Iyi mikino ntabwo yagenze nk’uko ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) bari babiteguye kuko imvura yatumye hari imikino idakinirwa igihe bityo biba ngombwa ko kuri uyu wa kane hagomba gukinwa imikino myinshi kugira ngo irushanwa rirangirire ku munsi wari wateguwe.
Imikino y’amajonjora yasize GS Kinihira na GS Gahanga zizamutse mu itsinda rya mbere (A) naho GS Ndera na FAWE Girls zizamuka mu itsinda rya kabiri (B). Mu itsinda rya mbere (A) GS Kinihira ni yo yazamutse ari iya mbere n'amanota atandatu (6) kuko yatsinze umukino umwe inganya umwe ikurikirwa na GS Gahanga n'amanota ane (4)yagize itsinze umukino umwe itsindwa umwe mu itsinda.
Mu itsinda rya kabiri (B)aho bitari byoroshye GS Ndera yanganyaga amanota atandatu (6) na Fawe Girls, ibi byatumye harebwa ikinyuranyo cy’amanota zagiye zitsinda banareba ayo zizigamye. Imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza (1/2) irakomeza kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mata 2018 aho GS Kinihira igomba guhura na Fawe Girls naho GS Ndera yisobanure na GS Gahanga. Umukino wa nyuma nawo urakinwa kuri uyu wa Kane mu masaha y’umugoroba hagati y’amakipe araba yitwaye neza muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.
Ni imikino ihuza ibigo by'amashuli ariko mu cyiciro cy'abakobwa
Ni imikino igri kuba ku nshuro yayo ya karindwi (7). Mu mwaka w’imikino ushize, igikombe cyari cyatwawe na GS Ndera itsinze GS Kinihira ku mukino wa nyuma. Muri uyu mwaka kandi amahirwe y’igikombe ari kuri GS Ndera kuko mu kibuga usanga ifite abakinnyi nka Lora Irakoze, Gisele Ishimwe, Immaculate Muhawenimana na Ishimwe Harriette basanzwe bakinira ikipe y'igihugu y’abato (Abakobwa).