COVID-19: Birashoboka ko kwambara udupfukamunwa bigiye kuba itegeko ku isi yose

Ubuzima - 26/04/2020 6:44 PM
Share:

Umwanditsi:

COVID-19: Birashoboka ko kwambara udupfukamunwa bigiye kuba itegeko ku isi yose

Ibihugu by'iburengerazuba bw’isi kwambara masike ku muntu wese ugiye ahantu hateraniye abantu benshi bimaze kuba nk’itegeko kuva i New York kugeza Berlin

Igihe coronavirus yagaragaye mu Bushinwa, abantu hirya no hino mu karere bihutiye gutangira kwambara mask yo mu maso buri gihe umuntu agiye kujya mu ruhame. Ibi byatewe n’uko mu Bushinwa bari bakibuka neza ishyano ryabagwiriye ubwo hateraga icyorezo cya  Sars, ibyo iki cyorezo cyenda gusa Koronavirusi cyabakoreye byatumwe kwambara masike kugirango wirinde unarinde n’abandi bisa nk’ibigiye mu muco wabo.

Ibi rero nti byari biri mu biguhu by’ibirengerazuba bw’isi, kuko ubwo batangira kuburirwa ngo bagure imiti isukura intoki kandi bibike no gushaka udupfukamunwa, abantu bitaye cyane ku kugura imiti isukura intoki ndetse n’imibare y’abahahira ku masoko akorera kuri Murandasi igaragazagako abatumije masike ari bake cyane , ndetse n’igihe babwiriwe kuzambara mu ikubitiro wasangaga abantu benshi banga kuzambara ngo zibapfuka mu maso.

Kwambara masike kandi byabangamiwe cyane n’amacakubiri ashingiye ku moko yari amaze gufata indi ntera ihambaye muri ibi bihugu bwo mu burengerazuba bw’isi, aho bibasigara abantu bakomoka ku mugabane w’Aziya babashinja ko aribo babateje iki cyorezo, bityo ukubonye wambaye masike agahita atangira kukubona nk’umunyaziya ubwo ugatangira guhohoterwa cyane, bityo abenshi batangira guhagarika kuzamba mu rwego rwo kwirinda guhohoterwa.

Nyamara kugeza ubu, ibintu byahinduye isura kuko kuva mu mijyi nka New York muri USA kugera Berlin mu Budage, kwambara masike byabaye nk’umuco ndetse kwibeshya ugasohoka utayambaye uba witeguye ibyago cyangwa ibihano bikomeye.

Abantu babarirwa muri za miriyoni barimo kwiga uburyo bwo kwihangira masike ubwabo mu gihe bagitegereje ko ibikoresho bisubira guhahirwa  mu maduka.

Ubundi gahunda yo kwambara masike yabaye nk’itinzwa n’ikibazo cyo kutumva ibintu kimwe hagati y’abahanga mu bushakashatsi n’abategetsi bo mu isi kuko batumvaga neza niba bifasha kugabanya ikwirakwizwa ry'indwara. Ikimaze kugaraga ni uko kwamabara masike bidafasha gusa abaganga n’abandi bita kubarwayi ba Koronavirusi, ahubwo bifasha umurwayi ndetse n’abandi bantu batarandura kuko bubarinda kwanduzwa n’imyuka yasinzwe n’abarwayi.

Ariko uko ikibazo cya coronavirus gikomeje kwiyongera, niko leta zishakisha inzira zo kwikura mu kibazo cy’ubukungu bwifashe nabi, kuko bigaragarako Koronavirusi itazashira vuba

Dore uburyo ibihugu bitandukanye byagenzuye ibikoresho bya mask no kwambara mask mugihe barwana na coronavirus.

 

Repubulika ya Tchèque:

Repubulika ya Tchèque nicyo gihugu cya mbere cy’Uburayi cyatangaje kwambara masike zipfuka umunwa n’amazuru mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi, hakaba hari mu mataliki yo hagati muri Werurwe. Mu rwego rwo gutanga urugero rusange, minisitiri w’intebe, Andrej BabiÅ¡, n’abandi banyapolitiki bagejeje ijambo ku nteko kandi bagaragara kuri televiziyo bambaye masike. Guverinoma yavuze ko iyi politiki yafashije kugabanya ikwirakwizwa ry’indwara, no kugenzura iki cyorezo.

Tayiwani:

Kubera ko Tayiwani yari yiteze ko masike izakenerwa cyane, Tayiwani yatangiye gutanga masike muri Mutarama, iha buri wese amafaranga, Umuntu yashoboraga kugura kuri farumasi zabigenewe. Igihugu kandi cyashoye amafaranga menshi mu gushyiraho ubushobozi bushya bwo gukora mask, ndetse bategeka ko muri buri cyumba cya Hotel hagomba gushyirwamo masike zirinda coronavirus. Nta tegeko ryatowe  ryo kwambara mask muri iki gihugu, ariko kubera uburambe bwo kubaho mu cyorezo cya Sars, abantu bamenyereye kuyambara igihe cyose bagiye ahantu hahurira abantu benshi.

Ubudage:
Ubudage Ku ya 15 Mata, Angela Merkel yasabye abantu kwambara masike, kandi kuva icyo gihe leta zose uko ari 16 zigize Ubudage zategetse ko zigomba kwambarwa mu gihe cyose abantu bari mu modoka rurange nde no mu masoko yose. Ndetse kandi umuntu yemerewe gukoresha masike iyo ariyo yose ipfa kuba imupfutse umunwa n’amazuru ndetse n’iyo yakoresha agatambaro ntakibazo. Icyakora, imijyi myinshi yavuze ko itazubahiriza amategeko cyangwa ngo itange amande, kuko idafite abakozi bahagije. Umujyi wa Jena w’iburasirazuba ni uwa mbere wahisemo kwambara mask byateganijwe kandi byabagiriye akamaro gakomeye. Umuyobozi w'akarere, Christian Gerlitz, yavuze ko “99% by'abaturage bubahiriza amategeko ".

Amerika

Mu ntangiriro za Mata, Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara cyahinduye cyahinduye ibyo cyari kimaze amezi menshi gishimangira ko abantu bafite ubuzima bwiza badakeneye kwambara masike, kinasaba buri wese kwambara udupfukmurwa.  Abantu babishoboye bihutiye kuzigura ndetse abandi batangira kwiga uko bazikorera ubwabo.

Perezida Donald Trump yavuze ko aya mabwiriza umuntu azayakurikiza ku bushake, kandi ko we atazigera apfuka umunwa n’amazuru, nubwo umugore we Melania aherutse gushyira hanze ifoto ye  yambaye mask, anashishikariza abandi kubikora. Abandi bayobozi bakomeza baburira abantu  ko gupfuka mu maso bitagomba gusimbuzwa gukaraba intoki no gutandukanya imibereho ngo bumveko ibintu byasubiye mu byoryo.

Ubuyapani

Kwambara masike biramenyerewe mu Buyapani, ariko mu gihe iki gihugu cyakajije umurego mu kurwanya iki cyorezo, cyatangaje mu ntangiriro z'uku kwezi ko kizaha buri rugo masike ebyiri zimeswa zikongera kwambarwa.

Hong Kong

Masike yambarwa mu ruhame n’abaturage benshi muri Hong Kong kuva icyorezo cyatangira. Imikoreshereze yabo yashyigikiwe na guverinoma, ariko ntabwo itegetswe. Habayeho impagarara zatewe n’uko  mu baturage benshi bo mu mujyi batuye bangaga kwipfuka mu maso mu maso,

Ariko ubu impuguke mu by'ubuzima zirahamagarira leta zose ngo kwipfuka umunwa n’amazuru bibe itegeko.

 

Src: theguardian


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...