Ronaldo w’imyaka 41,
wavuze ko “azabwira Abanyaportugal ukuri” ku mpamvu zatumye ava mu mwiherero,
yari amaze kugaragaza ko atishimiye uburyo umutoza Jorge Jesus ari kumukoresha.
Mu mukino Portugal
yatsinzemo Norway ibitego 2-1 ku Cyumweru, Ronaldo ntiyigeze yinjira mu kibuga,
biba ubwa mbere mu myaka 18 amaze iminota 90 yose ku ntebe y’abasimbura mu ikipe
y’igihugu kandi ari ku rutonde rw’abakinnyi.
Ibi byatumye havugwa ko Ronaldo yaba atishimiye icyo cyemezo, ndetse hakaba harateganyijwe ibiganiro hagati ye, umutoza Jorge Jesus ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal.

Jorge Jesus ariko
yahakanye ko hari ikibazo gikomeye hagati ye na Ronaldo, avuga ko rutahizamu wa
Al Nassr atigeze yanga gukora imyitozo cyangwa ngo agaragaze ko atishimiye kuba
ku ntebe y’abasimbura.
Jesus yagize ati: “Cristiano
Ronaldo ntiyigeze yanga gukora imyitozo. Nta kibazo gihari. Yambwiye ati:
‘Nushaka ko nkina, ndakina. Nushaka ko nicara ku ntebe, ndicara. Nushaka ko
njya mu bafana, ndajyayo.’”
Nyuma y’ayo magambo,
Ronaldo yahise atangaza ko avuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.
Mu butumwa yashyize kuri
Instagram, Ronaldo yavuze ko nyuma y’inama yagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, yafashe icyemezo cyo kuva mu mwiherero.
Yagize ati: “Nyuma y’ikiganiro n’umutoza w’ikipe y’igihugu, ndetse n’ikiganiro nagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, nafashe icyemezo cyo kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.”

Ronaldo yongeyeho ko
igihe nikigera azabwira Abanyaportugal ukuri ku mpamvu zatumye afata icyo
cyemezo, ashimangira ko buri gihe yakiniye Portugal ayitangira.
Ati: “Igihe nikigera,
nzabwira Abanyaportugal bose ukuri ku mpamvu zatumye mfata icyemezo cyo kuva mu
ikipe y’igihugu, ikipe nakiniye n’ubwitange budasanzwe. Ubu ni igihe cyo
kwifuriza Portugal na bagenzi banjye bose amahirwe masa.”
Portugal yari isigaje
imikino ibiri muri iyi gahunda y’imikino y’amakipe y’ibihugu. Ikipe ya Jorge
Jesus yagombaga guhura na Denmark muri UEFA Nations League, mbere yo kongera
gukina na Norway.
Ronaldo yari yabanje
gukina iminota 67 mu mukino Portugal yatsinzemo Wales igitego 1-0, ariko
ntiyagira uruhare mu mukino yakinnye na Norway.
Mushiki we yavuze
amagambo akomeye
Mu gihe hakomeje kwibazwa
niba Ronaldo azongera kugaragara mu ikipe y’igihugu, mushiki we Elma Aveiro
yanditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwafashwe nk’ikimenyetso cy’uko uyu
mukinnyi ashobora kuba amaze gukinira Portugal umukino we wa nyuma.
Elma yavuze ko Ronaldo “yari
akwiye kubahwa kurushaho”, ndetse anenga uburyo ikipe y’igihugu ya Portugal
ikorwa n’uko abanyamakuru bagiye bavuga ku bibazo bye.
Yagize ati: “CR7 yari
akwiye kubahwa kurushaho. Ikipe y’igihugu yari ikwiye kugira imikorere myiza
kurushaho. Itangazamakuru rya Portugal ryari rikwiye kugira ubunyamwuga
burenzeho no kugabanya ibihuha.”
Yakomeje avuga ko
Abanyaportugal batagomba gufata Ronaldo nk’umukinnyi usanzwe, anashimira
murumuna we ku byo amaze gukorera igihugu.

Kugeza ubu, Ronaldo ubwe
ntaremeza ko yasezeye ku ikipe y’igihugu. Icyemezo cyo kuva mu mwiherero ni cyo
yatangaje, mu gihe amagambo ya mushiki we ari yo yatumye havuka ibindi bibazo
ku hazaza he muri Portugal.
Ronaldo ni umukinnyi
umaze imyaka myinshi ari isura ikomeye y’ikipe y’igihugu ya Portugal, akaba
amaze no kuyikinira mu bihe bitandukanye kuva yatangira gukinira igihugu ku
rwego rwa bakuru.
