COVID-19: Intambara y’amagambo hagati ya Perezida w'Amerika n'Umuyobozi wa OMS

Inkuru zishyushye - 10/04/2020 3:50 PM
Share:
COVID-19: Intambara y’amagambo hagati ya Perezida w'Amerika n'Umuyobozi wa OMS

Muri iki cyumweru hakomeje kumvikanya guterana amagambo hagati ya Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) Dr. Tedros. Trump ageze aho atangaza ko inkunga ihabwa OMS yakurwaho cyangwa ikagabanywa ndetse aranasaba Dr Tedros kwegura.

Ese ni gute Perezida w'Amerika, Trump, arimo ahangana na Covid-19?

Ubu abamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri Amerika bagera ku 16,600. Perezida Trump, bigaragazwa ko yagiye yirengagiza inyandiko za bamwe mu bayobozi bakomeye muri Amerika, zari zigamije kwerekana ko hagiye kubaho indwara y’icyorezo ishobora guhitana Abanyamerika benshi, ndetse bikazanatwara Amerika amafaranga menshi. 

Muri izi nyandiko cyangwa se ubutumwa bwamuburiraga, harimo n’ubw’Umujyanama w’Ibiro bya Trump ku bucuruzi Peter Navarro. Mu butumwa bwa Navarro bwo kuri 30, Mutara, bwasabaga ko hahagarikwa ingendo hagati n’u Bushinwa.

Trump yemeza ko izi nyandiko yari azi ko zihari, gusa ngo ntwabwo yari buhite ajyaho ngo atazi uburemere iki cyorezo kizagira. N’ubwo yemeye ibi, yahakanye ko hari Amakuru y’ubutasi yamenyekanya mu kwezi kwa 11 avuga ko hagiye kuzaza indwara y’icyorezo ishobora kuzangiza byinshi. Mu makuru ya ABC News, bagaragaza ko hari abayobozi 2 bemeza ko aya makuru yamenyekanye muri White House.

Uwahoze ari Perezida wungirije w’Amerika, Joe Biden, we avuga ko iki cyorezo atari ikosa rya Trump, ko ahubwo Trump afite inshingano yo guhangana nacyo ndetse no gufata inshingano ze mu buryo bunoze. Bigaragazwa ko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, bwirengagije gukurikiza amabwiriza yari yarakozwe yo guhanga n’indwara z’ibyorezo. 

Mu mwaka wa 2016, Guverinoma yari iyobowe na Obama yashyizeho ikiswe ‘National Security Council playbook’ muri paje 69, giteguwe na Jeremy Konyndyk. Muri iyi nyandiko twakita igitabo, harimo amagana y’uburyo bwo guhashya, guca intege, no kurwanya isakara ry’indwara yandura. Amabwiriza yari muri iyi inyandiko yarirengagijwe, bigaragazwa ko harimo ngo hakoreshwa ayandi kandi akwiye.

Ibi, ntibyabujije Trump gukomeza kuvuga ko coronavirus barimo bayihashya, ikintu atemeranywaho n’abatari bakeya yaba muri Amerika, ndetse n’ ahandi.

 Ese Trump ni he abona ikibazo muri ibi bihe bya covid-19?

Perezida Donald Trump nyuma yo gusa n’urimo atsindwa muri ibi bihe bya covid-19, ntabwo yicaye gusa. Mu minsi yabanje, yagerageje gusa n’usesereza Ubushinwa avuga ko iki cyorezo ari icyabo—Chinese Virus. Ibyo, byari iby’iminsi ya mbere.

Muri iki cyumweru, Trump yumvikanye kenshi yibasira OMS, ndetse n’umuyobozi wayo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus. Ikibazo muri ibi, Trump avuga ko OMS yananiwe gukora inshingano zayo ngo iburire abantu hakiri kare, ndetse igikomeye, uyu muryango ukaba warakomeje kubogamira/kwifatanya n’u Bushinwa. Trump yongeraho kandi ko OMS yakomeje kubogamira ku Bushinwa mu mezi yabanje mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’icyorezo.

Nk’aho bidahagije, Trump yongeyeho kandi ko OMS ikomeje gushimagiza u Bushinwa ko bwitwaye neza mu guhangana na virusi. Gusa, Trump we avuga ko abantu bapfuye mbere batari ku mibare igaragazwa ko OMS yari ikwiye kuba yarabimenye, yewe yongeraho ko bashobora no kuba babizi. Ibyo byose, Perezida Trump abibona nk’ikosa rya Dr. Tedros.

Ku wa kabiri, iki cyumweru, Trump ni bwo yavuze ko azahagarika inkunga Amerika yateraga uyu muryango. Mu mibare, umwaka wa 2019 Amerika yatanze Miliyoni 400$, mu gihe mucyeba; Ubushinwa bwatanze Miliyoni 44$. Trump akaba asaba ko inkunga mu ngengo y’imari bazayigabanya ikaba Miliyoni 57.9$. Muri uru rugamba Trump yatangije, arushyigikiwemo n'abatari bacye. Senateri Lindsey Graham, Senateri Marco Rubio, yewe na Visi Perezida, ndetse n’abandi.

Ese ibi bivugwaho iki n'izindi nzego?

OMS ubwayo yahakanye ibyo Trump avuga ko ibogamiye ku Bushinwa, ndetse yongeraho ko aho icyorezo kigeze bitari bikwiye ko inkunga ihagarikwa. Ibi, byatangajwe n’Uhagarariye OMS mu Burayi, Dr. Hans Kluge. Umujyanama mukuru w’Umuyobozi wa OMS, Dr. Bruce Aylward, yavuze ko umubano wa OMS n’u Bushinwa wari ingenzi kugira ngo babashe kumenya iki cyorezo, mukuri cyatangiriye muri Wuhan, aho mu Bushinwa nyine.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ Abibumye, Antonio Guterres, we avuga ko ku buyobozi bwa Dr. Tedros, OMS yakoze akazi keza kuri Covid-19. Ibi, abihuza n’umuvugizi w’uyu muryango, Stephane Dujarric, aho we anagaruka kuri Ebola. 

Jeremy Konyndyk impuguke mu itegurwa ry’imigambi muri Center for Global Development—yateguye ya nyandiko y'amabwiriza twavuze haruguru—avuga ko Amerika na OMS ikintu bakeneye atari uguhangana. Yongeraho ko iyi virusi idafite ubwenegihugu, ahubwo biterwa n’ uko Igihugu kirwana nayo. Ashimangira ko kandi OMS yakoze ibishoboka ikajya imbere mu gusobanukirwa ubukana bwa virusi, kurusha Guverinoma ya Trump

Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe (AU), abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yatangajwe no kubona Guverinoma y’Amerika iriho irwanya ubuyobozi bwa OMS. 

Ese umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros we avuga iki?

Dr. Tedros utangaza ko yakomeje guhabwa ubutumwa bw’iterabwoba ngo azicwa, ndetse n’ubw’irondaruhu ngo ko ari umwirabura, akomeza avuga ko ibyo ntacyo bimubwiye. Dr. Tredos, atangaza ko kumwita umwirabura cyangwa se ‘negro’ ntacyo bitwaye kuko atewe ishema no kuba umwirabura. Yongeraho ko aya magambo asesereza aturuka muri Taiwan.

Bimwe mu bisubizo Dr. Tedros yagiye asubiza ku magambo yavuzwe na Perezida Trump, yavuze ko ubu atari umwanya wo gutera ubwoba. Avuga ko amashyaka ya politiki yose yari akwiye kwibanda ku kurengera Ubuzima. Asaba ko hakirindwa kuvanga politiki na virusi. 

Magingo aya, Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri Afurika bagaragaje ko bashyigikiye Dr. Tedros. Banasaba ko abantu bafatanya, bagashyira hamwe mu rwego rwo kureba ko bahashya umwanzi umwe bafite; covid-19. Ibi biri mu byavuzwe na Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’ Epfo ndetse na Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Src: bbc.com, Aljazeera.com, nytime.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...