Ku munsi w'ejo ni bwo Congo yatsinze Jamaica 1-0 mu mukino wa kamarampaka wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Iki gitego cyabonetse ku munota wa 100 gitsinzwe na Axel Tuanzebe akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino 90 yari yarangiye ari 0-0 bituma hongerwaho 30.
Iyi kipe y'igihugu ubu irangajwe imbere na kapiteni Chancel Mbemba ntabwo ari ubwa mbere igiye gukina igikombe cy’Isi. Mu 1974 ubwo yitwaga Zaïre iyoborwa na Mobutu Sese Seko, yagiye bwa mbere mu gikombe cy'Isi cyabereye mu Budage, icyo gihe ni cyo gihugu cyonyine cya Afurika cyitabiriye.
Nyuma yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi hari hashize imyaka 52 hahise hatangwa ikiruhuko mu gihugu.
Guverinoma yavuze ko iki ari igikorwa cy’amateka gikomeye ku mupira w’amaguru w’igihugu.
Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi yemeje ko uyu munsi wizihizwa nk’umunsi w’ikiruhuko rusange mmu gihugu hose.
“Nyuma yo kubona itike y’amateka y’Ikipe y’Ingwe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Gikombe cy’Isi cya 2026, Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi iramenyesha abaturage ko ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2026, hatangajwe nk’umunsi w’ikiruhuko rusange kandi uhemberwa mu gihugu hose.”

Muri Congo hatanzwe ikiruhuko nyuma y'uko ikipe y'igihugu ibonye itike y'igikombe cy'Isi cya 2026
