Colombia: Abarebaga filime ya Spider-Man basohowe muri sinema n’umunuko ukabije bikekwa ko watewe n’umusuzi

Imyidagaduro - 04/08/2026 1:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Colombia: Abarebaga filime ya Spider-Man basohowe muri sinema n’umunuko ukabije bikekwa ko watewe n’umusuzi

Abantu babarirwa mu magana bari bitabiriye igikorwa cyo kureba filime nshya ya Spider-Man: Brand New Day mu mujyi wa Cartagena muri Colombia, bahuye n'urujijo nyuma y'umunuko ukabije wakwirakwiriye mu cyumba cya sinema, bigatuma benshi basohoka bihuta batarangije kureba filime.

Icyateye uwo munuko kugeza ubu ntikiramenyekana, nubwo hari abakeka ko yaba yatewe n’umusuzi w’umwe mu bari bari aho, bibaza icyo yaba yariye kugira ngo ahumanye umwuka bigeze aho.

Ibi byabaye ku wa 2 Kanama 2026 mu salle ya sinema ya Cine Colombia, iherereye mu nyubako y'ubucuruzi ya Plaza Bocagrande mu mujyi wa Cartagena.

Abari bitabiriye icyo gikorwa bavuga ko filime yari igeze hagati, ubwo batangiraga kumva umunuko udasanzwe watumye abantu batangira guhaguruka ku ntebe zabo, bamwe bapfuka amazuru, abandi basohoka bihuta.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi bahagaze hanze ya salle bategereje ko ikibazo gikemuka, umunuko ukagabanuka.

Muri ayo mashusho hagaragaramo n'umuntu wari wambaye imyambaro ya Spider-Man, nawe yasohotse ari kumwe n'abandi, ibintu byatumye benshi bagira icyo babivugaho ku mbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa sinema ntiburatangaza icyateye iyo mpumuro. Icyakora, amakuru yakwirakwijwe n'ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko hari ibyakekwaga bibiri: ko hari umuntu wakoresheje igikoresho gisohora impumuro mbi (stink bomb) agamije guteza akavuyo, cyangwa se ko impumuro yaba yaratewe n'umwe mu bari bari kureba filime wasuze.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Star ivuga ko, nubwo kwerekana filime bitahise bihagarikwa ku mugaragaro, benshi mu bayitabiriye bahisemo kutongera gusubira muri salle.

Hari bake bagarutse nyuma y'igihe gito ubwo umwuka wari umaze kugabanuka, ariko abandi bahisemo gutaha batarangije kureba filime. Iyi nkuru yahise ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bayiganiriyeho mu buryo bw'urwenya.

Hari abavuze ko "umwanzi nyawe wa Spider-Man atari uwo muri filime, ahubwo ari uwateye umunuko," mu gihe abandi basabye ko hashyirwaho uburyo bwo kurushaho kugenzura umutekano n'isuku mu mazu yerekanirwamo filime.

Ibi bibaye mu gihe filime Spider-Man: Brand New Day, yakinwemo na Tom Holland mu mwanya wa Spider-Man, ikomeje kwakirwa neza n'abakunzi ba sinema hirya no hino ku isi ndetse ikaba iri mu mafilime ari kwinjiza amafaranga menshi muri iyi minsi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...