Nyirasenge we, Emily Parker, yatangaje ko Corey Parker yitabye Imana ku wa Kane i Memphis muri Tennessee, nyuma yo kumara igihe arembejwe n’indwara ya Cancer, nk’uko byatangajwe na TMZ. Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ubwoko bwa kanseri yari arwaye.
Abafana benshi bamwibukira ku ruhare rwe rwa Josh muri Will & Grace, aho yagaragaye mu bice bitanu by'iyi filime nk'umwe mu bakundana na Grace [Debra Messing].
Mu zindi filime yagaragayemo harimo Biloxi Blues, White Palace, Love Boat: The Next Wave, Nashville na Blue Skies.
Yatangiye kumenyekana cyane muri Hollywood mu myaka ya 1980, nyuma yo gukina ari Pete muri filime iteye ubwoba Friday the 13th Part V: A New Beginning.
Nyuma yaje no gukina ari kumwe n’umukinnyikazi Kim Basinger muri filime y’urukundo yo mu 1986 yitwa 9½ Weeks.
Mu 1992, Parker yabaye umwe mu bakinnyi b’ingenzi muri Flying Blind, aho yakinnye ari Neil Barash, umusore urangije kaminuza utangira gukundana n’umukobwa witwa Alicia - umwanya wakinwaga na Téa Leoni.
Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, Parker yahinduye akazi atangira gukora nk’umutoza w’abakinnyi ba filime (acting coach). Mu byo yakoze harimo gufasha mu gutegura abakinnyi b’uruhererekane rwa Ms. Marvel rwo kuri Disney+ mu 2022 ndetse no mu bice umunani by’uruhererekane rwa Sun Records mu 2017.
Parker yavukiye mu muryango w’abakinnyi ba filime. Nyina, Rocky Parker, yari umukinnyikazi ndetse n’umuyobozi wa filime wagaragaye muri In the Mood, Happy Together na Can’t Buy Me Love.
Nyuma yo gukorana muri filime mu 1987, Rocky Parker yaje gushyingiranwa n’umukinnyi wa filime Patrick Dempsey, wamurushaga imyaka 26. Rocky Parker yaje kwitaba Imana muri Mata 2014.
Urupfu rwa Corey Parker rwasize ababanye na we, inshuti ze ndetse n’abafana be benshi mu gahinda, bamwibuka nk’umukinnyi wagize uruhare mu mateka ya Hollywood.

Corey Parker wamenyekanye muri filime “Will & Grace” yitabye Imana
