Cricket:LDK yegukanye irushanwa mpuzamashuli ku nshuro ya gatanu-AMAFOTO

Imikino - 25/07/2016 11:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Cricket:LDK yegukanye irushanwa mpuzamashuli ku nshuro ya gatanu-AMAFOTO

Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanga 2016 nibwo hakinwe imikino ya nyuma isoza amarushanwa ahuza ibigo by’amashuli (Interscolaire) mu mukino wa Cricket, imikino yaberaga ku kibuga cya Cricket kiri Kicukiro birangira Lycée de Kigali yegukanye igikombe.

Mu cyiciro cy’abahungu, Lycée de Kigali (LDK)  yegukanye iki gikombe itsinze Sorwathe-Kinihira itsinze amanota 110 na wiketi 8 mu duce (Overs) 50 mu gihe Sorwathe(Kinihira) yari ifite amanota 65, wiketi 10 mu duce 50. 

LDK

Ikipe ya Lyce'e de Kigali yishimira igikombe cya gatanu itwaye

Eric Ndanga umutoza wa LDK yabwiye abanyamakuru ko we icyamufashije aruko abakinnyi be yabatoje igihe kirekire biga uko andi makipe akina ndetse no kuba bafite ikinyabupfura gituma bitwara neza mu mikino itandukanye.

Eric Ndanga

Ndanga Eric umutoza wa LDK 

Rwagitare Derrick kapiteni wa LDK yatwaye igikombe yavuze ko ikipe abereye kapiteni yafashijwe no kuba Kinihira ari ubwa mbere yari igeze ku mukino wa nyuma ihanganira igikombe ndetse ko LDK yari ifite igisa n’umujinya yatewe no kubura igikombe cy’umwaka ushize.

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka, LDK yahise igwiza igikombe cya gatanu itwaye kuva yatangira gukina iyi mikino ihuza amashuli mu mukino wa Cricket.

Mu cyiciro cy’abakobwa, irushanwa ryegukanwe na Sorwathe (Kinihira) itsinze GS Ndera ku mukino wa nyuma. Mu duce 20 amakipe yombi yakinnye , Kinihira yatsinzemo amanota 95 na wiketi umunani(8) naho GS Ndera itsinda amanota 94 na wiketi icumi (10).

Kinihira Girls

Ikipe ya Kinihira (Sorwathe/Abakobwa) niyo yatwaye igikombe

Nshimyimana Jeanne d’Arc umutoza w’ikipe ya Kinihira Cricket Club mu cyiciro cy’abakobwa yavuze ko abana atoza bakoze akazi gakomeye ndetse no kuba baritwaye neza bakamwumvira mu gihe cyose bamaze bategura imikino bakinnye kugeza bageze ku mukino wa nyuma.Gusa arasaba ababyeyi ku kuba barekura abana bakinjira mu mukino wa Cricket.

Nshimiyimana Jeanne d'Arc

Nshimiyimana Jeanne d'Arc umutoza wa Kinihira CC (Abakobwa)

Iraba Ange Adelaide kapiteni w’ikipe ya Kinihira yatwaye igikombe mu cyiciro cy’abakobwa yavuze ko ashimisghijwe no kuba ikipe ayobora itwaye igikombe kandi ko ku giti cye afite umuhate wo gukomeza gukora cyane mpaka ahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Mugabe Robert umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda yatangaje ko uyu mwaka hari itandukaniro babonye bijyanye n’ubuhanga abana bagaragaje mu kibuga ndetse ko mu izina ry’ishyirahamwe ashimira cyane abayobozi b’ibigo by’amashuli bidasiba gushyigikira umukino wa Cricket mu bigo baba bayoboye.

Muri uyu mwaka w’imikino mpuzamashuli mu mukino wa Cricket hari hatumiwe ibigo 30 ariko ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) riza gusanga ibigo byujuje ibisabwa ari 15 bikaba ari anbyo byahatanye kugeza hamenyekanye abegukana igikombe.

Rwagitare Derrick

Rwagitare Derrick kapiteni wa LDK

Iraba Ange Adelaide

Iraba Ange Adelaide kapiteni wa Kinihira women Cricket Club

Dore uko ibihembo byatanzwe muri rusange:

I.Amakipe

*Ikipe yatwaye igikombe:

ABAKOBWA: Sorwathe (Kinihira) CC

ABAHUNGU:Lycée de Kigali CC

II.Ibihembo ku bakinnyi cyabo (Individual Awards):

ABAHUNGU:

*Umukinnyi w’irushanwa (Best Player of the Tournament):Maniriho Samuel (GS Ndera)

*Umukinnyi mwiza mu gutoragura udupira (Best Baller):Kayitare Emeryson(GS Giporoso)

*Umukinnyi witwaye neza mu bakina inyuma y’izamu batera impira(Best Fielder):Kubwimana Diane

*Umukinnyi witwaye neza mu gukubita udupira aturinda kwinjira mu izamu (Best Batter):James Namani (LDK)

ABAKOBWA:

*Umukinnyi w’irushanwa (Best Player of the Tournament):Uwineza Esther(Kinihira)

*Umukinnyi mwiza mu gutoragura udupira (Best Baller):Irera Rosine (Kinihira)

*Umukinnyi witwaye neza mu bakina inyuma y’izamu batera impira(Best Fielder):Kubwimana Diane (Kinihira)

*Umukinnyi witwaye neza mu gukubita udupira aturinda kwinjira mu izamu (Best Batter):Uwase Marie(Sorwathe/Kinihira)

 Mugabe Robert

Robert Mugabe umunyabanga w'ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA)

gugygygfyugf

Ikipe ya Kinihira CC (abakobwa) ubwo yari irangije gutsinda umukino wayo LDK

 LDK ibyinira igikombe mbere yo kugihabwa

Rosette Mutoni

Mutoni Rosette ushinzwe itumanaho muri KCB ari gushyikiriza LDK igikombe 

Irera Rosine

Irera Rosine (Best Baller)

Diane Kubwimana

Diane Kubwimana (Best Fielder)

Uwase Marie

Uwase Marie (Best Batter)

Uwineza Esther

Uwineza Esther (player of The Tournament)

Kayitare Emeryson

Kayitare Emeryson (Best Baller)

Iyamuremye Manaseh

Iyamuremye Manaseh (Best Fielder)

James

James Namani (Best Batter)

Maniriho Samuel

Maniriho Samuel (Player of the tournament)

Charles Haba

Charles Haba (iburyo) umuyobozi wa RCA na Mutoni Rosette (Umuyobozi muri KCB)

Trophies

Ibikombe byatanzwe muri rusange

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...