Nk’uko iki kinyamakuru kibishimangira ngo umuherwe Roman Abramovich arifuza kubaka ikipe nshya ya Chelsea izaba yubakiye kuri uyu munyaPortugal wabiciye bigacika mu isi ya Ruhago, aha bikavugwa ko yiteguye gutanga miliyoni zirenga 70 z’ama-Euro, ku mafaranga miliyoni 140 z’ama-Euro bizeye kubona ku bakinnyi batatu barimo Eden Hazard, Oscar na Nemanja Matic bashobora kuva muri Chelsea bakerekeza mu zindi kipe.
Roman Abramovich(ibiryo) ngo yiteguye kuzana Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Chelsea
Chelsea ngo yiteguye gutanga miliyoni 70 z'ama-Euro, ni ukuvuga asaga miliyari 56 z'amafaranga y'u Rwanda
Kuri ubu ngo amafaranga ntabwo ari ikibazo kuri Chelsea yifuza gukora impinduka, aho ku ikubitiro bahize kuzana Cristiano Ronaldo kandi bakaba bizeye ko azongera agahuza na Josee Mourinho bahoranye muri Real Madrid n’ubwo hagiye havugwa utubazo dutandukanye hagati yaba bagabo, ariko Ronaldo ubwe akaba aherutse gutangaza ko bishoboka kuba yakongera gukorana na Jose Mourinho nta kibazo.
Jorge Mendes(ubanza iburyo), uyu akaba ari agent wa Cristiano Ronaldo ngo afitanye umubano mwiza n'umuherwe Roman Abramovich
Imibanire ya Jorge Mendes uhagarariye inyungu za Cristiano Ronaldo hamwe n’umuherwe Roman Abramovich, nyuma yaho amaze kumugurisha abakinnyi batandukanye barimo Diego Costa, Falcao na Felipe Luis nabyo bishingirwaho nk’ibishobora gutuma byoroshye kuba Cristiano Ronaldo nawe yaza muri Chelsea.
Aba bagabo bashobora kongera guhurira muri Chelsea
Bimwe mu bimenyetso bitandukanye bigaragaza ko uyu mugabo ashobora kuva muri Real Madrid, ni n’uburyo perezida wa Real Madrid Florentino Perez aherutse gutangariza ikinyamakuru cyo mu Budage cya Kicker ubwo yasubizaga ku magambo ya Cristiano Ronaldo, agira ati « Gusohoka muri Real Madrid umunsi umwe mu gihe kiri imbere?Kubera iki bidashoboka? Nta muntu n’umwe umenya ibizaba mu gihe kiri imbere.»
Cristiano Ronaldo na Lauren Blanc mu mukino uheruka wa UEFA Champions league bibajijweho byinshi
Cristiano Ronaldo ubwe kandi yongeye guteza urujijo mu bantu, ubwo yagaragazaga ubucuti afitanye n’umutoza Laurent Blanc wa Paris st Germain ndetse na Perezida w’iyi kipe Nasser Al-Khelaifi.
Cristiano Ronaldo na Sir Alex Ferguson bagiranye ibihe byiza muri Manchester United, bikaba byavugwaga ko uyu musore ashobora kugaruka muri iyi kipe mu gihe yaba ashoje amasezerano ye na Real Madrid
Ubusanzwe ikipe ya PSG na Manchester United nizo Cristiano Ronaldo yakunze kugaragaza ko zimuri ku mutima bikaba byari byitezwe ko mu gihe yaramuka afashe icyemezo cyo gusohoka muri iyi kipe yahita yerekeza muri imwe muri izi ng’izi gusa Chelsea ishobora gutungurana ikibikaho uyu musore.