Icyemezo cyo kumukuraho cyatangajwe binyuze mu itangazo
ryasomwe kuri Televiziyo y’Igihugu, rikaba ryafashwe nyuma y’inama y’umutekano
yateranye i Kinshasa.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC Gahuza, muri iryo tangazo,
ubuyobozi bwavuze ko Général de Brigade Kasongo Mulumba Batoka Gaby ari we
wagizwe guverineri mushya wa Ituri kubera impamvu zavuzwe ko zihutirwa.
Kasongo Mulumba asimbuye Luboya Nkashama wari umaze imyaka
igera kuri ine ayobora Ituri, nyuma yo kugirwa guverineri mu mwaka wa 2021 ubwo
Leta ya Congo yashyiragaho ubutegetsi bwa gisirikare buzwi nka État de siège
mu ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo. Icyo gihe, intego yari
uguhangana n’imitwe yitwaje intwaro yari imaze igihe iteza umutekano muke muri
ibyo bice.
Iyirukanwa rya Luboya rije nyuma y’igihe ubuyobozi bwe bunengwa kuba butaragaragaje hakiri kare icyorezo cya Ebola cyatangiye gukwirakwira muri Ituri. Raporo zitandukanye zagaragaje ko virusi yari imaze ibyumweru byinshi ikwirakwira mbere y’uko inzego z’ubuzima zibimenya kandi zigafata ingamba zo kuyikumira.

Umujyi wa Bunia, ari na wo murwa mukuru w’Intara ya Ituri,
ni wo wabonetsemo abarwayi ba mbere b’iki cyorezo. Kugeza ubu, uyu mujyi
ukomeje gufatwa nk’izingiro rya virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo,
ubwoko budakunze kugaragara ariko bushobora guteza impungenge zikomeye ku
buzima bw’abaturage.
Uretse ikibazo cya Ebola, Ituri ikomeje no guhura n’ibitero
by’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF na CODECO, ishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi,
gusahura no guhungabanya umutekano w’abaturage. Nubwo intara iri munsi
y’ubutegetsi bwa gisirikare kuva mu 2021, ibikorwa by’iyo mitwe bikomeje gutera
impungenge.
Kasongo Mulumba Batoka Gaby uhawe inshingano zo kuyobora
Ituri yari asanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’iperereza muri 31ème
Région Militaire y’ingabo za FARDC, urwego rufite inshingano zo
gukurikirana ibikorwa by’umutekano mu bice bimwe by’uburasirazuba bwa Congo.
Mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ingabo za
Congo zifatanyije n’iza Uganda mu bikorwa bya gisirikare bimaze imyaka myinshi
bikorwa muri Ituri. Icyakora, kugeza ubu ibyo bikorwa ntibirabasha guca intege
burundu iyo mitwe, ikomeje kugaba ibitero ku baturage.
Impinduka zabaye mu buyobozi bwa Ituri zije kandi nyuma
y’uko bamwe mu bayobozi bo mu karere, barimo umugaba mukuru w’ingabo za Uganda,
Gen Muhoozi Kainerugaba, bagaragaje ko hakenewe impinduka mu miyoborere y’iyi
ntara kugira ngo ibibazo by’umutekano n’iby’ubuzima bikemurwe mu buryo
burambye.
Abasesenguzi bavuga ko guverineri mushya agiye guhura
n’inshingano zikomeye zirimo gukumira ikwirakwira rya Ebola, kongera icyizere
cy’abaturage no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya
umutekano mu bice byinshi bya Ituri.
