Bimwe mu byamamare byatakaje ababakurikira mu buryo budasanzwe harimo rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr, Cristiano Ronaldo aho kugeza ubu amaze gutakaza hafi Miliyoni 18. Cristiano ni we ufite aba 'Followers' benshi ku Isi kuri Instagram.
Hari kandi umushoramari Kylie Jenner umaze gutakaza hafi Miliyoni 15 na Lionel Messi umaze gutakaza hafi Miliyoni 8. Ibi ntabwo byasize n’abo mu Rwanda dore kugeza ubu Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 amaze gutakaza hafi ibihumbi 100.
Ese ikibazo kiri he?
Abasesenguzi bavuga ko impamvu nyamukuru iri mu mpinduka zikomeye Instagram yakoze mu buryo 'content' igera ku bantu. Ubu uru rubuga rushyira imbere cyane amashusho ya “Reels” n’ibintu abantu bamara igihe bareba, aho kuba gukurikira umuntu gusa.
Aba-Followers mpimbano bari gukurwaho
Ikindi kiri gutuma imibare imanuka ni uko Instagram ikomeje gukaza umurego mu gukuraho fake accounts n’abakoresha uru rubuga badafite ibikorwa bifatika. Mu myaka yashize, ibyamamare byinshi byagiye bivugwaho kugura aba- followers benshi baturutse muri konti zitari iz’abantu nyakuri.
Iyo izi konti zivanweho, imibare irimo irahita igabanuka bikomeye, ibintu biri kugaragara cyane kuri bamwe bafite aba-followers babarirwa muri za miliyoni.
Abantu bari kwimukira ku zindi mbuga
Hari kandi impinduka mu myitwarire y’abakoresha imbuga nkoranyambaga aho benshi mu rubyiruko bamara umwanya munini kuri TikTok ndetse na YouTube kurusha Instagram.
Ibi byatumye ‘engagemen’t ku mafoto yo kuri Instagram igabanuka. Abantu ntibagikurikirana abantu kubera izina gusa, ahubwo bashaka content ibashimisha buri munsi.
Ronaldo we ikibazo gishobora kuba ari iki?
Nubwo Cristiano Ronaldo akomeje gukundwa cyane, hari abavuga ko kuba akunze gushyiraho content y’ubucuruzi, kwamamaza, ndetse n’ubuzima bwo hanze y’ikibuga cyane kurusha ibijyanye n’umupira bishobora kuba biri gutuma bamwe mu bamukurikiraga batavaho.
Hari kandi abemeza ko uko umuntu agenda agera ku rwego rwo hejuru cyane, kugumana followers bose biba bigoye kuko buri gihe haba hari abantu bahindura ibyo bakunda cyangwa abo bakurikira.
Ese Instagram iracyafite imbaraga?
Nubwo hari abatari kwishimira uko imibare yabo iri kugenda imanuka, Instagram iracyari imwe mu mbuga zikomeye ku Isi. Gusa uburyo bwo gukurura no kugumana aba followers bwo bwahindutse cyane, aho bisaba guhanga udushya, guhozaho ndetse no guhora umuntu ahuza 'content' ye n’ibyo abantu b’iki gihe bashaka kureba.

Cristiano Ronaldo yatakaje abamukurikira hafi Miliyoni 18 ku rubuga rwa Instagram
Mutesi Jolly nawe ari mu batakaje abantu benshi bamukurikiraga kuri Instagram
