Congo ishobora kwamburwa amahirwe yo gukomeza urugendo rujya mu gikombe cy’Isi

Imikino - 17/12/2025 7:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Congo ishobora kwamburwa amahirwe yo gukomeza urugendo rujya mu gikombe cy’Isi

Ikipe y’igihugu ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora kwamburwa amahirwe yo gukomeza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma y’uko irezwe gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa.

Congo yakomeje mu ijonjora rya nyuma ry’imikino mpuzamigabane izatanga amakipe ajya mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yari isezereye Nigeria kuri penariti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1  muri uyu mukino wa nyuma w’iya kamarampaka yo ku Mugabane wa Afurika.

Kuri ubu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria ryatanze ikirego mu impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, rivuga ko Congo hari abakinnyi bakinishijwe badafite ibyangombwa.

Nigeria yerekanye ko hari abakinnyi bari hagati ya batandatu n’icyenda bashobora kuba barakinnye badafite ibyangombwa byemewe, kuko bamwe muri bo bafite ubwenegihugu bubiri, mu gihe amategeko ya DR Congo atabwemera.

Umwe muri aba bakinnyi ni myugariro Aaron Wan-Bissaka aho we ngo afite pasiporo yo ku mugabane w’Iburayi.

Nigeria ivuga ko ibi byahaye DR Congo amahirwe atari akwiye ari na yo mpamvu yasabye FIFA gusesengura neza iki kibazo no gufata umwanzuro ukwiye hashingiwe ku mategeko agenga umupira w’amaguru ku Isi.

Kugeza ubu, FIFA ntiratangaza umwanzuro wafashwe, ariko biteganyijwe ko izasuzuma iki kirego mu minsi iri imbere, dore ko umwanzuro ushobora kugira ingaruka zikomeye ku makipe yombi, cyane cyane ku bijyanye n’itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026.


Congo ishobora kwamburwa amahirwe yo gukomeza urugendo rungana mu gikombe cy'Isi 



Aaron Wan -Bissaka ni umwe mu bo Nigeria yavuze ko adafite ibyangombwa byo gukinira Congo 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...