Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Esipanye byavuze ko Florentino Perez, Perezida w’ikipe ya Real Madrid yabujije rutahizamu w’iyi kipe Cristiano Ronaldo kongera kugirira ingendo muri Maroke ngo kuko izi ngendo zaba zaratumye urwego rwe rw’imikinire rusubira hasi.
Inkuru y’ikinyamakuru The Sun ivuga ko Cristiano Ronaldo yafataga urugendo akoresheje indege ye yaguze mu mpera z’umwaka ushize akajya muri Maroc gusura inshuti ye, Badr Hari, usanzwe ari umukinnyi w’iteramakofe.
Ibi ngo Cristiano Ronaldo yabikoraga buri gihe nyuma y’imyitozo akagaruka ku mugoroba.
Ronaldo yagiye afotorwa kenshi ari kwishimisha mu birori bya hato na hato hamwe na Badr
Umunyamakuru uDaniel Rio wo kuri televiziyo yo mu gihugu cy’u Bufaransa yavugiye mu kiganiro cyitwa Touche pas a mon sport ko umubano wa Ronaldo na Badr atari umubano usanzwe maze anatangaza ko baba bagirana ibihe byiza by’urukundo ku buryo baba bageza aho batingana.
Ibi byahamywaga n’amafoto uyu Badr Hari yashyize ku rukuta rwe rwa Facebookakayaherekeresha amagambo agira ati “Just Married, Always there to pick you up bro ’’ wagenekereza mu kinyarwanda uti ``twarongoranye, iteka nzaba mpari kugira ngo nguterure muvandimwe”.
Ifoto Badr Hari yashyizeku rukuta rwe rwa Facebook akayiherekeresha amagambo ataravuzweho rumwe
Ikinyamakuru El Sport cyo muri Esipanye cyavuze ko Florentino Perez usanzwe ari inshuti cyane y’umwami wa Maroc Mohamed VI , yasabye uwo mwami basanzwe bari inshuti kuzajya amumenyesha igihe cyose Cristiano Ronaldo ari mu gihugu cya Maroc kiri mu majyaruguru ya Afurika hafi cyane y’igihugu cya Esipanye ikipe ya Real Madrid ibarizwamo.
Cristiano Ronaldo w’imyaka 30 yatwaye imipira itatu ya zahabu( ballon d’or) mu mwaka wa 2008, 2013 na 2014. Yageze muri Real Madrid avuye muri Manchester United yafashije gutwara UEFA Champions League ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye.