Kuri uyu wa Mbere saa kumi n'imwe n’iminota 30 ni bwo
ikipe ya Al Nassr irakirwa na Al Riyadh mu mukino wo ku munsi wa 19 wa
shampiyona ya Arabia Saudite. Ibinyamakuru
birimo Marca byanditse ko Cristiano Ronaldo atarakina uyu mukino bidatewe
n’imvune cyangwa ikindi kibazo afite ahubwo bitewe n’umwanzuro we ku giti cye.
Impamvu nyamukuru yafashe uyu mwanzuro byatewe n’uko
atishimiye uburyo ikigega cya Arabia Saudite gishinzwe imari ya Leta (PIF)
kigenzura Al Nassr. Cristiano Ronaldo avuga ko Al Nassr ititabwaho nk'uko andi
makipe arimo Al Hilal yo yitabwaho n’iki kigega cyane cyane mu bijyanye no
gusinyisha abakinnyi bashya.
Mu minsi ishize, Al Hilal yavuzweho gushaka gusinyisha
Karim Benzema wakiniraga Al Ittihad bikaba biri mu byarakaje cyane Cristiano
Ronaldo. Ni mu gihe Al Nassr yo nta
bakinnyi yigeze igura kuri iri soko ry’igura n’igurisha ndetse no mu
mpeshyi ikaba ntabo yaguze bakomeye.
Cristiano Ronaldo arimo ararwana no gutwarana na Al
Nassr igikombe cya mbere dore ko kuva yayigeramo batwaranye icya Arab Club Cup
ariko ntabwo kibarwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.

Cristiano Ronaldo ntabwo akina umukino wa Al Riyadh nyuma y'uko atishimiye uburyo Al Nassr icunzwemo
