Ni amafoto yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa
Kane tariki 15 Kanama 2024, asamirwa hejuru n'abantu banyuranye basanzwe
bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko banyuzwe no kuba aba bagabo bombi
biyunze nyuma y'igihe kinini bashwana.
Ariko amakuru ahari ahamya ko aba bombi bahuye ku
mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024, bari kumwe na Kevin, umukozi
muri Kigali Universe. Ni ibiganiro byamaze amasaha arenga abiri, nyuma bafata
amafoto y’urwibutso yafashwe na Manzi Felix.
Kuri The Ben byabaye urwibutso rudasaza kuri we, kuko
yanditse agaragaza ko abavandimwe bombi bongeye kwiyunga nyuma y'igihe kinini
bashwana.
Kandi yagaragaje guhura na Coach Gael nk'intambwe
ifatika mu rugendo rwo gushyira itafari ku rugendo rw'umuziki w'u Rwanda.
Ally Soudy wabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda,
ariko muri iki gihe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri
konti ye ya Instagram agaragaza ko ubuzima ari bugufi, bityo abantu bakwiye
kubana mu mahoro.
Yagize ati "Naho ubundi, ubuzima ni bugufi, ntawe
nzi wagiye ngo agaruke cg ngo ibintu abimanukane iyooo! Abantu dupfa ubusa
gusa."
Byagenze
gute ngo bagaragare bari kumwe nyuma y’uko bashwanye
Ni ubwa mbere Gael yagaragaye mu ruhame ari kumwe na
The Ben nyuma y’uko bashwaniye muri Tanzania, kubera ko bananiranwe gukorana
nk’umuhanzi yifuzaga muri ‘Label’ ye.
Gael yashakaga gushora imari muri The Ben afatanyije
na Dj Innox ubarizwa muri Amerika muri iki gihe. Muri Kontaro bahaye The Ben
harimo ingingo ivuga ko bari kuzajya bamufasha gukorana indirimbo n’abahanzi
mpuzamahanga, ndetse bari biyemeje guhera kuri Diamond n’ubwo byarangiye Gael
amutanye ikorwa ry’iriya ndirimbo.
Kuva bombi bashwana, ntawongeye kubabona imbona
nkubone, yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se mu ruhame.
Byakomeje kuvugwa mu itangazamakuru ko bombi badacana
uwaka, ndetse byagiye bivugwa cyane ko Gael yishyuza The Ben arenga Miliyoni
100 Frw yamutanzeho abariyemo ayo bakoresheje bava muri Amerika bajya muri
Tanzania, amafaranga yishyuwe indirimbo yakoranye na Diamond, ayo The Ben
yifashishije n’ibindi binyuranye.
The Ben we yemeraga kwishyura Gael arenga Miliyoni 50
Frw, akavuga ko atarimo Miliyoni 100 Frw nk’uko Coach Gael yabivugaga.
Kuva icyo gihe inzigo yabaye inzigo, ndetse Gael
ahitamo gukorana na Bruce Melodie amukorera buri kimwe mu rwego rwo kwereka The
Ben ko yahombye.

The
Ben yinjiye kwa Coach Gael atakomanze
Mu mezi abiri ishize nibwo Kevin Kade yahuye na
Producer Element amwumvisha zimwe mu njyana z’indirimbo yacuze ‘Beat’ ahitamo
imwe yumvaga ari nziza kuri we.
Iriya ‘Beat’ yahisemo yari iy’indirimbo Bruce Melodie
yagombaga gukora, ariko yari amaze igihe abwira Element ko azayifatira amajwi
ariko atarabona umwanya.
Ni uko Kevin Kade yatangiye gukora indirimbo muri ‘Beat’
yari iya Bruce Melodie. Nk’umuhanzi watekerezaga kwaguka muri we, yaganirije
The Ben iby’umushinga w’iyi ndirimbo, amusaba ko bayikorana.
Ni ibintu The Ben yumvise vuba aramufasha ndetse
bahana gahunda yo kuzajya kuyifatira amashusho muri Tanzania. Hagati aho, ariko
Element yumvise uburyo ikoze n’uburyo aba bahanzi bayikoze neza, yasabye ko nawe
yaririmbamo inyikirizo yayo- Niko byagenze.
Element, Kevin Kade, The Ben ndetse na Director Gad
bahise berekeza muri Tanzania gukora amashusho y’iyi ndirimbo. Icyo gihe, Gad
yari asohoje gufata amashusho y’indirimbo ‘Nditinya’ y’umuhanzikazi La Reina.
Rwari urugendo rwiza kuri aba bahanzi bombi- Ndetse,
Kevin Kade yari yamaze kwishyura Miliyoni 2 Frw z’iyi ndirimbo mu bijyanye na ‘Audio’
yayo.
Isoko y'amakuru ivuga ko Element yagiye muri
Tanzania, ubuyobozi bwa Label ye butabizi, ibintu byatumye Coach Gael ahaguruka
avuga ko iyi ndirimbo itazigera isohoka, kuko Element yishe amasezerano asanzwe
afitanye n’iyi Label.
Ni inkuru yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ndetse
icyo gihe Element yasabwe kuva mu ndirimbo cyangwa se akishyura amafaranga
arenga Miliyoni 500 Frw nk’igihano cy’uko yarenze ku masezerano.
Ibi byahagurukije The Ben yandika agaragaza ko amaze
kurambirwa n’abantu badaharanira iterambere ry’umuziki. Ni mu gihe Element, we
yanditse avuga ko gukorana indirimbo na The Ben, byabaye amata yabyaye amavuta,
kuko ari umuhanzi yakuze akunda.
Ku rubuga rwe rwa X yagize ati ““Ukuri ni uku, Tiger
(The Ben) ni mukuru wanjye akaba n’umunyabigwi. Buri gihe byahoraga ari inzozi
zanjye gukorana na we. Nta muntu ngomba ikintu na kimwe, indirimbo rero igomba
gusohoka vuba bishoboka."
Ibi byatumye Jimmy Muyumbu watanze amafaranga
kugira ngo iyi ndirimbo ikorwe ahaguruka atangira gushaka uko The Ben na Coach
Gael bakwiyunga.
Ni nako byagenze, kuko mu ijoro ryo ku wa Gatatu, The
Ben yahuye na Coach Gael baraganira, ariko birinda kuvuga cyane ku byahahise
bitewe n’ibyo banyuranyemo.
Ni
iki baganiriye ubwo bombi bahuraga!
Umwe mu bazi neza uko ibiganiro bya The Ben na Coach
Gael byagenze, yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro byabo byibanze cyane ku kurebera
hamwe uko umubano wabo wazahuka ariko ‘birinze kugaruka ku kibazo cy’amafaranga
asaga Miliyoni 100 Frw Coach Gael avuga ko The Ben bamufitiye’.
Yavuze ko barebye inkomoko y’ikibazo cyatumye
indirimbo ‘Sikosa’ The Ben, Kevin na Producer Element bahuriyemo. Avuga kandi ko
ibiganiro na Coach Gael na The Ben bitageze ku iherezo ‘kuko bigomba kuzakomeza
uko byagenda kose’.
Uyu yanavuze ko The Ben na Coach Gael mu biganiro
byabo birinze no kugaruka ku kuntu umubano wabo wazambye, umwenda buri umwe
amufitiye n’ibindi.
Aba bombi bahuye mu gihe The Ben, Element na Kevin
Kade bitegura gusohora indirimbo ‘Sikosa’ ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024. Igiye gusohoka mu gihe yavugishije benshi
amagambure, bitewe n’uko havuzwemo urwango rw’igihe kirekire.
Mu gihe Kevin Kade yabunzaga imitima yibaza niba
indirimbo ye izasohoka, yari aherutse kugaragaza ko mu gihe atahabwa
uburenganzira ku ndirimbo ye, afite indi yitwa ‘Nyiragonga’ igomba kujya hanze.
The
Ben yakomerewe no kwakira ibyagiye bimubaho mu bihe bitandukanye
Mu Kwakira 2023, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye
mu Burundi. Ariko mbere yo gutaramira abakunzi be, byavuzwe ko habuze gato ngo iki gitaramo gifungwe n’abantu atigeze avuga mu izina, nyamara yari
amaze igihe agitegura.
Ariko kandi mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa
7 Kanama 2022, yigishije urukundo mu gihe cy’iminota isaga ibiri, abantu
ntibamwumva ariko yeruraga ikibazo afitanye na Karomba Coach Gael, cyagejeje ku
gihombo cy’arenga za Miliyoni ku bari bamutumiye muri kiriya gitaramo.
The Ben ntiyigeze avuga mu izina ikibazo afitanye na
Coach Gael usanzwe ari ‘Executive Producer’ wa 1: 55 Am ariko nawe amaso
n’amatwi biraguha.
Ku mbuga nkoranyambaga huzuye ibiganiro byinshi bivuga
kuri aba bombi, urwango ruri mu muziki w’u Rwanda n’ibindi bigaragaza ko biteye
impungenge.
Mu bitaramo bibiri yakoreye mu Burundi, The Ben
yarumye ahuha avuga ko hari abantu bashatse kwica ibitaramo bye. Ijambo yavuze
yarihuje n’isengesho, asaba abantu gukundana bakarenga iby’Isi buri wese
azasiga akitahira kwa Jambo.
Yagize ati "Twese duhora dusaba gutsinda umwanzi,
akatuzunguza ariko tukamutsinda. Umwanzi azahora atsindwa ibihe byose. Umwanzi
uguhiga, ukurwanya, aho uri hose azahora atsindwa ibihe byose mu izina rya
Yesu."
Coach
Gael yagiye ahakana kubanira nabi The Ben
Ubwo yari mu kiganiro ku rubuga rwa X mu Kwakira 2023,
Coach Gael yavuze ku byavuzwe hagati ye na The Ben. Yumvikanishije ko nta
kibazo bafitanye ndetse ko banavugana.
Aragira ati "Kuri ibyo bintu ngo bya The Ben n'ibiki
byose, kuki nanga The Ben, [...]. Njyewe ndi umuntu wakoranye na The Ben hafi,
twaganiriye hafi nk'abavandimwe, twakoranye n'ubu tukivugana.
Wibaza y'uko mu by'ukuri we yanyanga nanjye nkamwanga, ntimube mubona ibintu bifite gihamya? Mwaba mubona ibintu bifite gihamya kandi bisa nabi."
Akomeza ati “Njyewe na The Ben twavuganye
nk'abavandimwe ariko niba nta bintu bifite gihamya mubona ni uko, ni amagambo,
ni ibihuha, ni Showbiz z'abantu batangiza z'ibihuha nk'abo bose bameze
nk'amapusi."

The Ben yagaragaje ko abavandimwe bongeye kwiyunga
nyuma y’imyaka ibiri barebana ay’ingwe

Kevin [Ubanza ibumoso], umukozi muri Kigali Universe
ari kumwe na The Ben na Gael mu biganiro byatangije ubwiyunge

Gael yagiye yumvikana avuga ko nta kibazo afitanye na
The Ben, nyamara aherutse kumurega mu nkiko zo muri Amerika amwishyuza arenga
Miliyoni 100 Frw

The Ben yagiye asuka amarira ku rubyiniro atavuga mu
izina Coach Gael, ariko agaragaza ko abangamiwe n’uburyo asubiza inyuma umuziki
we