Umuhanzikazi Coco Jones yagiriye inama abantu batarabona abakunzi yo kutigira abo batari bo bagamije gushimisha abo bashaka gukundana na bo, avuga ko urukundo ruramba rushingira ku kuba abantu bemeranya uko bari.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru PEOPLE, uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yavuze ko ari byiza ko umuntu agaragaza imico ye nyakuri kuva mu ntangiriro z’umubano, aho kwerekana ishusho yihariye agamije kwigarurira umutima w’uwo yifuza.
Yagize ati: “Uko umuntu arushaho kwigaragaza uko ari, aho kwerekana gusa ishusho isa neza kugira ngo abone umukunzi, ni ko birushaho kuba byiza. Kuko bya bindi aba yihishe inyuma birangira bigaragaye nyuma y’amezi atatu kugeza kuri atandatu.”
Coco Jones yanaburiye abashaka urukundo kutaguma mu mubano bitanjyenda neza kubera gutinya ko batazabona undi muntu ubakunda.
Yavuze ko iyo umuntu abonye ko umubano utagenda neza, adakwiye kwihatira kuwugumamo kubera gutinya kuba wenyine cyangwa kutabona andi mahirwe.
Ati: “Uba uzi igihe ikintu kitakubereye. Ntugomba kwihatira guhuza ibintu bitajyanye kubera gusa gutinya ko ushobora kutabona andi mahitamo meza.”
Iyi nama yayitanze nyuma y’amezi make akoze ubukwe n’umukinnyi wa Basketball Donovan Mitchell ukinira Cleveland Cavaliers muri NBA.
Aba bombi basezeranye ku wa 1 Kanama 2026 mu birori byabereye mu mujyi wa Greenwich, muri Leta ya Connecticut, muri Amerika, byitabiriwe n’abantu bake.
Uyu muhanzikazi wegukanye igihembo cya Grammy yavuze ko kuba yarahisemo kutagaragaza cyane iby’urukundo rwe mu itangazamakuru byamufashije kubaka icyizere hagati ye na Donovan Mitchell, batagendera ku gitutu cy’abantu bo hanze.
Yasobanuye ko urukundo rwabo ari ikintu cy’agaciro kuri we, bityo akaba adashaka kurushyira hanze atabanje gutekereza ku mpamvu abikora.
Yagize ati: “Iki ni ikintu cy’agaciro gakomeye kuri njye kandi numva ari cyo gikwiye. Kuki nagikoresha kugira ngo ndebe ko abantu bakimenya? Iyo nshaka kubisangiza abandi, mba nshaka kubabwira inkuru cyangwa nshaka kubona ‘Likes’?”
Nubwo ubu ari mu byishimo byo kubaka urugo, Coco Jones yavuze ko atifuza ko kuba yarashatse byatuma yibagirwa uwo ari we cyangwa akareka kwiyitaho.
Yavuze ko iki cyiciro cy’ubuzima bwe yakise ‘Pouring Into My Identity’, bisobanuye gukomeza kwiyubaka no guha agaciro umwirondoro we bwite.
Yagize ati: “Abakobwa ntibakwiye kwibagirwa ko ari njye wari imbuto ya mbere yakuze ikabyara ibi bintu byose byiza. Ni yo mpamvu ntakwiye kwibagirwa kwiyitaho no gukomeza kwiyubaka.”
Coco Jones ashimangira ko nubwo urukundo n’urugo ari ibintu byiza, bidakwiye gutuma umuntu yibagirwa agaciro ke, ahubwo ko agomba gukomeza kuba uwo ari we no kwiyitaho.

Coco Jones yagiriye inama abaseribateri yo kutiyoberanya bashaka urukundo
