Ejo ku wa Gatandatu ni bwo Al Hilal ikinamo myugariro w’Umunya-Portugal Ruben Neves yanyagiye ikipe bita Al-Taawoun ibitego 6-0. Muri uyu mukino abafana ba Al-Taawoun batutse Ruben Neves bagera naho baririmba Jota kubera ko baziko yari inshuti ye.
Neves yatunguwe cyane n’iyi myitwarire, maze yerekeza urutoki mu kirere ndetse arwerekeza no kuri aba bafana abibutsa ko Jota ari kubareba kandi ko ibyo bakoraga bidakwiriye.
Neves yagize uruhare
rukomeye mu ntsinzi ya Al-Hilal yatsinze Al-Taawoun ibitego 6-0, aho yahaye
Ollie Watkins umupira wavuyemo igitego cya mbere hakiri kare mu mukino.
Undi mukinnyi mushya wa
Al-Hilal, Gabriel Martinelli, na we yigaragaje cyane muri uyu mukino, atsinda ibitego
bitatu bituma yuzuza hat-trick.
Iyi ntsinzi yafashije
Al-Hilal gufata umwanya wa mbere muri Saudi Pro League, nyuma yo gutsinda
imikino itandatu muri irindwi imaze gukinwa.
Ariko ibyabaye nyuma
y’intsinzi byatwikiriye ibyishimo by’umukino, ubwo abafana ba Al-Taawoun
batangiraga kuririmba bati “Jota! Jota! Jota!” berekeza kuri Neves.
Hari bamwe bavuze ko ayo magambo ashobora kuba yari agamije kwerekana icyubahiro bafitiye Diogo Jota, ariko benshi banenze cyane imyitwarire y’abo bafana.

Neves yasubije abo bafana
akora ikimenyetso cy’amaboko gisobanura ko “Imana ibareba”, nyuma anabakoma
amashyi mu buryo bwagaragazaga ko atishimiye ibyo bakoraga.
Nyuma y’umukino, ubwo
Neves n’abakinnyi bagenzi be bari banyuze ahaganirwa n’itangazamakuru, uyu
mukinnyi w’imyaka 29 yagize ati: “Gusa nizera ko batajya gusenga nyuma yaho.”
Ronaldo yasabye ko
hafatwa ibihano
Cristiano Ronaldo ukinira
Al-Nassr kandi akaba ari umunya-Portugal kimwe na Neves, yahise agaragaza ko
atishimiye ibyabaye.
Ronaldo yasubije ku
butumwa bwashyizwe kuri Instagram busaba ko shampiyona ihana abafana bagize
uruhare muri iyo ndirimbo, ndetse ko bakwiye kubuzwa kongera kwinjira muri
stade.
Ati: “Shampiyona igomba
kugira icyo ikora kandi igahana ubu buryo bw’imyitwarire y’abafana. Ibi
ntibikiri umupira w’amaguru, kandi hagomba kubaho imipaka.”
Yakomeje agira ati: “Abantu bitwara gutya ntibakwiye kongera kwemererwa kwinjira muri stade.”

Neves yari afitanye
umubano ukomeye na Jota
Ruben Neves yari inshuti
ya hafi cyane ya Diogo Jota, ndetse urupfu rutunguranye rw’uyu mukinnyi mu
mpeshyi ya 2025 rwamukomerekeje bikomeye.
Jota na murumuna we Andre
Silva bapfuye bazize impanuka y’imodoka yabereye mu ntara ya Zamora muri
Espagne, ubwo bari bagiye gusubira mu Bwongereza mbere y’uko Jota yitabira
imyitozo ibanziriza shampiyona.
Neves yari umwe mu bantu
batwaye isanduku y’umurambo wa Jota mu muhango wo kumusezeraho, kandi kuva icyo
gihe yakomeje kuba hafi y’umuryango we.
Nk’uko tubikesha
talkSPORT, mu butumwa bukomeye yanditse nyuma y’urupfu rwa Jota, Neves yavuze
ko umubano wabo wari urenze ubucuti, ahubwo ko bari nk’umuryango.
Ati: “Turenze ubucuti,
turi umuryango, kandi ntabwo tuzabihagarika kubera ko ubu wahisemo gusinya
amasezerano ahantu kure yacu.”
Neves yavuze kandi ko
igihe azajya mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Jota azakomeza kuba hafi ye mu
bitekerezo, haba ku meza, muri bisi cyangwa mu ndege.
Yagize ati: “Ubuzima
bwaduhuje, kandi ubu ntibushobora kudutandukanya.”
Nyuma y’urupfu rwa Jota,
Liverpool yafashe n’icyemezo cyo gukuraho nimero 20 yambaraga, ku nzego zose
z’ikipe.
Iki cyemezo cyabaye ubwa
mbere mu mateka y’imyaka 134 ya Liverpool, aho iyi kipe yari ikuyeho ku
mugaragaro nimero y’umwambaro w’umukinnyi.
