Karomba
Gaël benshi bamaze kumenya nka Coach Gaël, yanditse kuri konti ye ya Instagram
mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025, avuga ko ibyo amaze
kugeza kuri Bruce Melodie, bishingiye ku bikorwa yamusanganye n’izina yari
asanzwe afite mu muziki.
Mu
magambo ye yuzuye icyubahiro aherekejwe n’indirimbo ‘When She’s around’ Bruce
Melodie yakoranye na Shaggy wo muri Jamaica, Coach Gaël yagize ati “Namusanze
ari umwami w’umuziki, nubakiraho pe!”
Aya
magambo ya Coach Gaël yagaragaye nk’aho ari ibisubizo ku byo The Ben yari
aherutse kuvuga, ubwo yari mu kiganiro “One on One” igice cya 57.
Muri
icyo kiganiro, The Ben yagize ati “Coach Gael ari muri ba bantu navugaga.
Nakwifuje ko abantu bamenye uwo ariwe. Ni umwana mwiza, ku buryo indirimbo
'Why' n'ikipe yanjye ariwe tuyicyesha. Ndetse n'uruganda rw'umuziki rwose muri
rusange. Mu gihe gito ahamaze, amaze guhindura ibintu byinshi, nibaza ko
n'abahanzi bakwiye kwicara bagashimira Coach Gael cyane cyane abo bakorana,
kuko ndatekereza ko iyo atahaba bari kuba baraguye cyane."
Iyi
mvugo ya The Ben ntiyakiriwe kimwe n’abafana ba Bruce Melodie, aho bamwe
babifashe nk’amagambo asebya uwo muhanzi wubatse izina rye mbere y’uko ahura na
Coach Gael.
Bavugaga
ko Bruce Melodie ari umwe mu bahanzi bamaze igihe kirekire bagira uruhare mu
iterambere ry’umuziki nyarwanda, kandi ko imyaka myinshi ishize yihagazeho ku
giti cye, adafite umuterankunga ukomeye inyuma ye.
Bamwe
ku mbuga nkoranyambaga bagize bati “Ibaze ariko abahanzi bakorana na Gael atari
Gael bari kuba baraguye. Icyo nzi n’uko umuhanzi ukorana na Gael ari umwe gusa.
Abandi bose bakoranaga na 1:55 AM.”
Undi
yagize ati “Nibyo koko Coach Gael akwiye gushimirwa ariko icyo njye ntemeranya
na Ben ni ‘Bari kuba baraguye cyane tuuu’, nonese we ko badakorana yaraguye?”
Undi
yunze agira ati “Ariko Gael n’umugabo pe. Nanjye ibikorwa bya Gael byose
nabimenye mbimeshejwe na Melody!! N’aho abandi ngo Melody aba yarazimye […]”
Abasesengura
ibijyanye n’imyidagaduro basobanura ko The Ben ashobora kuba yaravugaga ku
bahanzi bari mu nzu ya 1:55 AM, inzu isanzwe ibarizwamo Bruce Melodie.
Uyu
ni we muhanzi usigaye akorana bya hafi na Coach Gaël nyuma y’uko abandi bahanzi
bari bayirimo, barimo Kenny Sol na Ross Kana, bamaze kuyivamo cyangwa bari mu
nzira zo gutandukana na yo mu buryo bw’amategeko.
Kugeza
ubu, 1:55 AM ni imwe mu nzu zifite ijambo rikomeye mu muziki nyarwanda, kubera
ibikorwa bikomeye byayo mu myaka itatu ishize birimo guteza imbere no guteza
imbere umuziki w’abahanzi barimo Bruce Melodie, ndetse n’uruhare igira mu
gukorana n’abatunganya umuziki nka Element.
Icyakora,
amagambo ya Coach Gaël agaragaza icyubahiro gikomeye afitiye Bruce Melodie,
akerekana ko hagati yabo nta makimbirane cyangwa kutumvikana kuri uko
gufashanya.
Ahubwo,
yerekana ko buri ruhande rufite uruhare mu rundi: The Ben abonamo umuterankunga
uhamye, naho Coach Gaël abonamo umuhanzi ufite impano yihariye ishingiye ku
bunararibonye n’umurava.
Ariko
kandi amagambo ya Coach Gaël asa n’aho asubizaho icyizere mu bafana ba Bruce
Melodie, benshi mu bavuze ko bashimishijwe no kubona Coach Gael ubwe yemeza ko
Melodie ari “umwami w’umuziki nyarwanda”, bityo akamushyira mu rwego rwo hejuru
nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu guha agaciro umuziki w’u Rwanda muri iki
gihe.
Namusanze
ari umwami w’umuziki, nubakiraho pe!” — Coach Gaël yashimye Bruce Melodie ku
mpano ye idasanzwe
The
Ben yavugishije benshi avuga ko “iyo Coach Gaël atahaba, abahanzi bakorana na
we bari kuba baraguye hasi.”
Abafana ba Bruce Melodie bavuze ko yari amaze kubaka izina rikomeye mbere y’uko ahura na Coach Gaël
Ubutumwa bwa Coach Gael bushimangira ko yahuye na Bruce Melodie ari icyamamare, kandi ko yubakiye ku bikorwa bye