Ronaldo w’imyaka 41, yabitangaje mu butumwa burebure
yashyize hanze, aho yiseguye ku bakinnyi bagenzi be n’abafana ba Portugal,
ariko asobanura birambuye uko ikibazo cye na Jorge Jesus utoza Portugal
cyatangiye.
Yavuze ko nyuma y’Igikombe cy’Isi,
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal (FPF) yamusabye
kongera gutekereza ku cyemezo cyo kuva mu ikipe y’igihugu, ndetse anamubaza uko
yabonaga Jorge Jesus nk’umutoza.
Ronaldo yavuze ko yari ashyigikiye ko Jesus ahabwa uwo
mwanya, kuko yabonaga ko ari we wari ukwiye kuyobora Portugal.
Muri Kanama, Ronaldo avuga ko Jesus yamubwiye ko ari
umuntu w’ingenzi cyane muri gahunda ze, ndetse ko yari kuzabanza mu kibuga mu
mukino wa mbere n’uwa nyuma muri gahunda y’imikino ine ya UEFA Nations League.
Jesus kandi ngo yari yasabye Ronaldo kutajya mu mikino
yari kubera hanze, ariko uyu mukinnyi arabyanga kuko yumvaga ko nka kapiteni
atagomba gusigira abandi ikipe.
Ku munsi w’umukino Portugal yatsinzemo Norway ibitego
2-1, Ronaldo avuga ko Jesus yamubajije niba yiteguye gukina iminota 30.
Nubwo ibyo bitari biri muri gahunda bari
barumvikanyeho, Ronaldo avuga ko yabyemeye, ndetse atangira kwishyushya igice
cya mbere kirangiye, ariko ntiyigeze ahamagarwa ngo yinjire mu kibuga.
Ibi ni byo Ronaldo avuga ko byabaye intandaro
y’ikibazo gikomeye hagati ye n’umutoza.
Ronaldo avuga ko Jesus yamwemereye kuvugisha ukuri
Nyuma y’amasaha 48, Ronaldo yongeye guhura na Jorge Jesus, Perezida wa FPF ndetse n’abandi bari hafi y’ikipe.
Ronaldo avuga ko Jesus yamusabye ko biyunga ndetse
bakanahoberana, amwizeza ko ibyo bari bumvikanyeho azabivugira mu ruhame.
Avuga ko bombi bamubwiye ko atari uko ibintu bimeze
kandi ko akiri umuntu w’ingenzi muri gahunda y’ikipe y’igihugu.
Gusa Ronaldo avuga ko ibyo Jesus yaje kuvugira mu
kiganiro n’abanyamakuru bitandukanye cyane n’ibyo bari bumvikanyeho.
Ati: “Ibyavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru ntaho
byari bihuriye n’ibyo twari twumvikanyeho. Numvise amagambo akakaye ntari
nkwiriye. Ni ubwa kabiri yari yongeye kutubahiriza ibyo yari yaranyemereye.”
Ronaldo avuga ko atigeze yivanga mu byemezo by’abatoza
Uyu mukinnyi yavuze ko mu myaka hafi 25 amaze
ahagarariye Portugal, atigeze yivanga mu byemezo bya tekiniki cyangwa amayeri
by’abatoza.
Ati: “Mu myaka hafi 25 maze mu ikipe y’igihugu, nta na
rimwe nigeze ninjira mu byemezo by’umutoza cyangwa ngo mbyivangemo. Ariko iyo
umuntu atubahirije ijambo yampaye, menya ko umwanya wanjye utakiri aho.”
Ronaldo kandi yiseguye ku bakinnyi bagenzi be kubera
kuva mu mwiherero w’ikipe, avuga ko inshingano zose ku cyemezo yafashe ari ize.
Ati: “Nsabye imbabazi bagenzi banjye kubera ko navuye
ku ikipe. Inshingano zose ni izanjye. FPF ikwiye kumpana nta mpamvu n’imwe yo
kungabanyiriza igihano; kuba ndi kapiteni bikwiye no gufatwa nk’impamvu ikomeye
yo kongera uburemere bw’igihano.”
Ronaldo aracyifuza gukinira Portugal
Nubwo ikibazo cye na Jesus cyatumye ava mu mwiherero,
Ronaldo yavuze ko atarafata umwanzuro wo gusezera burundu kuri Portugal.
Ku bijyanye n’ibivugwa ku mukino wo kumusezeraho,
yavuze ko kuri we ikipe y’igihugu isobanuye guhatanira gutsinda.
Ronaldo yagarutse ku bihe binyuranye yagiye yitangira ikipe y'igihugu atanga urugero rw'igihe Se yitabaga Imana aho yahisemo kugumana n’ikipe y’igihugu kugeza umukino wakurikiyeho urangiye.
Uyu mukinnyi yasize urugi rufunguye ku kongera
gukinira Portugal, avuga ko aramutse ameze neza kandi asoje igihano cyo
guhagarikwa, azongera yitabe ikipe y’igihugu.
Ati: “Niba nzaba mfite ubuzima bwiza, nyuma yo
kurangiza igihano cyo guhagarikwa, nzongera mboneke ku ikipe y’igihugu, nk’uko
bisanzwe, niteguye guhatanira no gutsindira Portugal.”
Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida wa FPF, Pedro Proença,
yavuze ko ikibazo kiri hagati ya Ronaldo na Jorge Jesus ari “ukutumvikana”,
anagaragaza ko Ronaldo akiri mu mibare y’ikipe y’igihugu.

Cristiano Ronaldo yasobanuye ko ikibazo cye n'umutoza cyatangiye ubwo umutoza yamubwiraga kwishyushya ariko ntamushyire mu kibuga

Cristiano yavuze ko yiteguye gukomeza gukinira ikipe y'igihugu ya Portugal
