Cristiano yavuye imuzi icyatumye yikura mu mwiherero w’ikipe y’igihugu n'ibyo kongera gukinira Portugal

Imikino - 07/10/2026 6:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Cristiano yavuye imuzi icyatumye yikura mu mwiherero w’ikipe y’igihugu n'ibyo kongera gukinira Portugal

Cristiano Ronaldo yavuye imuzi icyatumye yikura mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma yo kugirana ibibazo n’umutoza ndetse anakomoza ku kongera kuyikinira.

Ronaldo w’imyaka 41, yabitangaje mu butumwa burebure yashyize hanze, aho yiseguye ku bakinnyi bagenzi be n’abafana ba Portugal, ariko asobanura birambuye uko ikibazo cye na Jorge Jesus utoza Portugal cyatangiye.

Yavuze ko nyuma y’Igikombe cy’Isi, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal (FPF) yamusabye kongera gutekereza ku cyemezo cyo kuva mu ikipe y’igihugu, ndetse anamubaza uko yabonaga Jorge Jesus nk’umutoza.

Ronaldo yavuze ko yari ashyigikiye ko Jesus ahabwa uwo mwanya, kuko yabonaga ko ari we wari ukwiye kuyobora Portugal.

Muri Kanama, Ronaldo avuga ko Jesus yamubwiye ko ari umuntu w’ingenzi cyane muri gahunda ze, ndetse ko yari kuzabanza mu kibuga mu mukino wa mbere n’uwa nyuma muri gahunda y’imikino ine ya UEFA Nations League.

Jesus kandi ngo yari yasabye Ronaldo kutajya mu mikino yari kubera hanze, ariko uyu mukinnyi arabyanga kuko yumvaga ko nka kapiteni atagomba gusigira abandi ikipe.

Ku munsi w’umukino Portugal yatsinzemo Norway ibitego 2-1, Ronaldo avuga ko Jesus yamubajije niba yiteguye gukina iminota 30.

Nubwo ibyo bitari biri muri gahunda bari barumvikanyeho, Ronaldo avuga ko yabyemeye, ndetse atangira kwishyushya igice cya mbere kirangiye, ariko ntiyigeze ahamagarwa ngo yinjire mu kibuga.

Ibi ni byo Ronaldo avuga ko byabaye intandaro y’ikibazo gikomeye hagati ye n’umutoza. Yagize ati: “Yari yamaze kutubahiriza ibyo yari yanyemereye. Kuba ntaragiye gusuhuza abafana nyuma y’umukino ni amakosa yanjye, kandi ndabasaba imbabazi.”

Ronaldo avuga ko Jesus yamwemereye kuvugisha ukuri

Nyuma y’amasaha 48, Ronaldo yongeye guhura na Jorge Jesus, Perezida wa FPF ndetse n’abandi bari hafi y’ikipe. 

Avuga ko bumvikanye ko Jesus azajya mu kiganiro n’abanyamakuru akavuga ukuri ku byabaye, harimo ko gahunda yo gukoresha Ronaldo yari iye, ko Ronaldo atigeze amusaba gukina iminota runaka, ndetse ko kumwohereza kwishyushya ntamukoreshe byari ikosa.

Ronaldo avuga ko Jesus yamusabye ko biyunga ndetse bakanahoberana, amwizeza ko ibyo bari bumvikanyeho azabivugira mu ruhame. Muri icyo gihe, Ronaldo avuga ko yabwiye Perezida wa FPF na Jesus ati: “Niba mutankishaka, mubimbwire.”

Avuga ko bombi bamubwiye ko atari uko ibintu bimeze kandi ko akiri umuntu w’ingenzi muri gahunda y’ikipe y’igihugu.

Gusa Ronaldo avuga ko ibyo Jesus yaje kuvugira mu kiganiro n’abanyamakuru bitandukanye cyane n’ibyo bari bumvikanyeho.

Ati: “Ibyavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru ntaho byari bihuriye n’ibyo twari twumvikanyeho. Numvise amagambo akakaye ntari nkwiriye. Ni ubwa kabiri yari yongeye kutubahiriza ibyo yari yaranyemereye.”

Ronaldo avuga ko atigeze yivanga mu byemezo by’abatoza

Uyu mukinnyi yavuze ko mu myaka hafi 25 amaze ahagarariye Portugal, atigeze yivanga mu byemezo bya tekiniki cyangwa amayeri by’abatoza.

Ati: “Mu myaka hafi 25 maze mu ikipe y’igihugu, nta na rimwe nigeze ninjira mu byemezo by’umutoza cyangwa ngo mbyivangemo. Ariko iyo umuntu atubahirije ijambo yampaye, menya ko umwanya wanjye utakiri aho.”

Ronaldo kandi yiseguye ku bakinnyi bagenzi be kubera kuva mu mwiherero w’ikipe, avuga ko inshingano zose ku cyemezo yafashe ari ize. Yavuze ko FPF ikwiye kumuhana, ndetse ko kuba ari kapiteni w’ikipe byagombye no gufatwa nk’impamvu yo kutamworohereza igihano.

Ati: “Nsabye imbabazi bagenzi banjye kubera ko navuye ku ikipe. Inshingano zose ni izanjye. FPF ikwiye kumpana nta mpamvu n’imwe yo kungabanyiriza igihano; kuba ndi kapiteni bikwiye no gufatwa nk’impamvu ikomeye yo kongera uburemere bw’igihano.”

Ronaldo aracyifuza gukinira Portugal

Nubwo ikibazo cye na Jesus cyatumye ava mu mwiherero, Ronaldo yavuze ko atarafata umwanzuro wo gusezera burundu kuri Portugal.

Ku bijyanye n’ibivugwa ku mukino wo kumusezeraho, yavuze ko kuri we ikipe y’igihugu isobanuye guhatanira gutsinda. Ati: “Haravugwa imikino yo kunsezeraho. Kuri njye, ikipe y’igihugu isobanuye guhatanira gutsinda.”

Ronaldo yagarutse ku bihe binyuranye yagiye yitangira ikipe y'igihugu atanga urugero rw'igihe Se yitabaga Imana aho yahisemo kugumana n’ikipe y’igihugu kugeza umukino wakurikiyeho urangiye. 

Ati: “Igihe Data yapfaga, nakomeje kugumana n’ikipe kugeza umukino wakurikiyeho urangiye. Nabikoze kubera igihugu cyanjye.”

Uyu mukinnyi yasize urugi rufunguye ku kongera gukinira Portugal, avuga ko aramutse ameze neza kandi asoje igihano cyo guhagarikwa, azongera yitabe ikipe y’igihugu.

Ati: “Niba nzaba mfite ubuzima bwiza, nyuma yo kurangiza igihano cyo guhagarikwa, nzongera mboneke ku ikipe y’igihugu, nk’uko bisanzwe, niteguye guhatanira no gutsindira Portugal.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida wa FPF, Pedro Proença, yavuze ko ikibazo kiri hagati ya Ronaldo na Jorge Jesus ari “ukutumvikana”, anagaragaza ko Ronaldo akiri mu mibare y’ikipe y’igihugu.

Cristiano Ronaldo yasobanuye ko ikibazo cye n'umutoza cyatangiye ubwo umutoza yamubwiraga kwishyushya ariko ntamushyire mu kibuga

Cristiano yavuze ko yiteguye gukomeza gukinira ikipe y'igihugu ya Portugal


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...