Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ibihe byose

Imikino - 11/09/2025 7:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ibihe byose

Urwego rushinzwe amarushanwa y’amakipe y’ababigize umwuga muri Portugal, LPFP, rwahaye Cristiano Ronaldo igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umupira w’amaguru w’Ibihe byose.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatatu bibera ku biro bikuru bya LPFP biri i Porto muri Portugal. Uru rwego rusanzwe rutanga ibihembo mu byiciro bitandukanye bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru kuri iyi nshuro.

Mu by’uyu mwaka bahisemo guha igihembo umukinnyi wiwabo, Cristiano Ronaldo cyo kuba ari we mwiza wabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru. Nyuma yo guhabwa iki gihembo uyu mukinnyi wa Al nassir ubitse Ballon d’Or 5 yavuze ko ari ishema ndetse ashimira abamufashije kuba mwiza.

Ati: ”Ndashimira Ligue ku bwiki gihembo. Guhembwa nk’umukinnyi mwiza wibihe byose ni ishema, cyane cyane mu gihugu cyanjye. Ndashimira bagenzi banjye bose bamfashije gutwara iki gihembo, kandi ndashimira abatoza bose bamfashije mu rugendo rwanjye kugira ngo ndusheho kuba mwiza”.

Mu bandi bakinnyi bo mu ikipe y’igihugu ya Portugal bahawe ibihembo nk’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/2025 barimo Nuno Mendes, Vitinha, João Neves na Gonçalo Ramos bakinira Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa. Cristiano Ronaldo amaze gutsindira ikipe y’igihugu ya Portugal ibitego 141 aho ari we umaze gutsinda ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu.


Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ibihe byose


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...