Biragoye kuba wararebye umupira w'amaguru, warawukunze cyangwa se warawumvise ngo ube udafite umukinnyi ukunda hagati ya Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi. Aba ni bamwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y'umupira, bakabaho mu myaka imwe yaranzwe n'ihangana.
Kuri ubu igihe cyabo kiri kugenda kirangira. Cristiano Ronaldo yavuye ku mugabane w'Iburayi yerekeza muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Nassr, naho Lionel Messi we yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Inter Miami.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo kizigenza Cristiano Ronaldo yaganiraga na ESPN, yemeye ko igihe cyo guhangana na Lionel Messi cyarangiye, avuga ko nta wukwiye kumukunda ngo yange Lionel Messi ndetse anavuga ko batari inshuti, gusa bakaba bubahana.
Yagize ati "Guhangana kwarashize ariko kwari uguhangana kwiza. Ababirebaga barabyishimiye cyane. Ariko abakunda Cristiano ,ntibakwiye kwanga Messi nawe abamukunda ntibakwiye kunyanga. Twembi twahinduye amateka y'umupira w'amaguru kandi turacyayahindura".
"Turubashywe ku isi yose kandi ni cyo kintu cy'ingenzi. Ubu ari gukurikira inzira ye, nanjye nkurikira iyanjye, ntacyo bitwaye niba dukina hanze y'Uburayi. Nabonye ko ari gukora ibintu bye neza kandi nanjye ibyanjye mbikora neza. Umurage urakomeje, ariko ntabwo bikiri uguhangana".
"Ntabwo mbona ibintu gutyo. Mu myaka 15 twahataniye ibihembo bitandukanye inshuro nyinshi. Ntabwo navuga ko turi inshuti kuko ntabwo twigeze dusangira na rimwe, ariko dusangiye umwuga kandi turubahana."
Cristiano Ronaldo yatangaje ko guhangana na Lionel Messi byarangiye
Cristiano Ronaldo avuga ko we na Messi bahinduye amateka y'umupira w'amaguru

Ronaldo yavuze ko atari inshuti na Messi ariko nk'abantu basangiye umwuga bakaba bubahana
Nubwo imyaka yabo muri ruhago yaranzwe n'ihangana ariko Cr7 yavuze ko bubahana