Nk’uko bigaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Cristiano Ronaldo ni we winjiye mu gikoni cya Al Nassr atwaye gâteau nini ifite buji zirimo umuriro. Umutetsi ntabwo yari azi ko bamwiteguyeho igikorwa nk’iki, akomeza gukora bisanzwe kugeza ubwo abandi bakozi batangiye kuririmba indirimbo y’isabukuru maze uwo mukozi atungurwa no kubona umugati wo ku isabukuru uzanywe na CR7.
Ronaldo yari imbere, ayoboye abandi, ari kumwe n’abandi bakinnyi bose ba Al Nassr, baje kwifatanya n’umukozi wo mu gikoni, uyu nawe yagaragaye ashenguwe n’amarangamutima, yifata mu maso n’ikiniga cyinshi mu maso. Uyu mukozi ntiyigeze atekereza ko umunsi we w’isabukuru wagirwamo uruhare rukomeye na CR7 ubwe.
Isura y’uyu mukozi, ibyishimo bye n’uko yahoberanye na Cristiano nyuma y’iyo 'surpise', byakoze ku mitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga. Abafana benshi bashimye uwo mutima mwiza wa Cristiano, bamwongerera icyubahiro nk’umukinnyi ariko by’umwihariko nk’umuntu.
Mu gihe Al Nassr yinjira mu mwaka mushya w’imikino, ari na ko yifuza kuba ku isonga mu marushanwa, ibyishimo ni byose kuri Cristiano Ronaldo wamaze kongerwa amasezerano, hakaba haranongewemo na João Félix, mu gihe umutoza mushya Jorge Jesus akomeje gushakisha uko yakubaka ikipe ikomeye.
Cr7 yatunguye umutetsi wa Al Nassir ku isabukuru ye