Colombia: Umutingito umaze guhitana abarenga 100

Hanze - 11/08/2026 7:09 AM
Share:
Colombia: Umutingito umaze guhitana abarenga 100

Abantu barenga 100 bapfuye nyuma y'umutingito ukomeye wakubise uburengerazuba bwa Colombia ku wa Mbere, tariki ya 10 Kanama 2026. Uyu mutingito wasenye inyubako, yangiza ibitaro n’ibindi bikorwa remezo, ndetse bamwe mu baturage bagwa munsi y’ibisigazwa by’inyubako zasenyutse.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’imitingito, US Geological Survey (USGS), bwerekanye ko uyumutingito wari ufite ubukana bwa 7.4, ikaba yarabereye ku bujyakuzimu bwa kilometero 107.

Serivisi ishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka muri Colombia yavuze ko ari yo nyamugigima ikomeye kurusha izindi zabaye muri icyo gihugu muri iki kinyejana.

Perezida wa Colombia, Abelardo De La Espriella, yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe by’ubutabazi, avuga ko icyihutirwa ari ugushakisha no gutabara abantu bashobora kuba bagifatiwe munsi y’ibisigazwa by’inyubako.

Mu ijambo yavugiye ku rwego rw’igihugu, Perezida yavuze ko kugeza icyo gihe abantu 111 bari bamaze kwemezwa ko bapfuye. Reuters yatangaje ko ibitangazamakuru bimwe byo muri Colombia byavugaga ko umubare w’abapfuye wari wageze kuri 132, ariko ko inkomoko y’uwo mubare itari yasobanutse neza.

Umujyi wa Cali ni umwe mu yibasiwe cyane. Abayobozi baho bavuze ko abantu 35 bari bamaze guhitanwa n’iyi nyamugigima, mu gihe abandi bagera kuri 700 bari bamaze gukomereka.

Abatabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abarokotse mu bisigazwa by’inyubako zasenyutse. Muri Cali, abashinzwe ubutabazi bashoboye gukura mu bisigazwa umugore n’umwana we w’amezi atandatu, wari wafatiwe munsi y’inyubako y’amagorofa atanu. Hari n’abandi bantu bakomeje gushakishwa.

Mu mujyi wa Pereira, inyubako y’amagorofa ane yasenyutse, mu gihe i Manizales igice kimwe cy’umunara wa katedrali izwi cyane cyasenyutse, ibisigazwa byacyo bigwa ku mihanda.

Kubera ubukana bwuy'umutingito  ibikorwa by’indege byahagaritswe ku bibuga by’indege byinshi byo muri ako karere, birimo ibya Pereira, Manizales, Quibdó, Armenia, Cartago na Buenaventura, kugira ngo hakorwe igenzura ry’imiterere y’inyubako n’ibindi bikorwa remezo.

Abayobozi b’imijyi ya Cali, Armenia na Manizales banashyizeho amasaha ntarengwa yo kugenda mu muhanda kubera impungenge z’ubujura bushobora gukurikira ibyago byatewe n’iyi nyamugigima.

Abahanga bavuga ko Colombia iherereye mu gice cy’isi kizwi nka Pacific Ring of Fire, ahantu hakunze kuboneka imitingito ikomeye. Serivisi ishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka muri Colombia yatangaje ko yari imaze kwandika indi mitingito 21 yakurikiye iyi nyamugigima, inaburira ko indi ishobora gukomeza kuba.

Colombia kandi ifite amateka y’imitingito ikomeye. Mu 1999, umutingito wari ifite ubukana bwa 6.2 yakubise agace kahingwamo ikawa, cyane cyane mu mijyi ya Armenia na Pereira, ihitana abantu barenga 1,000.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...