Confiance Niyirera yahishuye impamvu yateye umugongo umuziki w'Isi akinjira muri Gospel - VIDEO

Imyidagaduro - 30/07/2026 7:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Confiance Niyirera yahishuye impamvu yateye umugongo umuziki w'Isi akinjira muri Gospel - VIDEO

Umuhanzi Confiance Niyirera, wahoze aririmba indirimbo zisanzwe [Secular], yavuze ko mu mwaka wa 2023 yafashe icyemezo gikomeye cyo guhindura icyerekezo cy'ubuzima bwe nyuma yo gukorwaho n'Umwuka Wera, ahitamo kureka umuziki w'Isi kugira ngo akoreshe impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Uyu muramyi wavukiye mu Karere ka Gasabo, ubu akaba atuye mu Karere ka Musanze, yinjiye mu muryango w'abahanzi ba Gospel biyongera umunsi ku wundi bafite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku batuye Isi banyuze mu muziki.

Confiance yavuze ko urugendo rwe mu muziki wa Gospel rutatangijwe n'inyungu cyangwa izina, ahubwo rwaturutse ku mpinduka z'imbere mu mutima yatewe no kwegera Imana.

Yagize ati: "Mu mwaka wa 2023, Umwuka Wera yankoze ku mutima mu buryo budasanzwe. Natangiye gukunda Yesu kurushaho, bituma mfata icyemezo cyo kureka kuririmba indirimbo z'Isi naririmbaga mbere, mpitamo gukoresha impano yanjye mu murimo wo kwamamaza Yesu Kristo."

Yatangiranye indirimbo "Hallelujah"

Nyuma yo gufata icyo cyemezo, Confiance yahise atangira urugendo rushya rw'umuziki wa Gospel, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Hallelujah", avuga ko igamije gukomeza ukwizera kw'abakristo no guhamagarira abantu bose kwakira agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo.

Asobanura ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yagize ati: "Ubutumwa buri muri 'Hallelujah' bugaragaza ko gukurikira Yesu bidateye isoni. Hari byinshi Yesu akorera umuntu, ibyo nta wundi wabimukorera. Ahubwo abashaka gupfobya abakurikira Kristo bakwiye na bo gushaka Yesu, kuko twese turi abantu kandi hari ibyo tudashobora kwikorera."

Aya magambo agaragaza icyifuzo cye cyo gushishikariza abantu kudaterwa ubwoba cyangwa isoni no kwatura Kristo, ahubwo bakamwizera nk'Umukiza wabo.

Yifuza kugeza ubutumwa ku rubyiruko akoresheje injyana zibyinitse

Nubwo "Hallelujah" ari yo ndirimbo ye ya mbere, Confiance avuga ko afite icyerekezo gisobanutse ku murimo agiyemo. Yemeza ko azakomeza gukora indirimbo zifite injyana zigezweho kandi zibyinitse, ariko ubutumwa bwazo bugakomeza kuba ubwo kwamamaza Kristo.

Yabisobanuye agira ati: "Hari abantu, cyane cyane urubyiruko, batekereza ko indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirambirana. Ni yo mpamvu nahisemo gukoresha injyana zibyinitse kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri benshi mu buryo buboroheye, bityo na bo babashe kwegera Kristo."

Avuga ko yifuza ko umuziki wa Gospel wakomeza kugera ku bantu b'ingeri zose, by'umwihariko urubyiruko rukunda injyana zigezweho, ariko rugahabwa ubutumwa bubafasha kwegera Imana.

Mu buzima busanzwe, Confiance yavuze ko kuva akiri muto atigeze akunda umupira w'amaguru nk'uko bimeze kuri benshi. Icyakora, ngo yajyaga yishimira kubona amakipe ahagarariye Afurika atsinda mu marushanwa mpuzamahanga.

Yavuze ko umukino yakunze kurusha iyindi ari Volleyball, ndetse agaragaza ko nyuma yo kwakira Kristo yahisemo kubaho ubuzima burangwa n'ikinyabupfura n'indangagaciro za gikristo.

"Hallelujah" ni intangiriro y'urugendo rurerure

Confiance Niyirera asoza avuga ko ashimira Imana yamuhamagariye uyu murimo, ndetse agasezeranya abakunzi b'umuziki wa Gospel ko "Hallelujah" ari intangiriro y'urugendo rurerure rwo kwamamaza ubutumwa bwiza ku Isi hose binyuze mu muziki.

Yizeye ko iyi ndirimbo izakora ku mitima ya benshi, ikabashishikariza gukurikira Yesu Kristo badatewe isoni n'ibitekerezo cyangwa amagambo y'abashaka kubaca intege, ahubwo bagakomeza urugendo rwo kwizera bafite icyizere cy'ubugingo buhoraho.

Confiance Niyirera yashyize hanze indirimbo ya mbere ya Gospel nyuma yo guhagarika umuziki w'Isi

REBA INDIRIMBO NSHYA "HALLELUJAH" YA CONFIANCE NIYIRERA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...