Kuri uyu
wa Kane mu gitondo, Cristiano Ronaldo yagarutse mu myitozo ya Manchester United
kugira ngo aganire na Eric Ten Hag nyuma y’amasaha make avuye ku kibuga cya Manchester United
Old Trafford, ubwo ikipe ye yatsindaga Tottenham muri Premier League.
Mu ijoro ryo ku wa gatatu, Manchester United yitwaye neza itsinda Tottenham ibitego 2-0 ariko icyatangaje abantu ni ukuntu Ronaldo yasohotse muri stade ku munota wa 87, bitewe n’uko atakinnye kuko abakinnyi b’imbere umutoza yari yakoresheje ni Antony, Jadon Sancho na Marcus Rashford.
Umutoza wa Manchester United ejo mu
kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe kubya Ronaldo avuga ko yamubonye
akamwihorera, ndetse ko ikibazo cye barakivuganaho uyu munsi.
Ronaldo
yafashwe amafoto ari mu modoka aje mu myitozo Carrington saa yine n’igice, ariko
ntiyigeze ahagarara ngo ahure n’abafana benshi bari bamutegereje nk’uko
yari asanzwe abigenza.
ejo asohoka muri stade agahita yitahira