Iri serukiramuco ryatangiye mu 2005, uyu mwaka rikaba ryabaye ku nshuro ya 16. Abaryitabiriye bagize amahirwe yo kwifatanya mu mukino gakondo wo guterana inyanya, hakoreshejwe toni 40 z’inyanya zitari zigikwiye kuribwa n’abantu. Abateguye iri serukiramuco batangaje ko uyu mwaka ryahawe insanganyamatsiko ijyanye n’Igikombe cy’Isi cya ruhago, kuko ryabaye mbere gato y’uko iryo rushanwa ritangira.

Uretse intambara y’inyanya ari yo ikurura abantu benshi, iri serukiramuco ryanaranzwe n’ibindi bikorwa birimo amarushanwa yo kurya inyanya nyinshi, kumurika inyanya nini kurusha izindi, isiganwa ku maguru, imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi, imurikabikorwa ry’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’ibitaramo by’umuco n’imyidagaduro.
Abateguye Gran Tomatina Colombiana bavuga ko bari biteze kwakira abantu bagera ku bihumbi 20 mu minsi y’ibirori, ndetse n’itangazamakuru ryo muri Colombia no mu bindi bihugu rikabyitabira ku bwinshi.

Heynner Suárez, umwe mu bategura iri serukiramuco, yavuze ko ari igikorwa gihuza umuco, siporo, ubukerarugendo n’imyidagaduro, kikaba kimaze kuba kimwe mu bikorwa bikomeye byinjiriza abaturage n’akarere ka Sutamarchán.
Gran Tomatina Colombiana ni rimwe mu maserukiramuco azwi cyane muri Amerika y’Epfo, rikaba ryarahumekewe ku munsi mukuru wo guterana inyanya uzwi nka “La Tomatina” ukomoka muri Espagne. Uyu munsi mukuru ugamije guteza imbere ubukerarugendo, umuco no gusabana hagati y’abaturage.






