Guhera tariki ya 17 kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga iyi kipe y’igihugu yabarizwaga muri Botswana aho yari yaragiye muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Ku munsi w'ejo yegukanye igikombe itsinze Sierra Leone ku kinyuranyo cy’amanota 51.
U Rwanda na Sierra Leone byahise bizamuka muri Division 1 aho byiyongereye kuri Uganda, Kenya, Tanzania, Nigeria Namibia na Zimbabwe. Nubwo ikipe y’igihugu y’Abagore yitwaye neza ariko mu bagabo ho ntabwo byagenze neza dore ko yasezerewe mu irushanwa rya Tri National Series 2025.
Ejo hashize u Rwanda rwatsinzwe na Malawi ku kinyuranyo cya wickets 9. Iri rushanwa ryari rimaze icyumweru ribera kuri Stade Mpuzamahanga y’Umukino wa Cricket ya Gahanga rirasozwa kuri iki Cyumweru aho ikipe y’igihugu ya Malawi irakina na Bahrain ku mukino wa nyuma.
Ikipe y’Igihugu yegukanye igikombe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi