Urubuga rwa Youtube, rugaragaza neza ko haba mu bahanzi ndetse n’indirimbo zisoje ukwakira ziyoboye izindi, hose umunyarwanda Ntakirutimana Danny wamamaye nka Danny Nanone ayoboye urutonde.
Kuva yashyira
ahagaragara indirimbo yise ‘Confirm’ Danny yahise akuririkirwa cyane bitangaje
ku mbuga nkoranyambaga ze, ku buryo asoje ukwezi, ariwe muhanzi wasuwe cyane
kuri Youtube n’abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi cumi na bine.
Uko umuziki nyarwanda urushaho kugenda utera imbere, ni nako ugenda ugera ku rwego mpuzamahanga, aho usanga uyoboye uw’ahandi ku ntonde zo mu bihugu bitandukanye ku isi.
Muri uku kwezi
gushize, abanyarwanda bakoze uko bashoboye bazamura urwego rw’umuziki nyarwanda,
baha abakunzi b’umuziki indirimbo nziza kandi ku gihe. Ibi byose, bigaragaza ko
abanyarwanda barushaho gukunda umuziki wabo uko bwije n’uko bukeye kuko
urutonde Inyarwanda yabateguriye, ni urw’uko bihagaze mu Rwanda gusa.
Dore indirimbo zisoje
ukwezi ziyoboye ku rubuga rwa Youtube:
1.
Confirm ya Danny Nanone
Indirimbo ‘Confirm’ y’umuhanzi
w’umunyarwanda, Danny Nanone yagiye ahagaragara ku ya 6 Ukwakira 2023. Nyuma y’iminsi
mike isoshotse, ‘Confirm’ yayoboye intoned zitandukanye z’indirimbo zikunzwe,
ndetse irakundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Iyi ndirimbo, isoje ukwezi
iyoboye izindi kuri Youtube kuko imaze kurebwa n’abaturarwanda barenga ibihumbi
735 kuri Youtube.
2.
Njyenyine ya Butera Knowless na Yverry
Umuhanzi Rugamba Yverry
afatanije na Butera Knowless bashyize hanze indirimbo yuje imitoma ‘Njyenyine’
tariki 4 Ukwakira 2023. Aba bahanzi nyarwanda bombi, bamaze igihe muri uyu
muziki ndetse bose ni abahanga. Mu gihe gito isohotse, ‘Njyenyine’ imaze
kurebwa n’abantu ibihumbi 647 ku rubuga rwa Youtube.
3.
Enjoy ya Jux afatanije na Diamond Platnumz
Indirimbo ‘Enjoy’ y’umuhanzi Jux yakoranye n’umwe mu bahanzi bayoboye umuziki wa Tanzania, Diamond Platnumz, niyo ndirimbo ya gatatu ku rutonde rw’indirimbo zarebwe cyane mu Rwanda kurusha izindi.
Kuva iyi ndirimbo yajya ahagaragara ku ya 7 Nzeri 2023, imaze kurebwa n’abasaga
ibihumbi 527 kuri Youtube. Iyi ndirimbo imaze igihe yifashishwa mu gususurutsa
abayabirori haba mu bukwe, ibitaramo n’ibindi.
4.
Mama Loda ya Calvin Mbanda na Kenny Sol
Iyi ndirimbo ‘Mama Loda’
yahuriyemo abahanzi nyarwanda b’abahanga, Kenny Sol ndetse na Calvin Mbanda, ni
imwe mu ndirimbo yasohotse mu Kwakira igakundwa n’abanyarwanda batari bake. Kurubu,
mu Rwanda imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 495 nk’uko urubuga rwa Youtube
rubigaragaza.
5.
Nina Siri ya Israel Mbonyi
Israel Mbonyi, umuhanzi nyarwanda umaze kugeza umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku rwego mpuzamahanga, yashyize hanze indirimbo yise ‘Nina Siri’ mu mezi ane ashize.
Kuva yasohoka kugeza uyu munsi, iyi ndirimbo ntiyahwemye guca uduhigo no gukundwa n’an’ingeri zose kuko iherutse no gushyirwa ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane muri Kenya.
Nubwo ikunzwe cyane ariko, Israel Mbonyi aherutse
gutangariza Inyarwanda ko yayihanze atekereza ko itazakundwa kuko iri mu rurimi
rw’Igiswahili kandi asanzwe amenyerewe mu Kinyarwanda. Kugeza ubu, imaze
kurebwa n’abasaga ibihumbi 410 ku rubuga rwa Youtube, ikaba ije ku mwanya wa 5
mu ndirimbo zarebwe cyane mu Rwanda.
6.
Igitangaza ya Juno Kizigenza, Kenny Sol
na Bruce Melodie
Indirimbo ‘Igitangaza’
Juno Kizigenza yakoranye na Kenny Sol ndetse na Bruce Melodie yagiye
ahagaragara tariki 8 Kanama 2023, ije ku mwanya wa 6 ku rutonde rw’indirimbo
zarebwe cyane mu Rwanda ku muyoboro wa Youtube kuko imaze kurebwa n’abarenga
ibihumbi 270. Iyi ndirimbo, ni imwe mu zigize album ya ya mbere ya Juno
Kizigenza yise ‘Yaraje,’ imwe muri album nziza zasohotse muri uyu mwaka.
7.
Azana (Agati) ya Bruce Melodie
Indirimbo ‘Azana’ y’umwe
mu bahanzi bamaze igihe bakora mu buryo bufatika, Bruce Melodie imaze kurebwa n’abantu
ibihumbi 237 ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane kuva
yajya ahagaragara mu mezi abiri ashize, ikomeza gushimangira ko izina ‘Munyakazi’
ari ryo muntu.
8.
My Type ya Danny Nanone
Danny Nanone ukomeje gushimangira ko umuziki yize ku Nyundo utabaye imfabusa, agarutse ku nshuro ya kabiri kuri uru rutonde abifashijwemo n’indirimbo ye, ‘My Type’ imaze amezi ane isohotse.
Iyi ndirimbo yakunzwe n’abatari bake kuva yasohoka kugeza uyu munsi,
kuko iri mu zisoje Ukwakira ziyoboye izindi ndirimbo zarebwe cyane n’abaturarwanda
ku rubuga rwa Youtube. Imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 235.
9.
Lonely At The Top ya Asake
Indirimbo ‘Lonely At
The Top’ y’umuhanzi w’umunya-Nigeria, Asake ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane
kuva yasohoka mu mezi abiri ashize. Iyi, isoje Ukwakira iri ku mwanya wa 9 mu
ndirimbo zarebwe cyane mu Rwanda, kuko imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 214 kuri
Youtube.
10.
Fou
De Toi
Indirimbo ‘Fou De Toi’ yuje imitoma idasanzwe, yanditse amateka akomeye, irakundwa cyane haba ku mbuga nkoranyambaga, mu birori n’ahandi kuva yajya ahabona tariki 29 Gicurasi 2023.
Iyi ndirimbo yahuriyemo abarimo Element EleéeH, Bruce Melodie ndetse na Ross
Kana ni imwe mu ndirimbo yigaruriye imitima ya benshi cyane abari mu munyenga w’urukundo
ndetse no mu birori by’ubukwe bitandukanye. Kuri ubu, isoje ukwezi irebwe n’abantu
ibihumbi 204 ku rubuga rwa Youtube.
