03/06/2026 8:28 AM
Share:

Umwanditsi:

Cubaka Justin agiye gutangiza igitaramo ngarukacyumweru “Ukuu Gospel Jazz” muri Ora Center

Umuramyi Justin Cubaka yatangaje ko agiye gutangiza igitaramo ngarukacyumweru yise “Ukuu Gospel Jazz”, kizajya kibera muri Ora Center i Kicukiro buri wa Gatatu guhera Saa Moya z’umugoroba.

Iki gitaramo kidasanzwe ndetse kije ari igisubizo ku bakunzi b'umuziki wa Gospel, kigamije guha abantu umwanya wo kuruhuka, gusabana no kuramya Imana mu buryo bwihariye kandi butamenyerewe cyane mu Rwanda.

Cubaka yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku cyifuzo cyo gushyiraho urubuga ruhoraho rwafasha abakunzi ba Gospel kubona ahantu bahurira n’abahanzi batandukanye, bakishimira umuziki mwiza kandi bubaka ubuzima bwabo bw’umwuka.

Ati: “Tugiye gutangiza ‘Ukuu Gospel Jazz’, gahunda izajya iba buri wa Gatatu. Ni igikorwa twatekerejeho cyane kugira ngo duhe abakunzi ba Gospel ahantu heza ho kuruhukira, gusabana no kwishimira umuziki mwiza".

Arakomeza agira ati: "Tuzajya tunakira abahanzi batandukanye bafite impano zinyuranye kugira ngo buri cyumweru habe hari ikintu gishya abantu babona.”

Uyu muramyi yavuze ko abazitabira bazajya bishyura amafaranga yo kwinjira, ndetse ko buri gitaramo kizajya kiba gifite umwihariko bitewe n’abahanzi n’amatsinda azajya atumirwa.

Yavuze ko iki gikorwa cyavutse nyuma y’ibiganiro yagiranye na Kavutse Olivier, washinze Ora Center, aho bumvikanye ku buryo hashyirwaho gahunda ihoraho y’imyidagaduro ya Gikristo.

Yagize ati: “Twagiranye ibiganiro na Kavutse Olivier tureba uburyo twakubaka gahunda ihoraho yafasha abakunzi ba Gospel. Nyuma y’ibyo biganiro twasinyanye amasezerano y’ubufatanye, bituma ‘Ukuu Gospel Jazz’ izajya ibera muri Ora Center buri wa Gatatu.”

Biteganyijwe ko igitaramo cya mbere kizatangirana na Ukuu Jazz Band ifatanyije na Justin Cubaka, aho abazacyitabira bazaryoherwa n’umuziki wa Jazz uvanze n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Kizaba tariki ya 10 Kamena 2026 kuri Ora Center.

Ora Center, iherereye i Kicukiro ahahoze Prayer House, yashinzwe na Kavutse Olivier mu rwego rwo guha Abakristo ahantu bashobora kwidagadurira batabangamiye imyemerere yabo.

Intego za Ora Center, akabyiniro ka mbere ka Gospel i Kigali

Kavutse aherutse kubwira itangazamakuru ko yashingiye iki gitekerezo ku kuba yarabonaga abakunzi ba Gospel badafite ahantu hahoraho ho gusohokera bumva umuziki bakunda kandi bakidagadura mu buryo bujyanye n’indangagaciro zabo.

Gutangiza “Ukuu Gospel Jazz” ni imwe mu ntambwe nshya zigaragaza icyerekezo cya Ora Center cyo gukomeza guteza imbere imyidagaduro ya Gikristo no guha umwanya abahanzi ba Gospel wo kugaragaza impano zabo.

Iyi gahunda nshya ije mu gihe Justin Cubaka akomeje gutera intambwe zikomeye mu muziki we. Aherutse gutangira gukorana na Label yo mu Bufaransa yitwa Eben Ha Ezer, ndetse yasohoye indirimbo nshya yise “Yesu Alingi Yo”, iri mu zigize album ye ya kabiri yitegura gushyira hanze yise “Uliniita (Warampamagaye)”.

Uyu muhanzi umaze imyaka 19 mu muziki wa Gospel kandi akaba n’umu-Producer, afite kandi studio ye bwite yitwa UKUU Studio, ikorera i Masoro mu Mujyi wa Kigali, aho akorera ibikorwa bye bya muzika ndetse agafasha n’abandi bahanzi.

Ku bwe, “Ukuu Gospel Jazz” ntabwo ari igitaramo gusa, ahubwo ni urubuga rugamije guhuza abantu binyuze mu muziki, kubafasha kuruhuka no gukomeza kwegera Imana.

Iki gitaramo cya Cubaka kizaba kimwe mu bikorwa bihoraho bishya mu muziki wa Gospel mu Rwanda, kikazajya gihuza buri cyumweru abakunzi b’uyu muziki n’abahanzi batandukanye bafite impano mu kuramya no guhimbaza Imana.

Cubaka yavuze ko buri gitaramo kizajya kiba gifite umwihariko bitewe n’abahanzi n’amatsinda azajya atumirwa

Kavutse avuga ko yashinze Ora Center kuko yabonaga abakunzi ba Gospel badafite ahantu hahoraho ho gusohokera bumva umuziki bakunda kandi bakidagadura mu buryo bujyanye n’indangagaciro zabo

Umuramyi Justin Cubaka yatangaje ko agiye gutangiza igitaramo ngarukacyumweru yise “Ukuu Gospel Jazz”

REBA INDIRIMBO NSHYA YA CUBAKA JUSTIN



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...