Ikipe yegukanye FA Cup umwaka ushize yatsinze Liverpool, ifite igikombe cya shampiyona ya Premier League, kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya 2-2 mu minota isanzwe.
Umunyezamu Dean Henderson ni we wabaye intwari, akuramo penaliti za Alexis Mac Allister na Harvey Elliott, mu gihe abarimo Mohamed Salah barase penaliti za Liverpool. Ibyo byahaye umusore w’imyaka 21, Justin Devenny winjiye mu kibuga mu minota y’inyongera, amahirwe yo gutsinda penaliti ya nyuma yatsinze Alisson maze atuma Palace yegukana igikombe.
Palace ubu imaze kwegukana ibikombe bibiri mu mezi atatu. Ni imikino ibiri yombi yatsinze yaberaga i Wembley, nyuma y’intsinzi yakuye kuri Manchester City muri FA Cup.
Umukino watangiye mu buryo bushimishije kuva ku munota wa kane Hugo Ekitike yatsinze igitego cya mbere ku ishoti ryo mu kaguru k’iburyo maze aba afunguye izamu rya Henderson.
Palace ntiyacitse intege na gato maze ku munota wa 17 Jean-Philippe Mateta yishyura kuri penaliti nyuma y’uko Virgil van Dijk akoreye ikosa kuri Ismaila Sarr.
Nyuma gato, umukinnyi mushya wa Liverpool Jeremie Frimpong yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina rwa Palace, atera umupira usa n’ugana ku mutwe wa ba rutahiozamu ariko uhita ukora ku giti cy’izamu maze ujya mu izamu, Henderson ananirwa kuwukoraho.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Ekitike yagize amahirwe yo kongera gutsinda ariko ayapfusha ubusa ubwo yahushaga umutwe ndetse n’ishoti muri metero 12. Ibyo byahaye amahirwe Palace yo kwishyura igitego cyatsinzwe na Ismaila Sarr wacunze Frimpong ari kumwe n’abugarira bagenzi be, atsinda igitego gikomeye cyakoze ku giti cy’izamu.
Palace yatekerezaga ko yakabaye ihabwa indi penaliti ubwo Mac Allister yasaga nk’ukoresheje ukuboko akiza umupira, ariko VAR ishimangira icyemezo cy’umusifuzi cyo kutayitanga. Mu minota ya nyuma, Devenny yari hafi gutsinda igitego cya gatatu ariko umupira unyura hejuru y’izamu.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 , maze penaliti zanzura ko Crystal Palace yegukana igikombe.
Ismaila Sarr ni we watsinze igitego cyagaruye Crystal Palace mu mukino
Hugo Ekitike yananiwe kuvana Liverpool mu biganza bya Crystal Palace
Palace yegukanye igikombe ihigitse Liverpool
Ku munota wa 20 abafana bibutse Diogo Jota wambaraga nimero 20 muri Liverpool uherutse kwitaba Imana